Digiqole ad

Episode 53: Nelson na Brendah mu magambo aryohereye basuye Brown…Dovine abuze ku munota wa nyuma

 Episode 53: Nelson na Brendah mu magambo aryohereye basuye Brown…Dovine abuze ku munota wa nyuma

Brendah– “Nelson! Sinzi ukuntu nakwereka ibyishimo byanjye uretse kukuramburaho umwambaro ugukwiye maze nkakwiharira nkagushyira ahatazagira ukubona ngo akunyage sha!”

Njyewe- “ Ma Bella! Humura ntawe uzakunyaga aho wagabanye kandi umwambaro undambuyeho uzira ikizinga ni nawo nambaye ukankwira ntiriwe nipima maze natambuka bose bakandeba ubudahumbya nkabona neza ko mbikwiye”

Brendah- “ Oooooh! Urakoze cyane Nelson! Anyway imicyo irakwishe weee!”

Njyewe- “ Hhhhhhh! Bre, Urantanze ni ukuri! Uzi ko ari ryo jambo nari ndi gukaraga ururimi ngo mvuge? Maze nari ngeze kuri mirongo itanu!”

Brendah- “ Hhhhhhh!  Ndagutanze rero basi ubutaha nawe uzantange!”

Njyewe- “ Ma Bella! Humura urabizi ko ntawe uguhiga mubo nabonye, ijambo ryose rivuga ubwiza bwose bubaho kuri njye ni wowe watumye ribaho, Ndagukunda cyane Bre!”

Brendah- “ Urakoze cyane ma Nelly! Nanjye ngukunda by’imbere kandi kugeza ubu kubinkuramo ni ikidashoboka!”

Njyewe-“Merci beacoup Cherie!”

Brendah- “ Chou! I am sorry nakurangaje ntiwabona ko kuri telephone yawe bari kuguhamagara sha!”

Njyewe- “ Ooooooh! Uziko ntari nayumvuse wana! Erega iyo nakubonye amatwi yanjye arafunga nkumva wowe gusa, dore n’umubiri wanjye ugaragaje ko wirengagiza byose ugashaka kumva wowe wenyine!”

Brendah- “ Woooooow! Birandenze!”

Nahise nisakasaka nkura telephone mu mufuka vuba vuba ndebye umpamagaye nsanga ni John maze nshyiramo urutoki nerekeza kuri yes nitaba vuba.

Njyewe – “ Hello!”

John- “ Bite sha Nelson? Business se urabona iri kunguka ra?”

Njyewe- “ Hhhhhhhh! Cyane rwose ahubwo inyungu ndabona zisa nk’aho zarenze izo twari twiteze!”

John- “ Hhhhhhhh! Turaje mu kanya duhurire hariya kuri prison!”

Njyewe- “ Ooooooh! Murakoze cyane reka tuze”

Telephone irakupa…

Brendah- “ Cheri! Uwo ninde?”

Njyewe- “ Ni John ma Bella! Harya uramuzi?”

Brendah- “Oooooh! Ntawe nzi sha! Ni inde se?”

Njyewe- “ Uraza kumubona humura, nizere ko tujyanye gusura ba Brown?”

Brendah- “ Ooooh! Byihorere, ubwo se urumva naba nakubonye koko nkakuva iruhande? Turajyana maze!”

Njyewe- “Urakoze cyane ma Bella, ahubwo reka mpamagare Dovine mubwire tujye kumufata nawe turajyana”

Brendah- “ Harya Dovine ni wa mu Cherie wa Brown?”

Njyewe- “ Yego sha! Harya uramuzi?”

Brendah- “ Ndamuzi! Ntiwibuka cya gihe turi ha handi ko yamurijije tukananirwa kumuhoza? Disi buriya yarihebye, njye sinzi niba nabyihanganira?”

Njyewe- “Ooooh! Ari njye bibayeho se wabigenza ute Bre?”

Brendah- “ Oya weee! Wibivuga sha! Niba nanjye nagukurikira sinzi!”

Njyewe- “ Bre! Biriya bibaho ariko ubutwari ni ukubyihanganira kandi ukamenya uko ubyitwaramo kugira ngo udatsikira gato ukagereka agahinda ku kandi!”

Brendah- “ Yego sha Nelson! Ahubwo reka tujye kumureba, ugira amahirwe abona abamuba hafi!”

Brendah yarahagurutse aratambuka nkomeza kumwitegereza ageze imbere arahindukira duhuza amaso aramwenyura akubita aga kiss mu kiganza ahuha anganishaho ndagasama ngakubita mu mutima numva kanyinjiyemo neza maze yinjira mu muryango arakinga hashize akanya agaruka yahinduye imyenda mubonye ndashyugumbwa ndahaguruka ahita amwenyurira.

Brendah- “Nelson! Nambaye gute se?”

Njyewe- “Wooooooow! Wakabije kwambara neza uratuma ngenda ndeba igitsure abakurangarira!”

Brendah- “ Hhhhhhhhh! Urakoze cyane ma Nelly humura ndaba ndi kumwe nawe kandi you are my Proud!”

Twarasohotse tugera hanze nkomeza kumwitegereza cyane turakomeza tugera ku muhanda maze Brendah asobeka ukuboko mu kwanjye dutambika tujya ha handi kuri restaurant.

Tukigerayo nasanze Gasongo ahagaze hanze Brendah aramuhobera ahita yinjira nsigarana na Gasongo hanze wari uri kwihanagura ku munwa.

Gasongo-“ Yeeee! Udahari se kiramugwira? Reka reka niririye da!”

Njyewe- “ Hhhhhhhh! Koko se utabeshye wahise urya?”

Gasongo- “ None nari kuguma hano meze nk’idubu? Impumuro y’ifiriti yari ingeze ahantu mpita ntumiza ibiryo ndirira!”

Njyewe- “ Hhhhhhhh! Gaso, ubanza ukiri muri test y’igifu tu!”

Gasongo- “ Eeeeeh! Tayali wabimenye, none se ngo bimeze bite? Papa wa Brendah se ntaragukoma ihanga Muvandi?”

Njyewe- “ Hhhhhhhh! Dore yewe ukuntu ubivuga ureba hirya no hino!”

Gasongo- “ Uuuuh! Wowe ntabwo uzi kugira amakenga, ubwo se inkoni ije ntitwahita tuyabangira ingata? Utazi uko inkoni iryana atega umugongo!”

Njyewe- “ Humura Gaso! Nta kibazo rwose ibintu ni amahoro, ahubwo ndabona aje reka tujye kureba Dovine”

Brendah yaragarutse ariko ubona ahindutse yahinduye isura, ariko nanga guhita mubaza maze tuzamuka twerekeza kwa Dovine tugeze ku rugi rw’iwabo turakomanga turategereza gato urugi ruba rurakingutse turebye ukinguye dusanga ni akana gato  mpita nkabaza.

Njyewe- “ Umwana bite?”

We- “ Ni byiza!”

Njyewe- “ Mu rugo ni inde uriyo?”

We- “ Ni tantine gusa?”

Njyewe- “ Dovine se yagiye he?”

We- “Ntawe uhari! Yavuze ngo umuntu umushaka tumubwire ko adahari!”

Twese twarikanze turarebana twibaza impamvu Dovine yashutse umwana akamutegeka kubeshya maze Gasongo ahita amubaza.

Gasongo- “None se Petit, Dovine araryamye?”

We- “ Yiiiiii! Araryamye kandi na Papa yamubujije kugira aho yongera kujya kubera ko akunda kugenda akaza atinze”

Njyewe- “ Eeeeeh! Reka nze muhamagare mubwire ko ari twebwe”

Nafashe telephone yanjye ndeba nimero za Dovine mpamagara bwa mbere icamo ariko ntiyayitaba, ubwa kabiri ndongera nabwo ntiyayifata, ubwa gatatu numva noneho nticamo.

Njyewe- “ Oooooh My God! Uzi ko Dovine yanze kunyitaba agahita anakuraho telephone?”

Brendah- “ Mana weee! Ubwo se abikoreye iki? Ubu se hari ikindi kibazo wenda yaba yagize?”

Gasongo– “ Nelson! Reka twigendere, erega buriya cya gihe atubwira kuriya ntiyakinaga, yari akomeje da! Ntubyiboneye se?”

Njyewe- “ Ooooolala! Ubu se koko duhine umugongo tujye kureba Brown tutari kumwe na Dovine?”

Brendah- “ Cheri! None se ubu dukore iki?”

Njyewe- “ Basi jyana n’uno mwana umutubarize impamvu, wenda ashobora kuba yanarwaye ntitubimenye?”

Brendah- “ Umwana! Tujyane tujye kureba Dovine sibyo?”

Umwana muto aho kugira ngo yikirize yego ahubwo yatangiye kurira cyane tuyoberwa ibyo ari byo maze ahita avuga arira.

We- “ Ntabwo mbyemera, sinshaka ko anyikubitira”

Twararebanye biraducanga turengera umwana tubireka ubwo maze turahindukira dusubira ku muhanda, mu nzira nagendaga ntekereza cyane impamvu Dovine yanze ko tujyana ariko nanga kumukekera ubusa ndabyirengagiza.

Tukiva aho ku muryango twanyuze muri Alimentation yari iri aho hafi, Brendah aradufasha gutoranya bimwe mu byo twari bujyane bihagije maze turishyura turasohoka buri wese ntiyagenda imbokoboko.

Twageze ku muhanda dufata moto twerekeza kuri gereza ntihari kure cyane kandi moto zarihutaga maze tugezeyo tuzivaho turishyura, zigikata ngo zigende twahise tubona imodoka ya John ihingukiye, iraza iparika neza impande yacu maze bose bavamo turabasanga turabasuhuza turinjira tujya aho abasura bategerereza.

Twahamaze akanya katari gato amasaha yo gusura aragera, ababishinzwe baza kutubaza abo dusura, umwe mu bari bashinzwe kurinda abagororwa yatugezeho yitegereza Mama Brown, maze aravuga…

We- “ Eeeh! Mama si wowe harya usura umwana na se?”

Mama Brown- “ Yego ni njyewe!”

We- “ Turasohora umwana gusa, naho uriya musaza ntabwo twamusohora kuko yitwaye nabi cyane ubushize, murabyihanganira rero nta kundi byagenda”

Mama Brown- “ Mana wee! Ubu se mwakwihanganye mukamureka nkamusuhuza byonyine koko?”

Mama Kenny- “ Ni ukuri muce inkoni izamba dore twaturutse kure kandi twazanye n’abana”

Uwari ushinzwe gucunga gereza yitegereje ababyeyi batakamba maze agira impuwe, ahita avuga…

We- “ Mbubashye kuko mungana Mama, ariko uriya musaza niyongera kwitwara nabi turamufunga tumufunze”

Mama Brown- “ Ni uko ni uko disi urakoze”

Uwo mugabo yarahindukiye aragenda dusigara aho dutegereje, hashize akanya tubona koko barabazanye Brown akidukubita amaso amwenyura byo kudukomeza ariko byari iyanga kuko imitima yacu yahise ikomereka twongera gusubira muri bya bihe bya cyera.

Bakomeje kuza maze batugezeho Brown aratwegera turamusuhuza, ibihe byari biri aho byasabaga gukomeza umutima kubabishoboye, naho abo imitima ibwiriza gusesa amarira ku maso nta kwitangira bagize burya uburoko si ikintu.

Papa Brown- “ Ko munteye se hari icyo mumbaza?”

Mama Brown- “ Ariko se koko Mugabo mwiza ko tugusuye turaguteye? Humura rwose ngaho dusuhuze”

Papa Brown- “ Ndabasuhuza se ntabasuhuje mwaba iki? Erega muje mwikoreye n’urubyaro rwanyu? Niko wa mugabo we, ubwo ntunshakaho akamunani?”

John- “ Nyakubahwa rwose mwihangane ntabwo tubashakaho aka munani ahubwo tuje tubasuye ngo tubakomeze!”

Papa Brown- “ None kuza kunshinyagurira bivuze iki? Kandi umunsi navuye hano nzaguha isomo utazibagirwa ku mugore wanjye!”

Brown- “ Ariko Papa ubundi nako nibagiwe ko amatwi yawe wavuniyemo ibiti, mbere bakwinginze bakubwira iby’ uyu mugabo w’intwari ntabwo wumva?”

Mama Brown- “ Wirakara mwana wanjye so nawe uramuzi, ahubwo se mumerewe mute?”

Brown- “ Mama! Turaho nyine ni bya bindi by’uburoko ariko iminsi irashira havaho umwe humura ndaje ngufashe ubuzima ishuri maze kwiga rirahagije”

Njyewe- “ Bro! Ihangane natwe ntitugoheka ahubwo umubyizi wacu wanditse kuri buri wese ubona hano utibagiwe namwe ari nayo mpamvu tuje hano, mukomere kandi kwihangana bisoromwa ku mbuto y’ikizere!”

Papa Brown- “ Ariko njye sinumva ikiba kibazanye hano, ni ukudushinyagurira cyangwa?”

Mama Kenny- “ Oya ni ukuri ntitwabirota, ahubwo….!”

Papa Brown- “ Ceceka aho nawe! Ubundi ibi byose si wowe wabinteye?”

Mama Kenny- “ Rwose ndabyumva kandi ndabisabira imbabazi, ntako ntagize ngo ngusabire imbabazi gusa ihangane kuko imbabazi ziza zikurikiye amategeko”

Papa Brown- “ Umva mbese, bibe ubwa mbere n’ubwanyuma mbona mushoreranye muza kunshinyagurira hano iwanjye!”

Brown- “ Yewe ni iwawe koko ntubeshye, mbona amaherezo utazahava! Ko nzi ko se hano uhabaye ngo hakugorore none nkaba mbona ahubwo urushaho kugorama. Ahaaaa!”

Gasongo- “ Papa wacu! Rwose ihangane igihe kiri hafi ugataha!”

Papa Brown- “ Wamwumvise! Ariko sha hari uwabantereje? Nako ni uyu mugore uba wababwiye amagambo yo kuza kunkorogoshora mu bwonko mumbwira ko nzataha nkabura aho mba, reka nkwereke sha n’ubundi ubwo ukumbuye inshyi zanjye!”

Papa Brown yarahagurutse turikanga asatira Mama Brown abashinzwe umutekano baba baramufashe bahita banamutwara. Agenda avuga…

Papa Brown- “ Buretse sha, umunsi navuyemo hano nzabereka ko njye Pascal ndi umugabo, nta soni mukaza kunsonga aho nibereye munyereka ko mwankize, buretse …..”

Aho twari dusigaye akumiro twagafatiye ku munwa ngo kadasohoka, abari aho bose byarabatunguye ndetse birababaza cyane ariko nta kundi umuntu ni mugari kandi ntushobora guhitamo umuntu wifuza kuko uko wamusanga ameze kose ari nk’undi, gusa icy’ingenzi ni ukumwakira uko ari maze ukagerageza kumugira uwo wifuza ko aba we.

Twasigaye tuganira na Brown, maze tumuha amakuru yose y’uko tubayeho gusa ababazwa cyane na Jojo twaburiye irengero kugeza n’uwo munsi tutazi aho aherereye.

Batangiye kutubwira ko iminota irangiye Brown yahise ambaza…

Brown- “ Nelson! Bite bya Dovine?”

Nikije umutima ndasuhererwa nitegereza Brown ndongera nibuka bya bihe bya cyera, mu mboni zanjye mbona haje ya mafoto meza yabo yansigaye mu ntekerezo maze ndamubwira.

Njyewe- “ Bro! Dovine araho, duheruka kuvugana ameze neza, twari dufitanye gahunda yo kuza kukureba ariko byahindutse nyuma tugiye kumureba ntitwabasha kumubona ducyeka ko ashobora kuba yagize ikindi kibazo, gusa wihangane nituva hano uko bigenda kose ndajya kumureba”

Brown- “Nelson! Dovine namushyize mu biganza byanyu, mbabarira ugerageze umuzane niyo namubonaho isegonda rimwe, Nelson! Bikore utarasubira i Kigali kuko ntekereza ko kuza hano wenyine bishobora kuba bimwangiza akaba ariyo mpamvu ataza”

Njyewe- “ Ihangane Muvandimwe wanjye, birumvikana umutima ukunda uraremererwa iyo ibyishimo wifuza bizirikishijwe imirunga ikomeye nk’iyi, nta kindi natwe dushyize imbere kitari ukubakomeza muri ibi bihe, humura ndagerageza uko nshoboye umubone”

Gasongo- “ Brown! Rwose ikizatunanira ni ikidashoboka, ihangane kandi urabizi ko uri Brown w’intwari, ni ukuri duhora twibuka byose kandi bidutera kumva twakora byose”

 

Brown yagize agahinda turabibona, ni uko burya ay’ umugabo atemba agwamo ariko icyo nabonye ni uko Brown akunda Dovine bitari imirabyo cyangwa imiyaga ahubwo ari ya mvura y’amahindu.

Amasaha burya n’umwanzi w’ibihe twahereje Brown ibyo twari twazanye byose avugana na Mama we amagambo yo kumuherekeza maze aradusezera bamujyana tureba.

Amaze kwinjira twarahindukiye dufata utwangushye turasohoka tugeze hanze dukomeza tugana ku modoka ya John, tugezeyo mbere yo gufungura umuryango yitegereza Mama Brown aramubwira…

John- “ Mama Gaju! Pole sana, humura uri umutagatifu kandi hari umunsi umwe ukuri kuzigaragaza maze umutima wawe ugatuza”

Mama Brown- “ John! Tubabarire ahubwo wowe twambika umwambaro w’umugayo kandi uri intwari, ihangane ni ko uwacu tumutunze na Jules utazi nawe yababaye kabiri kandi yari nkawe disi”

John- “ Nta kibazo Mama Gaju! Icyo nshaka kandi mparanira ninkigeraho nzi ko kizasibanganya byose kandi kigahindura byose”

Mama Brown- “ Urakoze cyane John Imana iguhe umugisha”

Tukiri aho telephone yanjye yarasonnye maze nkura mu mufuka vuba mbona ni Dovine nigira hirya gato nsunika urutoki kuri yes maze nshyira ku gutwi,

Njyewe- “Hello!”

Dovine- “ Bite Nelson! Sha mbabarira wampamagaye ntayifite, babimbwiye mukanya ko wanshatse”

Njyewe- “ Oooohlala! Nakubuze byo gusa twaje n’iwanyu batubwira ko wababwiye ngo batubwire ko udahari, ubu nibwo tuvuye gusura Brown”

Dovine- “ Oooooh? Sha nari ndyamye naniwe cyane telephone yo nari nayihaye musaza wanjye muto ngo abe aryoshya ndamubwira ngo numpamagara ambwire none yampindutse wihangane, none se mwamunsuriye? Ameze ate se? Ubwo se aracyanyibuka ra?”

Njyewe- “ Arakomeye kandi aracyakwibuka ndetse aracyanagukunda cyane, arakwifuza byibuze akanya gato ngo yongere ahuze amaso nawe”

Dovine- “ Yoooooh? Yihangane disi nta kundi, ahubwo se waje ukansura ukambwira neza amakuru ye?”

Njyewe- “ Dovi! N’ubundi twabyifuzaga, ni ukuri turifuza kuganira nawe”

Dovine- “ Maze ndahari wese, ndi mu rugo njyenyine, gusa ndifuza ko waza wenyine hari icyo nshaka kukubwira by’umwihariko! Nelson, wumve ko mbabaye kandi urabizi ko ari wowe nasigiwe”

Njyewe- “ Dovi! Nonese nzanye n’abandi hari icyakubuza kutubwira ko nabo wabasigiwe?”

Dovine- “ Oyaaaa sha! Mbabarira uze wenyine ni ukuri…………………..

37 Comments

  • saa kenda zuzuye nibwo mbatanze gusoma iyi nkuru.Nelson witonde Dovine yabaye undi wundi.Jhon we ba intwari

    • wapi. ahubwo nelson agomba kwijyana kwa dovine akarongora kuri dovine

  • Mana we,Dovine simushyirira amakenga wasanga ari umugambanyi pe

  • Please Nelson wagenda wenyine umenye ko buriya umutekano wa Business yawe (Urukundo rwawe na Brendah) udahagaze neza kuko hariho abagenda batata uko bayihirikira mu manga y’amashyuza imwe itogota kurusha ikirunga cyenda kuruka bikarangira kirimbuye imbaga n’ibyayo. Dovine afite ihungabana ry’urukundo rishobora kumutera gukora ibyo umuntu atakeka cg ngo abimwifurize, birasaba ko uba umugabo utari umugabuza ugamburura urugamba rumugabweho rugihinguka. Komera, shishoza, reba kure ucukumbure ijambo ryose rituruko kuwo mudahuje kuremwa kw’ingingo z’umubiri bimwe biduhesha kwitwa amazi atari amwe bityo waba witwa John, undi akitwa Janet, waba witwa Divin, undi Akitwa Dovine cg se waba witwa Charles undi akitwa Charlotte.

    Gusa courage naho Pascal ndabona azumvira ijeri cyakora haracyari ibyiringiro kuko iteka hariho abantu bumva mbere, abandi bakumva batinze abandi nabo bikarangira batumvise. Jye ndabona azumva atinze kuko iminsi igenda yambura umuntu ijambo cg ikarimuha uko bukeye n’uko bwije.

    Nelson muri Psychology ashobora kubona nka 75%, hakwiyongeraho inama zacu akabona 100%, ndabona bizarangira iyi ntambara ayishoje neza nka Arnold Schwarzenegger.

  • Divine ko anteye ubwoba

  • ????

  • Dovine, Dovine!!! Pascal mubi, hum.

  • Mbega Pascal yewe ndabona niyo yamara mu buroko ubuzima bwe bwose atazigera ahinduka. Dovine se we bite? Nelso be careful kuri uwo mukobwa ugushaka uri wenyine hato atazakugerekaho ibara!

  • Nelson imana igukomeze kdi izaguhe no guhindura Dovine akarabo ka Brawn ,ntuzamwihe ahubwo uzamugorore yibuke rya sezerano

  • Wooooow, thanks kbs.

  • BYIZA CYANE ! BITE KO MBONA DOVINE YIZIRITSE KURI NELSON ?

  • Komeza

  • Pascal njye mfite papa nkawe sinzi ko yatuka mere narakuze mbona imico ye ngo dukiranuke kbs

  • Yewe Nelson muhungu wanjye uramenye ntiwijyane kwa Divine kuko ntiwamenya icyo agushakira kandi burya inyamaswa itagira amakenga yishwe numututizi.Ngo ndi murugo njyenyine unsure wenyine ?Sha njye ndabona Dovine afite umugambi mubisha kuri Nelson

  • Nelson witondere Dovine atagutura mu mutego akaguteranya Brendah wawe kandi ureba byari birimo biza.Pascar we mumureke azumvishwa n’iminsi.

  • nelson, aho kwa dovine wijyane nibyo bwiza wumve ubushyuhe bwe, nibiba na ngombwa brown umuterere akabariro. sibyo? kuko dovine waramusigiwe, kandi ngo haryoha ibisangiwe.

    • @kibyi, uba muzima cg wasabistwe na daimoni zubusambanye, comment zawe zose uba utekereza ibibi gusa.wihane kuko nutihana uzicuza bitagishoboka

  • nelson ngo akiziritse k’umuhoro gashirwa kawuciye uramenye ntiwemere kujya kureba dovine wenyine ataza kugukoresha amahano plz

    • nelson wikwita kuri izi nama. ahubwo ijyane kwa dovine wenyine nibikunda muhuze imibiri kuko dovine ni mwiza ntawamwirengeshwa

  • Dovine ndumva ibye bitoroshye pe!

  • uyumusaz ndumva andakaje murikigitondo ngahoda!ngo ari murugo wenyine?ibyo bishatse kuvugiki nibanumva ikinyarwanda neza ubu ntiwasanga ari umutego?Nelson cunga intambwe zawe nahubundi kakubayeho utazashiduka yaguteranije ninshuti nabavandimwe basi mubwire asohoke muhurire ahandi hatari murugo maze umwivishe turebe ko yakwemera akava kwizima mbega divine! cyakoza ndababaye

  • manawe nujyayo wirinde ndumva atari shyashya ahubwo umwigishe ahinduke brown ataraza

  • Si byiza ko Nelson yajyayo ari wenyine, ni umurunga na Gasongo nibajyane, kdi yibuke anazirikane ibyo Dovine yamubwiye kuri Brown ubwo yari yaje kubasura i Kgli ko atazasura imfungwa, ikindi yibuke ibyo Liliane yamubwiye kuri Martin na Dovine, yitonde

  • Sha ibya dovine subuhoro pe kuko uburyo mwumva ndiwowe namutungura nkajyana na brend wanjye maze yakwanga kuvuga akarorera pe

  • Nelson, Bwira Brendah byose urimo gucamo nibyo Dovine agusabye arakugira Inama kandi uyumvire.
    Kandi aho kumusanga iwabo wenyine umutumire muhurire ahantu nko kuri Restaurant muganire muri Environment itaguteza ibibazo.
    Maman Brown yihangane kandi John ashobora kuba hari ibyinshi ihishe azi kuri Pascal wenda nawe yakoreraga se wa Maman Brown.Kuko John avuzeko icyo aharanira nakigeraho kizasibanganya byose.
    Ese ubwo ni iki?
    Mukomereze aho. Brendah mukobwa mwiza Imana ibajye imbere wowe na Nelson kugeza kubutsinzi.

  • Nelson mwana wacu uramenye ntiwijyane kwa Dovine ndabona aruma ahuha. kd nunajyayo ubibwire Brendah cg baguherekeze winjire bo basigare ku muryango.

  • Nelson umva inama za benshi ureke uwiyise kibyi ni kibyi nyine.Plse jyana na Gasongo ndetse na Brendah hanyuma natakubwira icyo agushakira arorere nyine!!erega Divine yabaye imbeshu!!ariko se buriya pascal ntiyakagombye kuba aziranye na john?niba Bose barakoze Kwa papa wa Maman Brown?cg john yaramumenye ariko pascal n’ubugome bwe ntiyamwibuka!

  • John courage sha Maman Brown azongere yishime!!!!Biragaragara ko wamumenye ko kandi byose uri kubikorana ubwenge!!nelson Itondere Dovine sha!!!!!!

    • Iyi episode ndumva irimo isomo rikomeye kuri Pascal, Maman Brown, John ndetse na Nelson. Gusa ikigaragara John azi byinshi k’umuryango wa Pascal. Nelson, itondere Dovine kuko yabaye inkware ntakiri inkoko. Sigaho Dovine afite umugambi mubi w’ubufatanyacyaha. Ibuka kandi ko waje ku Gisenyi Dovine abizi neza.

  • Nelson nujyayo nakazi kawe urahata ibara dovinne ni killer

  • ubu kuko mwazagiye muduha nk’ ebyiri icyarimwe? iyi story iteye amatsiko cyane iranaryoshye nk’ iyingiyi https://dusabane.wordpress.com/2017/03/26/mrs-lydia-part-one/

    (mumbabarire comment yanjye inyureho)

  • Ko muzindutse mutubihiriza,? Tubimenyere KO kuwa mbete inkuru izajya itugeraho itinze?

  • Kotuyibuze habaye iki?54nimuyizane

  • njyewe ndagira inama nelson atajya kureba Devine ari wenyine kuko ashobora kuba yamugambaniye kuribabandi bamuhiga bamuziza Brenda cg se akaba yaratewe inda akaba ashaka kumugusha mu mutego ngo baryamane azavuge ko ariwe wayimuteye.Atekereze neza ahubwo namutungure ajyane nabo bose bari kumwe.

  • Ka episode 54 turagategereje ????????

  • Nelson, witondere dovine!wibike amakuru aliane yaguhaye!wibukeko Martin bari basohokanye,nawe yigeze kukubaririza!uramenye utaza kubabaza umukunzi,nukuntu yemeye kukuzira akamara igihe yifungiranye!ikindi kdi,brawn numuvandimwe wawe!dovine aramutse,akugushije mumutego,ntabwowe yabyihanganira!uramenye utababaza abavaandimwe numukunzi nawe!m.brawn yihangane nuko zubakwa!John,komera kubutwari uzanesha!imana izakurwanirira!merci.

  • Hari passage nsomye intera kwibaza byinshi {Mama Brown- “ John! Tubabarire ahubwo wowe twambika umwambaro w’umugayo kandi uri intwari, ihangane ni ko uwacu tumutunze na Jules utazi nawe yababaye kabiri kandi yari nkawe disi”}
    Ese John yaba ariwe Jules bakundanye kera akaba yarihinduranyije cg ni undi mutype!!
    Amatsikop.com….

Comments are closed.

en_USEnglish