Digiqole ad

Hateguwe igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’ururimi kavukire

 Hateguwe igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’ururimi kavukire

Ku itariki 21 Gashyantare buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana ururimi kavukire. Mu Rwanda uyu munsi wizihijwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Werurwe 2017.

Hateguwe igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’ururimi kavukire

Ku nshuro ya 14 uyu munsi wizihizwa, insanganya matsiko y’uyu mwaka iragira iti “Kwiga no kunoza ikinyarwanda ni inshingano yanjye nawe”.

Ni muri urwo rwego hateguwe igitaramo kiri buhuze abahanzi benshi bo mu Rwanda barimo abo hambere n’abubu kiri bubere kuri petit stade i Remera guhera saa kumi n’imwe {17h00}.

Mu bahanzi bakoze umuziki kera n’ubu bacyumvikana bari bube bahari, harimo Ntamukunzi, Mariya Yohana, Makanyaga Abdoul, Claire Uwineza na Nyiranyamibwa Suzana.

Naho mu bakora umuziki w’ubu bari bube bari muri icyo gitaramo, hari Dream Boys, Yvan Buravan, Danny Vumbi, Mico The Best, Senderi, Danny Nanone, Tonzi, Jules Sentore, Phionah, Patrick Nyamitari, Intore Tuyisenge na Sofia Nzayisenga ucuranga inanga.

Danny Vumbi uri bwitabire icyo gitaramo, yabwiye Umuseke ko umunsi w’ururimi ari igikorwa gikwiye kujya cyubahwa kimwe n’ibindi bikorwa bikomeye bibera mu Rwanda.

Ko ari umwanya ku rubyiruko wo kwisuzuma bakareba neza ko ibyo bavuga, ibyo bandika, uburyo bitwara hari akamaro bifite urubyiruko ruzabaho mu bihe biri imbere.

Umunsi mpuzamahanga w’Ururimi kavukire uhabwa agaciro gakomeye mu Rwanda. Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko ari umwanya mwiza wo kuzirikana agaciro k’ururimi rw’Ikinyarwanda nk’isôoko y’ubumwe n’iterambere by’Abanyarwanda.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish