Digiqole ad

Hari intambwe yatewe mu kubanisha Abanyarwanda gusa urugendo ruracyari rurerure – CNLG

 Hari intambwe yatewe mu kubanisha Abanyarwanda gusa urugendo ruracyari rurerure – CNLG

Kuri uyu wa 24 Werurwe, Komisiyo y’Igihugu cyo kurwanya Jenoside (CNLG) yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena ko hari intambwe nini imaze guterwa mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda no kurandura ingengabitekerezo, gusa ngo kuko ingengabitekerezo yabibwe igihe kinini haracyari urugendo runini rwo kugenda.

Abasenateri bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturege, Uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage bari batumiye CNLG kugira ngo baganire ku ntambwe imaze guterwa mu kubanisha abanyarwanda.
Abasenateri bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturege, Uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage bari batumiye CNLG kugira ngo baganire ku ntambwe imaze guterwa mu kubanisha abanyarwanda.

Kuri uyu wa gatanu, Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturege, Uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena y’u Rwanda yaganiriye na CNLG mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ihame remezo rirebana no kurandura burundu ivangura n’amacakubiri bishingiye ku bwoko, Akarere n’ibindi, no gushyira imbere Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Abasenateri bagiye bagaragaza CNLG ko yareba niba hatageze ngo ihindura ingamba (strategies) ikoresha mu guhangana no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira ngo ibashe guhangana n’ibikibangamira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ifatanyije n’izindi nzego. Abasenateri kandi bari bafite amatsiko yo kumenya niba hari igihe runaka ingengabitekerezo izaba yararandutse burundu.

Hon Senateri Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yasabye ko hagarazwa ibibazo runaka bituma intego yo kurandura burundu amacakubiri itagerwaho.

Ati “Muri ya masomo dutanga igihe ntikigeze ngo turebe ibintu bya threat (ibibazo) dufite kubijyanye n’aho tugeze mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, byashoboye kuba byibandwaho abantu bakabigiraho methodology kugira ngo bikorwe.”

Senateri Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene akurikirana ibisobanuro bya CNLG.
Senateri Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene akurikirana ibisobanuro bya CNLG.

Dr BIDERI Diogène wari uhagarariye CNLG yabwiye Abasenateri ko bitewe n’amateka yihariye y’u Rwanda, bitarakunda ko ingengabitekerezo iranduka burundu, gusa ko hari intambwe yatewe.

Ati “Uburyo (bwo kunga abantu) igihugu cyacu cyakoresheje ni uburyo budasanzwe, uburyo bworoshye bwari ukuvuga ngo abarokotse murebe aho mubashyira abahemukiye batazongera, abahemutse nabo bajye hamwe, hari n’ababivugaga Jenoside ikirangira, ariko ni ukureba hafi cyane. Uburyo rero igihugu cyakoresheje burakomeye cyane, ninayo mpamvu ahari iyo burundu tutari twayigeraho.”

Dr Bideri akavuga ko nubwo bitoroshye ariko hari intambwe imaze guterwa ku buryo ubu n’abakoze Jenoside basigaye bashaka gufasha abagifite ingengabitekerezo guhinduka, ngo bari kwandika ibitabo, kandi barashaka gukina Filimi n’ibindi byafasha abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyivaho.

Ati “Ikintu cyo kurandura burundu amacakubiri, nkeka ko tuzabigeraho mu gihe ntashobora kuvuga ariko nkurikije uko byagiye bikurikirana n’ibiri gukorwa, tuzabigeraho.”

Bideri avuga ko hari ibyakozwe bigaragaza ko igihugu kiri kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nko guca indangamuntu zirimo ubwoko, guca ubusumbane imbere y’amategeko, kurandura Politike zicamo abantu ibice, kuba abana bajya mu mashuri bose nta vangura, guca iringaniza mu mirimo, n’ibindi.

Ati “Ubu nta tangazamakuru ryandika amacakubiri ntabwo rikibaho,…urebye amategeko n’ibikorwa biriho turi mu rugendo rwo kubaka, uburyo duhangana n’abahakana n’abapfobya,…bikajyana n’ubushake bwa Politike kuko ingengabitekerezo ni ikintu kigishwa,…gahunda za Leta zishingiye ku macakubiri ntizikibaho.”

Dr Bideri yavuze ko nubwo hakorwa ibipimo bikagaragaza ko intambwe yatewe ngo ntabwo aricyo gikuru, ahubwo ngo igikuru ni ukureba niba intego igihugu cyihaye yo kubanisha abanyarwanda buri wese akiyumva ko ari umunyarwanda mbere yo kwiyumva ko ari ikindi kindi igerwaho.

Dr BIDERI Diogène aganira n'Abasenateri.
Dr BIDERI Diogène aganira n’Abasenateri.

Kubwe, ngo hari ibimenyetso bigaragaza ko hari intabwe yatewe, ndetse bimwe binigaragaza mu mibanire ya buri munsi y’Abanyarwanda usanga ubu bakorana muri byose.

Ati “Imbogamizi ya mbere ni igihe, buri wese aba yumva ko byahita birangira ariko ntabwo birangira, ibintu byafashe imyaka n’imyaka bijya mu mitwe n’imitima y’abanyarwanda,….tukanishimira ko biri ku gipimo cyiza ugereranyije n’imyaka 23 ishize.”

Mu zindi mbogamizi Dr Bideri yagaragaza zikibangamira ingamba zo gusana imibanire y’abanyarwanda ngo harimo ibibazo by’abantu bakoze Jenoside b’imbere no hanze y’igihugu batahanwe, n’abatararangije ibihano nka TIG, guhana abagaragarwaho n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kurangiza imanza za Gacaca, n’abagihakana bakanapfobya Jenoside bari hanze.

NIYONGANA Gallican uyobora Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturege, Uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena y’u Rwanda.
NIYONGANA Gallican uyobora Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturege, Uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena y’u Rwanda.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Ni byo koko intambwe yatewe mu kubanisha abanyarwanda irashimishije. Nta kagari k’iki gihugu wageramo ngo woye kuhabona abashinzwe umutekano bambariye urugamba, urutoki ku mbarutso, bakora patrouilles za buri munsi. Ubarebye wese ahita agira umutima mwiza utarabaho.

  • Iyi ntambwe imaze guterwa mu kubanisha abanyarwanda, no mu cyunamo tugiye gutangira mu byumweru bibiri twizere ko tuzayibona. Nta magambo ahahamura abantu mu mbwirwaruhame z’abayobozi, gufata mu mugongo abarokotse jenoside bize mbere y’ibindi byose,abafite uburenganzira bwo kwibuka ku mugaragaro ababo bishwe muri 1994 n’abatabufite bakomeze kworoherana no kubahana, ibiganiro bitambutswa mu bitangazamakuru byibande ku kubaka ejo hazaza hatanga icyizere aho guhamagarira abana kwihigamo abafite ingengabitekerezo ya jenoside yabaye bataravuka, n’ibindi twizeye kuzabona tukarushaho kugira icyizere twese, ibyo kurota kwambuka imipaka ngo tujye gushakira amahoro i Bwotamasimbi bive mu nzira. Inch’Allah!

  • Kuva kera na kare abanyarwanda bari basanzwe babanye neza kandi bazi kubana neza, ntibakeneye ubibigisha. Ariya mahano ya 94 y’indege na jenoside nibyo byabaye kidobya, twihangane ibyabyo biri hafi gusobanuka.

  • Nta ntambwe mbonye. Abantu benshi ntibavuga ,baracecetse!!! NI BA NSEKAMBABAYE. Ibi ni bibi cyaneeeeeee!! babaye ibikangeee. NYAMARA IBI BIZATERA INGORANE

    • U Rwanda rwubu runyibutsa u Rwanda rwo hagati ya 1973-1975..Aho abantu bagendaga bakebaguza batazi ibyo barimo ariko ntabwo byamaze imyaka irenga 20 byageze muri 1989 abantu batangira kuvuga..none ibibyo tubimazemo imyaka irenga 20 kandi uko bitinda niko birushaho kuzazana ubukana igihe bizatugeraho, sinzi njyewe niba ibi byose arijye ubibona njyenyine.

  • u know mibukiro that make sense ukuntu kuko nkurikije urwatubyaye mbona muriyiminsi yego hari ibyahindutsee arik hamwe/ babifitemo inyungu ahandi abantu barapfira muri yesu. anyway sinzi kbs Ndabireb bikantera kwibaza @thepeople nimuza kunyumvanabi cg kuntera amagambo/ kuntuka whatever it’s my opinion so fuck yrself, I’ve freedom

  • Jye birankomereye kumva ko abantu bacecetse kandi bababaye. Iyo ndebe TV1 n’andi maradiyo ubona ko hari medias nshinga cyane kuko ziri kumwe n’abaturage. Jye nizeraga ko abaturarwanda bageze ku rwego utabazinzika ngo baceceke. Ko uburenganzira bwabo babuharanira. Uzarebe mu nteko z’abaturage iyo bavuga ibitekerezo byabo cg ibibazo badategwa usanga bitagaya ikizere. Nshobora kuba nibeshya ariko niko mbibona. Munsobanurire. Murakoze cyane.

    • @Mami, kugira ngo wumve iyo mpamvu yo guceceka, uzajye mu kabari ako ari ko kose gahurirwamo n’abantu benshi, uzamure ijwi uvuga ku kibazo cya politiki kiri mu gihugu icyo ari cyose, maze urebe umubare w’abasore bahita bagukikiza bashishikariye kukumva. Icyakora icyo nakwizeza ni kimwe, nuba nta na cash ufite bazakugurira, ngo ukomeze uvuge biyumvire. Hanyuma aho uciye hose, ujye umama akajisho kuri bariya basirikare bambariye urugamba bahora mu mihanda n’ibyaro by’igihugu nk’uko umusomyi yabivuze. Ni bwo uzumva agaciro ka rya jambo ngo: Nyir’akarimi karekare yatanze umurozi gupfa.

  • Ikintera kwibaza nukubona abantu bicaye hariya abakuru bazibyo babonye nikuntu byatangiye bikageza aho u Rwanda rwari rwarahindutse nkisafuliya iri hafi gutomboka muri 1988, Nibuka ba Semusambi nabandi bose bageragezaga kuvuga uko ibintu bimeze.Ukibaza niba ibyo barabyibagiwe.Byaje guhinduka gute? Esiyo bicaye hariya bakumva amagambo nkaya baranyurwa?

  • Jyewe bitewe nuko mu mateka yanjye naje gusanga ndi ‘imvange’, nzi akamaro k’amahoro n’ubwiyunge.

  • TUBWIZANY’UKULI. Hakenewe icyo nakwita” TRUTH AND RECONCILIATION COMMISSION” nkuko mu BURUNDI birimo gukorwa ku bwicanyi bwabayeyo guhera mu 1962. SOUTH AFRICA naho byarakozwe. KUKI MU RWANDA NTACYO DUKORA? ABAYOBOZI BATINY’IKI? ngo abahutu barishe,bagomba gusaba imbabazi harya? icyaha ni gatozi kandi mbona n’abahutu nabo barishwe. TUGOMBA GUTINYUKA TUKABWIZANY’UKULI

Comments are closed.

en_USEnglish