Umuyobozi wa AS Kigali ntashyigikiye ko Degaule aziyamamaza
Nyuma y’inama y’inteko rusange ya FERWAFA yabereye i Rubavu mu mpera z’iki cyumweru, Nshimiye Joseph uyobora AS Kigali yemeje ko Nzamwita Vincent De Gaule adakwiye kongera kwiyamamariza kuyobora FERWAFA kubera imikorere mibi yaranze manda ye ishize.
Biravugwa ko Nzamwita Vincent De Gaule ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.
Abandi ba kandida baziyamamariza kuyobora FERWAFA ntibaratangazwa gusa amategeko agenga abemererwa gutanga ‘candidature’ n’ibijyanye no kwiyamamaza yemeza ko ubishaka yatangira kwishakira amajwi guhera kuri uyu wa mbere tariki 27 Werurwe 2017 nkuko byatangajwe mu nama y’intekorusange ya FERWAFA yabereye i Rubavu mu mpera z’icyumweru gishize.
Nyuma y’iyi nama umuyobozi wa AS Kigali Nshimiye Joseph yabwiye abanyamakuru ko mu biyamamaza hadakwiye kugarukamo Nzamwita Vincent Degaule na komite ye basanzwe bayobora FERWAFA kubera imikorere mibi yaranze imyaka ine bamaze ku buyobozi.
Nshimiye Joseph yagize ati: “Imikorere yabo ntabwo inoze. Ku bwanjye nsanga badakwiye indi manda. Imikorere yabo yaranzwe no kutunvikana, ugasanga barasubiranamo umunsi ku munsi ukabona ko ari ibintu bidasobanutse. Ku bwanjye (Nk’umuyobozi wa AS Kigali) nsanga bose barakoze nabi, nta yindi mandat bakwiriye.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko mu gihe gito amaze ayobora AS Kigali yababajwe n’ukuntu abagize komite ya FERWAFA banyuranya ibitekerezo, ntibumvikane n’imbere y’inama y’intekorusange aho baba bagomba kugaragaza raporo z’ibyagezweho.
Yakomeje agira ati: “Komite nyobozi igizwe n’abantu 12 nta gukorera hamwe kwigeze kubaranga, wasangaga ibintu bimwe bipfa wajya kubaza ukabura uwo ubaza. Hari nkaho wabazaga ushinzwe amarushanwa akakubwira ko icyemezo cyafashwe n’undi muyobozi atari we wagifashe. Uko kwitana ba mwana rero, ni icyerekana imikorere idahwitse. Ubutaha uziyamamaza ijwi ryanjye ntaryo azabona”
Uyu muyobozi ni umwe mu bagaragaje muri iyi ntekorusange ko batanishimiye amategeko agenga abemerwa kwiyamamariza kuyobora FERWAFA. Kuba basabwa kuba bamaze imyaka itatu ari abayobozi ba Club mu Rwanda cyangwa bamaze imyaka itandatu bakora muri FERWAFA bavuga ko bigoye cyane kubona abatanga ‘candidature’ babyujuje.
Biteganyijwe ko amatora ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA azaba hagati ya tariki 9-10 Nzeri 2017 .
Roben NGABO
UM– USEKE
4 Comments
Hoya ahubwo anakwiriye kwegura cg kweguzwa no muminsi isigaye ngo manda ye irangire ! ninde se wamutora ko nawe ubwe ashyize mugaciro atakwitora!?
No non Degaule muri ruhago yacu.
ahubwo ntazongere no kujyera kuri STADE yacu abanyarwanda
Ahubwo usibye no kutiyamamaza uwamwirukana burundu muri ruhago yacu mu Rwanda. Degaule nibazako ashobora no kuba afite ikibazo mu mutwe abantu batazi. Birababaje cyane nk’u Rwanda kuba dufite abayobora amashyirahamwe nk’ariya bameze nk’uriya jyewe nita umurwayi. Inzego zibifitiye ububasha zitwemereye rwose zo kabyara zareka tugakora imyigaragambyo yo kwirukana no kwamagana uriya mugabo. Hari igihe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yigeze kuvuga ku bantu bameze nk’uriya abita umwanda,wagirango ni Degaule yavugaga neza neza. Ubone ngo akore ibidakorwa,niyiregura ngo ni ukutamenya ururimi!!! hhhhhhh!! Buriya se biriya bihuriye he no kutamenya ururimi kweli?
Ariko wowe ubuza degaule kwiyamamaza ushingira kuki,niba ushaka kumurusha nawe uziyamamaze, muhangane mumatora naho abakimubonamo ubushobozi bazamutora, aho yasanze umupira mumaze kuwuzambaguza none ngo ntashoboye, ariko mubona ibibi gusa nta kiza na kimwe mubona cyangwa nuko yagiyeho mutamushaka, niyiyamamaza ntimuzamutore, murebe ko adatorwa nabandi
wowe wiyise Mutoni uri mushiki we ntakindi wavuga kuko nyine ubugoryi bwe buraguhahira ariko wowe ufifuza nk’umuntu ndakumva ariko kugihugu cyo cyacu twese Degaule ntabwo akwiye rowse muzamujyane indera mubanze mumuvuze
Comments are closed.