Digiqole ad

Abarangije A1 muri IPRC-South abahungu ni 85% abakobwa ni 15%

 Abarangije A1 muri IPRC-South abahungu ni 85% abakobwa ni 15%

Huye-Kuri  uyu wa 23 Werurwe, ku kicaro cy’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ryo mu majyepfo ‘IPRC South’ habereye umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abarangije mu myaka y’amashuri ya 2015 na 2016, muri 468 bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) abahungu bagize 85% dore ko ari 396 mu gihe abakobwa ari 72 (15%).

Abahawe impamyabumenyi ya A1 abahungu bakubye abakobwa gatandatu
Abahawe impamyabumenyi ya A1 abahungu bakubye abakobwa gatandatu

Aba barangije ikiciro cya mbere cya kaminuza (A1) bize imyaka itatu, barimo abize mu mashami y’ubwubatsi (Construction Technology), Ikoranabuhanga n’Itumanaho (Information and Communication Technology) n’ibijyanye n’amashanyarazi (Electronics and Telecomunication Technology).

Bamwe mu banyeshuri barangije muri iki kiciro bagaruka ku kinyuranyo kikiri hejuru cy’abahungu n’abakobwa bitabira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, bakavuga ko abakobwa bakiri bacye ugereranyije na basaza babo.

Abakobwa bahawe impamyabumenyi bavuga ko bagiye gufasha barumuna na bakuru babo kwikuramo imyumvire yo kumva ko hari amasomo yagenewe abahungu bo bakaba batayishobora, bakavuga ko imitekerereze nk’iyi ikwiye gucika kuko ntacyo umuhungu/umugabo yakora ngo kinanire abakobwa/abagore.

Bamwe muri bo bavuga ko batangiye gukorera amafaranga bityo ko bazabigira intwaro yo kumvisha barumuna na bakuru babo ko amasomo y’ubumenyingiro ari ku isoko.

Hari n’abamaze umwaka umwe bihugura mu masomo y’imyuga n’ubumenyingiro 626 na bo bahawe impamyabushobozi, bize mu myuga itandukanye irimo guteka, kwakira abashyitsi mu mahoteli, n’ibijyanye n’amashanyarazi.

Aba banyeshuri biganjemo abakiri mu kiciro cy’urubyiruko bemeza ko ubumenyi bavomye muri iri shuri bagiye kububyaza umusaruro bihangira imirimo.

Nyandekwe Dieudonne urangije mu buhinzi bugezweho (Agri  Mechanization) avuga ko agiye guhangana n’imihindagurikire y’ibihe abinyujije mu guhugura abaturanyi be ku buryo bushya bwo guhinga no kuhira imyaka kugira ngo igihe cyose bazajye bahinga batagombye gutegereza imvura.

Ati ” Ibyo nize ni ibintu binsaba kubyigisha abandi kugira ngo mfatanye n’igihugu kurwanya ibibazo by’umusaruro ugenda ugabanuka bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, bityo abantu batandukanye bamenye akamaro ko kuhira imyaka.”

Nyandekwe avuga ko hakiri imbogamizi zishingiye ku bikoresho birimo imashini zo gukoresha buhira zikiri nke, agasaba ko hakwiye ubufatanye bw’ubuyobozi n’amakoperative y’abahinzi kugira ngo ibi bikoresho biboneke.

Umuyobozi wa IPRC South, Dr Twabagira Barnabe avuga ko abanyeshuri barangije mu byiciro bitandukanye bagiye kubera iri shuri ba ambasaderi beza, akabasaba ko ibyo bize bitazaba amasigarakicaro.

Uyu muyobozi wahaga impanuro aba banyeshuri yagize ati ” Icyo tubifuzaho ni uko mugenda mugakora ibyo mwize kandi niba mugiye ku murimo mugaragaze ibyo mwize mubikore neza koko.”

Gasana Jerome uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) avuga ko Leta y’u Rwanda ishyize imbere guhugura abarimu bagomba kwigisha mu mashuri nk’aya kuko umubare wabo na wo ukiri hasi.

Ati ” Ntabwo tugomba gutegereza ko Abanyamahanga ari bo bazatwigishiriza, ahubwo turateganya ko mu kwezi kwa gatandatu tuzaba dufite ishuri ryigisha abarimu bo kwigisha ubumenyingiro.”

Goverineri w’intara y’amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose yasabye ubufatanye n’ubuyobozi bw’irishuri kurushaho gufasha abaturage batuye hafi y’iri shuri babahugura uko bakora ubuhinzi butanga umusaruro utubutse.

Umuyobozi w'Intara y'Amajyepfo yari yaje kwifatanya n'iri shuri muri uyu muhango
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yari yaje kwifatanya n’iri shuri muri uyu muhango
Umuyobozi wa IPRC-South yasabye abarangije muri iri shuri kuzababera ba Ambasaderi beza
Umuyobozi wa IPRC-South yasabye abarangije muri iri shuri kuzababera ba Ambasaderi beza

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

1 Comment

  • Ibi byose ni iterambere ry’igihugu cyacu , gushora mu bumenyi bw’abana b’u Rwanda, bikaba umusingi wo kurwanya ubushomeri. Tubikesha ubushishozi bwa Perezida Kagame Paul, ukomeje kwerekana ikinyuranyo. Ashaka ko igihugu cyose gitera imbere, nta Karere na kamwe gasigaye. Ndamushyigikiye, mwifuriza ngo Imana ikomeze imufashe , akomeze aduteze inbere.

Comments are closed.

en_USEnglish