Digiqole ad

AMAFOTO: Rayon idafite Masudi ishimangiye umwanya wa mbere itsinda Bugesera

 AMAFOTO: Rayon  idafite Masudi ishimangiye umwanya wa mbere itsinda Bugesera

Bishimira igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino

Ku kibuga cy’i Nyamata Rayon sports ibonye amanota atatu mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’. Itsinze Bugesera FC 1-0 cya Tidiane Kone. Rayon ntabwo yatojwe n’umutoza wayo uri mu gihano.

Tidiane Kone yatsindiye Rayon sports igitego rukumbi yabonye muri uyu mukino
Tidiane Kone yatsindiye Rayon sports igitego rukumbi yabonye muri uyu mukino

Kuri uyu wa gatatu tariki 22 Werurwe 2017 hakinwe umukino w’umunsi wa 21 utarabereye igihe.

Bugesera FC yakiriye Rayon sports idafite umutoza mukuru wayo Masudi Djuma wahanishijwe gusiba umukino umwe nyuma yo kwitwara nabi ku mukino ikipe ye yatsinze Marine FC.

Rayon Sports yatunguranye ikinisha ba myugariro batandatu muri uyu mukino, harimo Mugabo Gabriel watangiye akina nka rutahizamu.

Nshimiyimana Maurice Maso umutoza wungirije muri iyi kipe iyoboye izindi ubu yabwiye Umuseke ko babikoze kuko ari abakinnyi barebare kandi intego yari ugukina imipira miremire.

Iminota ya mbere yayobowe na Bugesera yagaragazaga ko imenyereye ikibuga cyane ku bakinnyi bayo bo hagati; kapiteni Nzabanita David Saibadi na Ndihabwe David. Byatumye Rayon sports yotswa igitutu ariko Ndayishimiye Eric Bakame ayitabara inshuro ebyiri.

Ku munota wa 23 Abdul Rwatubyaye uyu munsi wakinaga hagati yagize imvune mu ivi. Asimburwa n’umunya-Mali Tidiane.

Byongereye Rayon imbaraga mu busatirizi. Ku munota wa 38 Nova Bayama yashoboraga gufungura amaze ku ishoti yatereye hanze y’urubuga rw’amahina ariko Janvier Kwizera warindiye Bugesera mu mwanya wa Olivier Kwizera arahagoboka.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri Bugesera FC itozwa na Mashami Vincent yasimbuje Bienvenue Mugenzi afata umwanya wa Djihad Rucogoza.

Ku rundi ruhande Nshuti Dominique Savio yasimbuye Manishimwe Djabel wagowe no gukina umukino usaba ingufu nyinshi.

Ku munota wa 63 nibwo abakunzi ba Rayon sports bari kuri ETO Nyamata bishimiye igitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino. Igitego cyatsinzwe na Tidiane Kone ku mupira yahawe n’umunyaMali mugenzi we Moussa Camara.

Iminota ya nyuma Bugesera FC yasatiriye cyane Rayon sports. Irambona Eric yavunitse asimburwa na Nsengiyumva Moustapha bitanga icyuho mu bwugarizi.

Bugesera yashoboraga kwishyura ku munota wa 79 ubwo umunya-Nigeria Ikecuku Samson yasigaranaga na Bakame ariko uyu munyezamu akuramo umupira ukomeye.

Umunyezamu Bakame yitwaye neza cyane imbere y’umutoza mushya w’Amavubi Antoine Hey warebye uyu mukino wa mbere ahawe aka kazi warangiye Rayon sports itsinze 1-0.

Rayon sports yashimangiye umwanya wa mbere kuko yagize amanota 46 irusha APR FC iyikurikiye amanota atanu kuko ifite amanota 41, naho Police FC na AS Kigali zifite amanota 40.

Tidiane Kone na Nshuti Savio babanje ku ntebe y'abasimbura
Tidiane Kone na Nshuti Savio babanje ku ntebe y’abasimbura
Umukino wabereye ku kibuga kitagira urwambariro
Umukino wabereye ku kibuga kitagira urwambariro
Mashami Vincent yatsinzwe igitego ntiyashobora kwishyura
Mashami Vincent yatsinzwe igitego ntiyashobora kwishyura
Masudi Djuma nubwo atatoje mbere y'umukino yaje gusuhuza Mashami Vincent
Masudi Djuma nubwo atatoje mbere y’umukino yaje gusuhuza mugenzi we Mashami Vincent
Ba kapiteni Saibadi David Nzabanita na Ndayishimiye Eric Bakame biteguye kuyobora amakipe yabo
Abakinnyi 11 babanjemo muri Rayon sports
Abakinnyi 11 babanjemo muri Rayon sports
11 ba Bugesera ntibabashije guhesha intsinzi ikipe yabo
11 ba Bugesera ntibabashije guhesha intsinzi ikipe yabo
Bati, umuriro watse ibambe we, nyabusa weeee
Umwe mu bafana ba Rayon n’agakono kaaka umuriro ngo baje gucana kuri Bugesera FC
Abdul Rwatubyaye yavunitse mu gice cya mbere arasimburewa
Abdul Rwatubyaye yavunitse mu gice cya mbere arasimburwa
Abari bava inda imwe b'i Nyamata bafanaga amakipe atandukanye
Aba baari bava inda imwe b’i Nyamata bafanaga amakipe atandukanye
Uyu mukino warebwe n'umutoza mushya w'ikipe y'igihugu Antoine Hey
Uyu mukino warebwe n’umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Antoine Hey
Masudi Djuma yarebeye uyu mukino mu bafana kuko ari mu bihano
Masudi Djuma yarebeye uyu mukino mu bafana kuko ari mu bihano
Kubera ikibuga kibi amakipe yombi yakinaga umupira wo hejuru, aha ni Anicet Gasongo wa Bugesera wakizaga izamu rye
Kubera ikibuga kibi amakipe yombi yakinaga umupira wo hejuru, aha ni Anicet Gasongo wa Bugesera wasimbutse cyane ateresha umutwe akiza izamu rye
Kapiteni wa Bugesera Nzabanita David Saibadi yagoye abakinnyi bo hagati ba Rayon barimo Kwizera Pierrot (iburyo) utigaragaje cyane muri uyu mukino
Kapiteni wa Bugesera Nzabanita David Saibadi yagoye abakinnyi bo hagati ba Rayon barimo Kwizera Pierrot (iburyo) utigaragaje cyane muri uyu mukino
Bugesera FC yasatiriye Rayon sports mu minota ya nyuma ariko biba iby'ubusa
Bugesera FC yasatiriye Rayon sports mu minota ya nyuma ariko biba iby’ubusa
Nova Bayama ahanganira umupira na Rucogoza Aimable Mambo wakinaga na Rayon sports yakuriyemo
Nova Bayama ahanganira umupira na Rucogoza Aimable Mambo wakinaga na Rayon sports yakuriyemo
Bishimira igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Bishimira igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Bakame watowe nk'umukinnyi w'umukino yateruwe n'abafana b'ikipe ye
Bakame watowe nk’umukinnyi w’umukino yateruwe n’abafana b’ikipe ye bamushimagiza cyane

Amafoto © N.Roben/UM– USEKE

Video/AZAMtvRw

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Mutubwire inzira abafana ba APR bashaka kuyivaho bakifanira Rayon sports banyuramo

    • Ngo inzira abafana ba APR bashaka kuyivaho bakifanira Rayon sports banyuramo?: Wava Nyabugogo muri gare, ukazamuka mu ishyamba rya Mont Kigali, wagera mu mpinga ukamanukira ku Giti cy’inyoni, ugaterera mu ishyamba rya Shyorongi, wagera mu mpinga ukamanuka ukurira Mont Jali, wayiminuka mu mpiga ukamanukira Karuruma, ukanyura mu muceri wa Kabuye, ukaza ugenda mu mugezi wa Nyabugogo, wagera munsi y’iteme riva muri Gare ya Nyabugogo ugakomeza muri uwo mugezi ugana Nyabarongo, wagera hafi ya Ruliba ugahagarara utarinjira muri Nyabarongo, ukajabuka, ugahagarara mu migano ihari, ugategereza amabwiriza y’indi nzira ushigaje gucamo ngo ugere aho ujya ku cyicaro cya Gikundiro. Ariko ugomba kuguha ayo mabwiriza nanjye izina rye ndaryibagiwe. Wategereza nka nyuma y’imyaka icumi naryibuka nkakubwira. Murakoze cyane.

      • mwana wa mama uzi kuyobora sha !!!!!!

  • Azajye muri nyabarongo izamugeza kuri Rayon byihuse cyanee.Ubundi APR Ifanwa ninkotanyi kumutima naho ingira bwoba mutsindwa kabiri mukiruka ntitubakenye.

Comments are closed.

en_USEnglish