Digiqole ad

CAF yimuye umukino wa Rayon Sports na Rivers United

 CAF yimuye umukino wa Rayon Sports na Rivers United

Abakinnyi banje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports.

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa ‘CAF’ yemeye ubusabe bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwo kwimura umukino wa Rayon Sports na Rivers United mu marushanwa ya ‘Confederation cup 2017’.

Abakinnyi banje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports.
Rayon Sports izakina na Rivers United nyuma y’icyunamo.

Nk’uko bigaragara mu itangazo yasohoye ku cyumweru, CAF ivuga ko yabonye ubusabe bwa FERWAFA bwo kwimura imikino wa Rayon Sports na Rivers United yari kuba ku matariki 7,8,9 Mata mu mukino ubanza na 14,15,16 Mata ku mukino wo kwishyura kubera gahunda zo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

CAF ivuga ko gahunda zo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari impamvu ifatika, bityo imikino ibiri yari kuzahuza amakipe yombi ikaba igomba kwimurirwa ku yandi matariki.

Umukino ubanza ugomba kuzabera muri Nigeria uzaba ku itariki 15 cyangwa 16 Mata 2017, naho umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda ku itariki 22 cyangwa 23 Mata 2017.

Umwanzuro wa CAF
Umwanzuro wa CAF

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ni byiza ko CAF ishyira mugaciro kanindi ninangombwa kuko nabo birabareba

Comments are closed.

en_USEnglish