Umuraperi si uwambarira ipantalo munsi y’ikibuno- Khalifan
Nizeyimana Odo {Khalifan } ni umuraperi muto umaze kugira umubare munini w’abafana kubera ibiririmbire ye benshi bagereranya niya 2 Pac. Asanga abantu bari bakwiye gutandukanye abaraperi n’abandi bantu badafite ikinyabupfura mu buzima busanzwe.
Avuga ko umuntu wese wambarira ipantalo munsi y’ikibuno aririmbauririmba atakiswe umuraperi. Kuko umuraperi nyawe ari utanga ubutumwa bufite icyo bumariye sosiyete kandi ari n’intanga rugero.
“Abaraperi natwe turaberwa iyo twambaye neza. Ariko ibintu byo kwishyiramo ko umuraperi wese ajyanira imyenda munsi y’ikibuno byagacitse ahubwo tukareba icyateza imbere umuziki muri rusange”– Khalifan
Khalfani umwe mu baraperi bakora injyana ya HipHop mu Rwanda, yatangiriye mu itsinda rya Home Boys. Iri tsinda riza gushyirwa muri Tuff Gangz na Jay Polly nyuma yo kuvamo kwa Bulldogg, Fireman na Green P.
Yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2013 icyo gihe akaba yarafashaga Bull Dogg {Backup singer} mu irushanwa rya PGGSS3, ari nabwo benshi batangiye kumumenya.
Nyuma yaje gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Bulldogg, Active, Aime Bluestone, Danny Nanone na Davis D.
Ubu akaba abarizwa muri label ya Incredible Records yahozemo Active mbere yuko berekeza muri New Level irimo na Yvan Buravani.
Uretse kuba akora umuziki by’ubunyamwuga, Khalifan mu mashuri yisumbuye yize ibijyanye n’amashanyarazi ‘Electricité’.
https://www.youtube.com/watch?v=qaP0wKFawd0
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW