Nzamwita V.Degaule yasabye ko uburyo CHAN ikinwa buhinduka
Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo CHAN (African Nations Championship) kimaze imyaka umunani gitegurwa na CAF, gusa gishobora guhindurirwa uburyo gikinwa bisabwe n’umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule.
Tariki 11 Nzeri 2007 mu nama y’intekorusange y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yabereye mu Misiri nibwo hemejwe igikombe cya Afurika cy’ibihugu gishya gitandukanye na AFCON imaze imyaka myinshi ikinwa.
Igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN, cyashyizweho hagamijwe kuzamura urwego rw’ihangana mu bakinnyi bakina muri shampiyona z’ibihugu bya Afurika, no kubamenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.
CHAN imaze gukinwa inshuro enye gishobora guhindurirwa ubu gikinwa ku busabe bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA nkuko byatangajwe n’umuyobozi waryo Nzamwita Vincent Degaule.
Yagize ati: “Turifuza ko CHAN itaba igikombe gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo gusa, ahubwo hakiyongeraho abakinnyi bakina muri shampiyona zose za Afurika. Byaryoshya irushanwa kuko amakipe yitabira irushanwa yaba akomeye kurushaho.
Ni umushinga twamaze gutanga muri CAF kandi watangiye kwigwaho no gusuzumwa. Kuba muri CAF haje umuyobozi mushya kandi ukunda impinduka ni impamvu ituma twizera ko igitekerezo cyacu gishobora guhabwa agaciro.”
Uyu mushinga wa FERWAFA wemejwe na CAF byaba bivuga ko u Rwanda rwakunguka abandi bakinnyi bitegura CHAN nka; kapiteni Haruna Niyonzima wa Young Africans yo muri Tanzania, abamwungirije Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Jacques Tuyisenge bakina muri Gor Mahia FC yo muri Kenya na Emery Bayisenge wa Kénitra Athlétic Club yo muri Maroc.
CHAN iheruka yabereye mu Rwanda yegukanwa na DR Congo ari nacyo igihugu gifite iki gikombe kenshi (2) kurusha ibindi. 2018 izabera muri Kenya. Mu gushaka itike yo kuyitabira u Rwanda ruzahura na Tanzania muri Nyakanga uyu mwaka.
Roben NGABO
UM– USEKE
12 Comments
Abisaba nkande se?? Nabanze avuge ukuntu tutagiye muri CAN
hahhah iyi nkuru yakagombye kuba yarasohotse mbere yuko izi saga za degaule ziba nihahandi baraduhonda ntitunoga degaule we ntitugushaka wadutesheje agaciro
ARASABA IBINTU MURI CAF HARI UMUYOBOZI MUSHYA KANDI BYARAGARAGAYE KO DE GAULE ATAMUTOYE? HANYUMA AKIKIRIGITA AGASEKA NGO IGITEKEREZO CYE GISHOBORA KWAKIRWA? AHMED SE AYOBEWE KO DE GAULE YATOYE HAYATOU? YEWEEE…..NI UKUBURA KUZIRIKANA!!!!!
ahubwo arimo aribeshyera ngo arebe ko igitutu cyagabanuka ariko nabanze asabe imbabazi abo yatesheje agaciro naho ibyo avuga ni amatakirangoyi kandi ntawutazi ko yatoye hayatu ahubwo nahagarare ahangane numushya ugiyeho kuko nawe yabyivugiye ko uwagiyeho akunda impinduka kandi degoli we mpinduka azanga urunuka ubwo se arumva bashobokana?
Akarimi keza ko kureshyareshya
Degaulle numuntu wumugabo cyane iyo namwe muzakuba abagabo mwari kumufasha u Rwanda rukegukana CHAN naho ubundi ntako atagira mukuzamura umupira wamaguru
HHH nawe iseke jye ntamwanya mfite amenyo arandya!
Nzamwita ntagire uwo ajijisha kubera ko icyo yita igitekerezo cye cyari muri gahunda umuyobozi mushya wa CAF Ahmad Ahmad yatanze yiyamamaza! Gukopera no kwiyitirira ibyo abandi bakoze cyangwa bavuze ni kimwe mu biranga abaswa kandi Nzamwita hari abamaze kumushyira muri icyo cyiciro!
De gaulle rwose! Ubuse nukugirango tuyobere muri ibyo cg utugize indangare? Nonese ubwo chan na can byaba bitaniyehe mu ntekerezo zawe? Ariko wadusobanurira niba twaragiye muri chan?
Hahhhhh, icyi gitekerezo ngo ni De Gaule ucyizanye???!!!! Oya kabisa kuko cyimaze igihe kinini na bantu benshi bakurikirana ibya Sport muri Africa. Ndibuka harimo CHAN yaberaga mu Rwanda, ikiganiro cyaciye kuri CANAL ibyo bintu byavuzweho. Yenda De Gaule niwe wafashe ijambo kuko ingingo igira abayishyigikiye noneho umwe muribo akaba ariwe uyivuga…. Aliko ni igitekerezo cyimaze igihe kandi nababwira ko kizemerwa kuko gishyigikiwe na benshi
Ariko muzabeshye abahinde. Iyi ni imwe mu migabo n’imigambi ya president mushya wa CAF yiyamamaje avuga. Reba hano http://www.jeuneafrique.com/412620/societe/presidence-de-caf-ahmad-ahmad-lambitieux-challenger-dissa-hayatou/.
Aravuga ngo « Concernant le Championnat d’Afrique des Nations (Chan, qui est réservé aux sélections africaines locales, ndlr), je trouve également dommage qu’il soit réservé uniquement aux joueurs évoluant dans leur championnat. Je souhaite que comme lors des premières éditions, il soit ouvert à tous ceux qui évoluent sur le continent africain.»
Ubwo se Degaule ahuriye he n’iki gitekerezo.
None se ninde wongeye gutuma Degaule kutuvugira ko ibye byarangiye ari amateka? cg aravugira ikinfi Gihugu kitari u Rwanda jyewe yongeye gutechiniquant agatorwa sinazongera ko gusora
Comments are closed.