Digiqole ad

Jock Boyer yadufunguriye imiryango y’ubuzima – Nathan Byukusenge

 Jock Boyer yadufunguriye imiryango y’ubuzima – Nathan Byukusenge

Byukusenge yemeza ko Boyer yaremye ubuzima bwe mu igare

Uwatangije gukina umukino w’amagare by’umwuga mu Rwanda Jock Boyer wari umaze imyaka icumi akorera mu Rwanda agiye mu kiruhuko cy’iza bukuru. Abo yatoje barimo Nathan Byukusenge bemeza ko yabafunguriye imiryango y’ubuzima, gusa ngo buri bihe byiza bigira iherezo.

Byukusenge yemeza ko Boyer yaremye ubuzima bwe mu igare
Byukusenge yemeza ko Boyer yaremye ubuzima bwe mu igare

Kuri uyu wa kane tariki 23 Werurwe 2017 nibwo  Jonathan Jock Jacques Boyer yatangaje ku mugaragaro ko arangije akazi ka buri munsi yakoreraga mu Rwanda nk’umuyobozi w’umushinga ‘Team Rwanda Initiative’ akaba na ‘directeur technique’.

Uyu munya-America w’imyaka 61  aherekejwe na Minisitiri w’umuco na Siporo Julienne Uwacu na  Aimable Bayingana uyobora FERWACY babonanye na perezida w’u Rwanda bamurika ibyo bagezeho mu myaka icumi ishize banasobanura uko umukino w’amagare uzakomeza gutera imbere Jock Boyer atari mu Rwanda.

Nathan Byukusenge umwe mu bakinnyi batanu batoranyijwe na Boyer mu ikipe y’igihugu ya mbere muri 2007 yabwiye Umuseke ko atari umutoza mu muhanda gusa ahubwo yanabafunguriye imiryango y’ubuzima.

Byukusenge yagize ati: “Njye na Adrien Niyonshuti, Ruhumuriza Abraham, Rafiki Jean de Dieu na Nyandwi Uwase nitwe twatoranyijwe bwa mbere Jonathan mu ikipe y’igihugu. Ni umugabo twabanye kuva 2007 kugera ubu. Akihagera igare ryahinduye isura nubwo byari bigoye kuko tutumvikanaga ku rurimi. Yashyizeho gahunda yo kutwigisha indimi mpuzamahanga byoroshya imikoranire yacu byabyaye umusaruro kuko amasiganwa mpuzamahanga abanyarwanda begukanye nyuma  ya 2007 ni menshi cyane.

Ntiyatubereye umutoza gusa kuko kuva yafungura kiriya kigo cya Africa Rising Cycling Center (ARCC), yakundaga kutubwira ko yadufunguriye imiryango y’ubuzima agereranya n’inzu, bityo twe tugomba kwifungurira imiryango y’ibyumba biyigize. Yatwigishije ubwenge bw’ubuzima ku buryo bamwe mu baretse igare bagiye bigishwa imyuga. Harimo abakanishi, masseurs n’abatoza. Ni umuntu w’ingenzi mu buzima bwacu gusa nta kundi tuzi ko ibihe byiza byose bigira iherezo. Yageze mu za bukuru agomba kuruhuka.”

Mu myaka icumi ishize Nathan Byukusenge akina umukino w’amagare by’umwuga yasiganwe Tour du Rwanda umunani, akina amasiganwa mpuzamahanga ku migabane itatu y’isi, akina Imikino Olempike inshuro imwe,  yegukanye imidari myinshi harimo wa Bronze muri muri Mountain bike Cap Epic yo muri Afurika y’Epfo.

Nyuma yo gusezera ku igare nk’umukinnyi Byukusenge yatangiye gukoresha ubumenyi yahawe na Boyer, kuko ubu ari muri Afurika y’epfo nk’umutoza n’umuyozi w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare ukinirwa muri sale iri muyri shampiyona ya Afurika (african track cycling championships).

Nathan Byukusenge na Ruhumuriza Abraham bari muri batanu ba mbere batoranyijwe na Jock Boyer
Nathan Byukusenge na Ruhumuriza Abraham bari muri batanu ba mbere batoranyijwe na Jock Boyer

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish