Digiqole ad

Muri iki cyumweru ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafrw miliyoni 93

 Muri iki cyumweru ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafrw miliyoni 93

Ishusho y’uko isoko ryari ryifashe kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu mu mafaranga.

Muri iki cyumweru Isoko ry’Imari n’imigabane ryaritabiriwe cyane ugereranyije n’icyuweru gishize, agaciro k’imigabane yacurujwe kazamutseho amafaranga y’u Rwanda 62,185,000.

Ishusho y'uko isoko ryari ryifashe kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu mu mafaranga.
Ishusho y’uko isoko ryari ryifashe kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu mu mafaranga.

Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” ryafunguye imiryango iminsi itanu.

Muri iyo minsi itanu, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, iya Crystal Telecom, n’iya Bralirwa igera kuri 341,200, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 93,133,400, yagurishijwe muri ‘deals’ 21.

Mu gihe, mu cyumweru gishize hari hacurujwe imigabane 341,200 ifite agaciro k’amafaranga 30,948,400, yagurishijwe muri ‘deals’ 12.

Muri iki cyumweru hacurujwe kandi Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 546,000,000, zacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 99 na 101.5 ku mugabane.

Mu gihe mu cyumweru gishize hari hacurujwe ‘Treasury Bond’ zifite agaciro k’amafaranga 502,500,000, bivuze ko ubwitabire muri iki cyumweru bwazamutse kuko mu cyumweru gishize hari hacurujwe impapuro zifite agaciro k’amafaranga 58,300,000.

Muri iki cyumweru kandi agaciro k’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda karazamutse kuko kavuye ku mafaranga y’u Rwanda 2,757,440,551,476 ryariho kuwa gatanu ushize, kagera ku mafaranga 2,762,817,902,676 kuri uyu wa gatanu.

Uko isoko ryari ryifashe uyu munsi

Kuri uyu wa gatanu, ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe Treasury Bond n’imigabane ya Banki ya Kigali bifite agaciro k’amafaranga 3 677 500.

Hacurujwe ‘Treasury Bond’ zifite agaciro k’amafaranga 2,500,000 yagurishijwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 103.3 ku mugabane.

Impapuro zacurujwe ni izo ku mpapuro z’imyaka itanu Guverinoma yashyize ku isoko muri Kanama 2016 (FXD4/2016/3Yrs) zikazarangira tariki 20 Kanama 2021, zikaba zifite inyungu ya 12.25%.

Hacurujwe kandi imigabane 4,800 ya Banki ya Kigali ifite agaciro k’amafaranga 1,177,500 yagurishijwe muri ‘deal’ ebyiri, ku mafaranga 250 ku mugabane, ari nacyo giciro wariho ejo hashize.

Kuri uyu wa gatanu, ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo biri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda byose, byaba ibyacuruje n’ibitacuruje ntibyahindutse.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 3,200 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 250 – 255 ku mugabane,  gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 157,800 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 138 – 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari n’imigabane 201,300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 95 ku mugabane, ariko hari ubusabe bwo kugura imigabane 100 ku mafaranga 90 ku mugabane.

Hari kandi impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zifite agaciro k’amafaranga  500,000 zigurishwa ku mafaranga 101, gusa ntabifuza kuzigura bahari.

Source: Rwanda Stock Exchange (RSE)

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish