Digiqole ad

U Rwanda nubwo nta mitungo kamere myinshi ruzakomeza gutera imbere – Jim Yong

 U Rwanda nubwo nta mitungo kamere myinshi ruzakomeza gutera imbere – Jim Yong

Nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame, Umuyobozi wa Banki y’Isi Jim Yong Kim yatangaje ko nubwo u Rwanda nta mitungo kamere myinshi rufite rwabashije gucunga neza ubukungu bwarwo, bityo ngo yizeye ko ruzakomeza gutera imbere.

Perezida wa Banki y'Isi Jim Yong Kim yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.
Perezida wa Banki y’Isi Jim Yong Kim yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi wa Banki y’isi Jim Yong Kim yavuze ko muri rusange ubukungu bwa Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara butanga ikizere kandi mu myaka iri imbere buzakomeza kuzamuka.

Ati “Nubwo hakiri ibibazo bimwe na bimwe nk’imanuka ry’ibiciro rigaragara ku isoko mpuzamahanga, Brexit, n’ibindi, twizeye ko ibiciro by’ibiciruzwa ku isoko mpuzamahanga bizagaruka ku murongo, bishobora kutagera ku rwego byariho hagati y’umwaka wa 2004 na 2011, ariko n’ubundi bikazamuka byibura ku bicuruzwa nka Peteroli na Gaze.”

Jim Yong yavuze ko ibibazo byagaragaye kandi bikigaragara byahungabanyije cyane ibihugu bifite ubukungu bushingiye ku kwohereza ibicuruzwa hanze, nubwo ibihugu bitumiza ibicuruzwa byo ngo byabigiriyemo amahirwe.

Ati “Gusa, n’ubundi ngo ibibazo ntaho bigiye, byaba ibishingiye ku mategeko cyangwa amatora ari kugenda aba hirya no hino ku isi cyane cyane ku mugabane w’Uburayi.”

Yongereho ati “Ntekereza ko u Rwanda ruri mu mwanya mwiza, kandi u Rwanda rwamye ruba ruri imbere nk’intambwe eshatu cyangwa enye mbere y’abandi, nubwo hano hari umutungo kamere mucye, babashije gucunga neza ubukungu bwabo ku buryo ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka.”

Umuyobozi wa Banki y’Isi, Jim Yong Kim yavuze ko baamye bakorana n’u Rwanda neza mu mishinga myinshi y’iterambere.

Ati “Kuri twe ni byiza ko u Rwanda ari igihugu kizi aho kigana mu iterambere,…hari ibindi bitekerezo turi kuzana ku meza, hari imari yo gushora turi kuzana ku meza, kandi ni byiza kuba naje hano kugira ngo nirebere iterambere u Rwanda ruri kugeraho.”

Imibare itangazwa na Banki y’isi ivuga ko kuva mu 1994 kugeza mu 2014 ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigereranyo cya 9,5% buri mwaka. Bishyira u Rwanda ku mwanya wa gatandatu (6) ku isi mu kuzamuka gutya.

Ubukene bwavuye kuri 45% mu 2011 bugera kuri 39% mu 2015, naho ubukene bukabije buva kuri 24% bugera kuri 16% muri kiriya gihe cy’imyaka itanu.

Perezida wa Banki y’isi yatangaje ko ashimishwa no kuza mu Rwanda akabona uko igihugu cyateye imbere vuba. Yavuze ko uyu munsi hari itandukaniro cyane  n’uko byari bimeze mu 2013 ubwo aheruka mu Rwanda.

Ati “Ndashima cyane Perezida Paul Kagame na Guverinoma y’u Rwanda. Banki y’isi izakomeza gufatanya n’u Rwanda kugira ngo tugere ku musaruro wundi kurushaho mu nyungu z’abatuye u Rwanda n’isi muri rusange.”

Jim Yong Kim n'abamuherekeje baganiriye na Perezida Kagame na bamwe mu baminisitiri banyuranye muri Guverinoma y'u Rwanda.
Jim Yong Kim n’abamuherekeje baganiriye na Perezida Kagame na bamwe mu baminisitiri banyuranye muri Guverinoma y’u Rwanda.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko uru ruzinduko rw’umuyobozi wa Banki y’Isi rwari rugamije gushimangira umubano mwiza u Rwanda rufitanye na Banki y’Isi.

Ati “Yari aje kwirebera aho tugeze, kuko hari byinshi badufashamo, ibijyanye cyane cyane n’ibikorwaremezo imihanda myinshi cyane nibo bayubatse, ugiye kureba no mu ngufu z’amashanyarazi nibo batanga akayabo k’amafaranga menshi, ari mu buhinzi, ndetse ari no mu mijyi ari nayo twubaka, ari mu bikorwa bijyanye n’ubudehe, no mu ikoranabuhanga.”

Min. Gatete avuga ko ubwo umuyobozi wa Banki y’Isi yisuriye u Rwanda akabona uko ruri gutera imbere n’imikorere yarwo ngo biratuma bagiye kurushaho gufatanya mu bikorwa binyuranye by’iterambere, by’umwihariko binyuze mu bikorera dore ko aricyo cyerekezo gishya banki y’isi irimo kwinjiramo cyo kurushaho gukorana n’abikorera.

Minisitiri akavuga ko aka gashya Banki y’Isi iri kwinjiza mu mikorere yayo ko gukorana n’abikorera, ngo kazatuma ibihugu birushaho gutera imbere kuko abikorera bazaba bashobora kubona amafaranga yo gushora mu bikorwa by’iterambere by’igihe kirekire kandi ku nyungu nkeya, aho kugira ngo biharirwe Leta gusa.

Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y'urwibutso.
Abayobozi ku mpande zombi bafashe ifoto y’urwibutso.

Photo: Village Urugwiro

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish