Digiqole ad

Dufite imiryango 1 684 y’abana barokotse Jenoside batishoboye badafite aho kuba – FARG

 Dufite imiryango 1 684 y’abana barokotse Jenoside batishoboye badafite aho kuba – FARG

Karege JMV ukomoka mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Muhanga ni umwe muri aba ubu badafite aho kuba nyuma yo gukurira mu miryango.

Ubuyobozi bw’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye ‘FARG’ buratangaza ko ubu hari imiryango 1 684 idafite aho kuba, yiganjemo abana b’imfubyi babaga mu miryango itandukanye n’ibigo by’imfubyi ubu bakaba bamaze gukura nabo bakeneye kugira aho baba.

Karege JMV ukomoka mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Muhanga ni umwe muri aba ubu badafite aho kuba nyuma yo gukurira mu miryango.
Karege JMV ukomoka mu Murenge wa Kinazi, mu Karere ka Muhanga ni umwe muri aba ubu badafite aho kuba nyuma yo gukurira mu miryango.

Ibi byavuze n’umuyobozi wa FARG Théophile Ruberangeyo ubwo yari yifatanyije n’urubyiruko rwibumbiye mu miryango ya ‘AERG’ na ‘GAERG’ mu gutangiza umushinga wo kubakira imiryango ibiri yarokotse Jenoside itifashije mu  murenge wa Kinazi mu ntara y’amajyepfo, kuri uyu wa gatandatu.

Umuyobozi wa FARG Théophile Ruberangeyo yavuze ko mu mwaka wa 2010 kugeza 2013 hakozwe ibarura ryagaragaje ko abarokotse Jenoside batishoboye bari batarubakirwa bari imiryango 500 gusa.

Yavuze ko ubu bafite ikibazo cy’imiryango 1 684 yaje kugaragara nyuma ko idafite aho iba yiganjemo abana babaga mu miryango itandukanye no mu bigo by’imfubyi

Ruberangeyo Théophile “Hari imiryango twagiye dusanga idafite aho iba n’abana bagiye barererwa mu miryango no mu bigo by’imfubyi, hakaba n’indi miryango yagiye ijya kubana na bene wabo bagiye bahunguka ubu igihe kikaba kigeze ngo nabo babone aho baba, rero tukaba turi kugenda tubashakira aho baba.”

Ruberangeyo yavuze kandi ko muri gahunda barimo yo kugenda bubakira imiryango idafite aho iba, ubu ngo noneho bari kubaka inzu zikomeye kandi zihenze zizarama, ubu ngo inzu imwe bari kubaka iba ifite agaciro k’amafaranga miliyoni zirindwi (7 000 000 Frw), mu gihe ngo bagitangira kubakira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboya mbere ya 2014 hakoreshwaga miliyoni ebyiri gusa.

Yagize ati “Bitewe n’inkunga turi kubona, dufite gahunda ko mu myaka itatu iriya miryango yose izaba yaramaze kubona aho kuba kandi heza, tugasigara turebana n’ababa baragiye bacikanwa n’amabarura.”

Ruberangeyo kandi yavuze ko inzu zagiye zubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye mu bihe bya mbere, ngo yabaga adakomeye kuko amwe yagiye yubakwa huti huti, ndetse rimwe na rimwe n’abazubatse ntibakoreshe ibikoresho bikomeye ku buryo ubu inyinshi zikeneye gusanwa.

Yagize ati “Ubu dusigaje gusana inzu 1 012, gusa tuzi ko uko iminsi igenda ishira zigenda ziyongera kuko imibare dufite ishingiye ku ibarura twakoze mu 2012, kandi rwose ariya mazu ntabwo yari yubatswe ku buryo burabye hagiye hakoreshwa ibikoresho bidakomeye, ayandi akubakwa huti huti kuko nyuma ya Jenoside abantu benshi ntibari bafite aho baba, rero dufatanyije na Leta tukaba twumva nyuma y’imyaka itatu twazaba twamaze kuyasana yose tugasigara dukurikirana abantu batishoboye kuruta abandi n’inshinke.”

Urubyiruko rwarokotse Jenoside narwo hari umusanzu ruri gutanga

Karege JMV bagiye gutangira kubakira muri gahunda ya ‘AERG-GAERG Week’ ni umunyeshuri muri Kamiruza ya Kibungo, ngo yari asanzwe nta hantu afite ho kuba.

Karege na mushiki we ngo mbere babaga mu kigo cy’impfubyi baza gukurwamo n’abantu ngo bavukana n’ababyeyi babo ariko inshingano zo kubarera ziza kubananira, batangira kubagira nk’abakozi bo murugo.

Ngo bamaze imyaka ibiri baba muri iyo miryango, babonye bibananiye batangira kuzerera mu miryango itandukanye.

Karege ati “Ubu ndishimye cyane kuko njyewe na mushiki wanjye tugiye kubona aho tuba twari tumaze igihe tuzerera, ubu ngiye kurangiza kwiga, nibazaga ahantu nzajya ndangije bikanyobera, gusa ubu nishimiye ko nanjye ngiye kubona aho kuba nkabana n’umuvandimwe wanjye, bizadufasha gushyira hamwe twitezi imbere.”

Ibikorwa bya ‘AERG-GAERG Week’ bikaba bizasozwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01 Mata, bisorezwe mu Karere ka Nyagatare.

Urubyiruko rwa AERG na GAERG rusiza aho ruzubaka inzu izaturamo umuryango wa Karege JMV n'umusaza Oswald.
Urubyiruko rwa AERG na GAERG rusiza aho ruzubaka inzu izaturamo umuryango wa Karege JMV n’umusaza Oswald.
Umusaza Oswald yari atuye mu nzu iteye impungenge.
Umusaza Oswald yari atuye mu nzu iteye impungenge.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Hashize imyaka 23 genocide ibaye, nkibaza, abari abana mu myaka micye ishize ubu babaye bakuru. Ntibacyitwa abana ahubwo twagira tuti: dufite imiryango y’abantu….barokotse badafite aho kuba. Byarushaho kumvikana neza kuko abarokotse batabakoneje kuba abana. Barakuze. Naho ubundi byaba bisa n’indirimbo ihoraho.

    • @Zawadi, urabaza ibyo uzi cyangwa ureba! Abacitse ku icumu batishoboye baramutse bose batewe inkunga zifatika bagahinduka abifashije, ntibyongere gufata indi myaka 23 ahubwo bigafata nk’imyaka itanu gusa, akazi ka FARG kaba karangiye. Cyeretse yenda ako kubafasha gukira ibikomere ku bakibigendana kandi ni benshi, niko baba basigaranye. Na misiyo yahinduka cyangwa ikarangira birumvikana. Jye icyo gihe isigaye nayiharira CNLG. Urakeka ko nta babihomberamo se? Nibabe barera abo bana barengeje 23, nabyo ntacyo bitwaye. Inyongera mbi ni imisuha. Ariko ziriya miliyari 6 bagiye kubakisha inzibutso, zirahagije ngo bariya ba jeunes bose bubakirwe. Ni ikibazo cya priorites gusa nta kindi.

  • Nibage gufata isuka bahinge nkabandi banyarwanda bose babayeho nabi. Ubuse ko nize simpinga.

  • imyaka 23?????? huuum, ntago ari bariya bana bonyine kuko hari n’abakecuru n’abasaza bagifite ibibazo by’ubushobozi! Gusa imywaka 23 ni myinshi bihagije

  • haaaa!!!Abana bafite imyaka mirongo 30? Ahubwo vuga uti abakecuru nabasaza barokonse byo byakunvikana.

  • Ndakeka iby’imyaka ataricyo twakabaye dutindaho,ahubwo ni ukreba koko uburyo abarokotse genocide badafite aho baba bakwiye kuhabona kandi mu buryo bwihuse ndetse no gusana zimwe munzu zubatswe hutihuti zatangiye gusenyuka.kandi bakubakirwa inzu zikomeye ejobundi zitazongera kubasenyukiraho.murakoze

  • ngo” hari imiryango yiganjemo abana b’imfubyi” amategeko y’urwanda avuga ko umwana ari umuntu uri munsi y’imyaka 18 SVP. umwana wavutse muri jenoside ubu afite 23, nimukuru bihagije ndetse n’amategeko amwemerera no gushinga urugo.

  • ntibyumvikana..bashake ibisubizo birambye kubatishoboye ariko bageze muzabukuru naho abasore bo nibashake bakore nkabandi banyarwanda bose.

  • Ariko ipfobya rya génocide riza sous forme y’amagambo nk’aya vraiment!! Ubu abantu babajwe n’uko aba ba rescapés ngobiswe “Abana” nyuma y’imyaka 23 ra!! Ubwo se nk’uwo ataniye he n’uwamutsembeye umuryango akaba atarigeze yitwa “umwana” kuko abari kubimwita babamaze! muri iyo myaka 23 wowe wiyita Peter hari n’umunsi n’umwe yiswe umwana? reka kumujyana mu mategeko kuko ubuzima yabayeho n’abatumye abubamo nabyo ntibyakurikije amategeko!! Muba mwahagurutse mwahagaze ngo ntibakitwe abana mwe muzareke kubibita ariko umuntu wese wumva ibyababayeho azabita bo mwe muzarorere rwose n’ubundi ntimwashakaga ko baba abana na mbere hose

    • Vana imiteto aho, inzara irica abantu ngo abana b’imyaka 23 bafashwe.

  • Ese uwo mutima mubi wose ni uw’ iki?

    Iyo muvuga ngo nibakore nkabandi banyarwanda ni abasore si abana, mwiyibagiza ko batagira nibura aho kuba kuko basenyewe kandi abandi basore bangana bo bakuze baba iwabo.

    Donc nta base bafite nkiyabandi , kuki mutumvako bakwiye kugira aho kuba kwanza icyo kikavaho noneho bakaba banakora ariko bafite aho baba.

    Ese ubundi bafashijwe bibatwaye iki KO ntacyo babanyaga ngo bakibagabire?

  • Ese bazitwa abana kugeza ryari? cg se icyo bita umwana ni iki? Ibi bintu ntibisobanutse

    • wowe ukeneye ingando kabisa,kuko ibyo uvuga ufite satani y’igikatu mba ndoga rwanyonga.

    • tiku@ese ubwo kuba babita abana ko numva byakubabaje aho uwagusaba ngo tuzahe umuganda umwe muri bo ntiwamurahira aho….jyerageza ugire ubumuntu bitaba nka kagahwa kari kuwunda muvandimwe

  • hari abo bibeshejeho batari abo bana abakecuru n’abasaza bacitse kwicimu; hari nabatarafashwa n’ikintu na kimwe kdi nabo ari incike; ubwo urumva harimo ababifitemo inyungu zabo abandi barokotse bapfa nabi

  • Ariko njya nibaza,leta ibona ibya ba Miss ishoramo akayabo,bihwanye n’ubuzima bw’abantu?Ese nka minister ubifite mu nshingano ze n’abandi bireba,ko biriya byakozwe n’abanyarwanda kandi ari twe tugomba kwirengera ingaruka zabyo,ayo mafaranga kuki atubakira aba bana? Ko n’abo bakobwa muturatira mbona barutwa n’abazunguzayi najyaga mbona? Naho abari mu mahomvu nimufate na mikoro mubibwire n’abaturanyi.Ikigaragara muragaragaza abo muri bo.Byaruta mukicecekera kuko ibibi mwifuje siko byagenze.Ndibaza ntacyo mwenda gusabwa ngo bagire icyo bakorerwa kuko namwe ntacyo mwimariye.Gusa ntiwanaba ufite umutima umeze utyo ngo uzagire icyo ugeraho. Hanyuma nawe uvuga ko wize ukaba uhinga,burya ngo Imana irakurema yabona uzatera imigeri ikakwima amaguru.Yasanze ubunye akazi ikiremwamuntu kitazaguhumekana iguha ibihwanye n’ubwenge bwawe.
    Kutagira icyo utanga,cyokora n’umusanzu w’ingengabitekerezo turawubonye twizere ko ibyo mwanditse aho hari umunsi muzabivugisha umunwa icyo muzagororerwa muzakibona

  • Yaayaa!!! Rubyiruko dufite urugamba rwokugira igihugu kiza,ariko ndabona tugifite nurundi rwokubanza kumenya ikizatuma tuhagera icyaricyo, ntitwagerayo tugifite abanu bakibabazwa nuko abacitse kwicumu rya genocide,yakorewe abatutsi murwanda babona ubwugamo,birababaje.

    • IKIBAZO SI UKUBA UMWANA cyangwa ugejeje imyaka y’ubukure ahubwo ni ukureba ikibazo afite ese ugirango kwitwa utifashije ni ishema?nawe utekereza utyo urakabura ibyo yabuze maze nawe reta n’iyabanyarwanda twese igufashe.ubuse waba uzi ukuntu twakusanyaga ibiryo ngo turafasha impunzi zavanywe mubyazo n’imirwano ya RPF NA FAR za kivuye na nyacyonga nyamara zigahindukira zigafata iyambere mukudutema nkaho zari zizi aho ibyo zaryaga byavuye.birababaje .
      Gusa muhaguruke dukorere igihugu twese nta ngengabitekerezo nk’iyo ngiyo.ibihe byiza

Comments are closed.

en_USEnglish