Episode 49: Bitunguranye Nelson, Gasongo na Mama Kenny berekeje ku Gisenyi
Tucyumva Aliane atatse, buri wese aho yari ari yahagurukanye icyo yari afite, ibiyiko n’amafurusheti muri ako kanya byabaye intwaro maze dusohoka duhuruye ariko dutabaye, njye wari impande y’umuryango nagezeyo mbere mpita mfata Aliane ndamukomeza n’abandi babaga mu yindi miryango na bo baba barahageze.
Njyewe – “Alia! Ubaye iki? Mbwira humura ntacyo uba dore turahari.”
Aliane – “Ahwiiii! Ayiwe, ntakibonye wee!”
Njyewe – “Igiki se?”
Aliane – “Igikoko!”
Njyewe – “Kiri he se?”
Aliane – “Mana wee! Dore giseseye hariya kuri ruriya rurabo kiragenda!”
Akivuga gutyo Mireille na Betty n’Isaro bari baheze mu nzu bahise basohoka maze batangira guserereza Aliane karahava.
Mireille – “Hhhhh! Mbega Aliane! Burya bwose utinya igisimba? Ubwo wasanga ari nk’ipusi.”
Betty – “Ahwiiii! Sha reka kuvugiraho undi mwana, ubwo se ari wowe ntiwaba wahamagaye n’abo kuri Ndiza?”
Isaro – “Hahhhhhh! Iya aba ari njye ngo mpite nkereka sha!”
Betty – “Ahaaa! Muzi kuvuga kandi niyo musohotse hanze nijoro mubanza kubyutsanya, mwivugire mwaguze pack sha.”
Njyewe – “Alia! Ihangane rata ntabwo kikurya, si byo?”
Aliane – “Ahwiiii! Urakoze rata Nelson, ureke bano bakobwa wagira ngo nako sha buretse umunsi cyabasumiye nibwo muzabona ko ijuru riri kure.”
Gasongo – “Rata reka nze nkwiherekereze tujye kwizanira ibiryo.”
Twese – “Hhhhhhhhh!”
Si bwo ibyari ibyago twabihinduye urwenya Gasongo agaherekeza Aliane bakajya kuzana ibiryo, maze bagaruka tukongera tukicara! Tumaze kwicara twaratuje ariko hacamo akanya ukabona Mireille arasetse, hacamo amasegonda ukabona Isaro ngo kweee!
Ibyo twarabyirengagije dutangiye kurya ariko mu kurya nongeye gusubira muri ya mood ya kare ari na byo byatumaga buri kanya bambwira ngo: “Ariko Nelson ko utarya?”
Muri ako kanya njye sinabibonaga ko ibiryo byananiye gusa uko kumpamagara buri kanya ni byo byanyeretse ko nshobora kuba nagiye kure maze nihagararaho ngerageza kurya.
Twashoje kurya dukomeza kwiganirira amasaha na yo akomeza kwicuma, akuze baradusezera bajya kuryama maze ntangira gutekerereza Gasongo byose ibiri kumbaho amaze gutuza ahita ambwira.
Gasongo – “Nelson! Icyo mbona cyo ni uko hari icyabaye tutazi, kandi isaha ku isaha gishobora kuza kidusanga, dukwiye guhaguruka naho ubundi dushobora kwisanga mu gatebo k’amage kandi tutararemewe kuba ba magorwa.”
Njyewe – “Gaso! Mu kanya katari gato nafashe ngatekereza byinshi nafashe umwanzuro, bidatinze na ko ejo ndafata urugendo njye kureba Brendah kandi sinisubiraho.”
Gasongo – “Uuuuuh! Nelson, ejo koko?”
Njyewe – “Bro! Kuko ejo ari kuwa gatanu mu gitondo ndazindukira ku kazi hanyuma nimugoroba mfate inzira nerekeze ku Gisenyi, uko ni ukuri umutima wanjye umpatiye kwemera uko byagenda kose.”
Gasongo – “Icyo nzi cyo ni uko utansiga, turajyana tu!”
Umugambi twarawunogeje maze tujya kuryama mu kwirambika ku buriri ntangira gutekereza byinshi ariko uko byagombaga kugenda kose igisubizo cyari kimwe, Brendah sinari ngikeneye kumubona Online twari twariringiye kumubonaho ahubwo icyo nashakaga kwari ukubonana na we tugahuza imboni nkamenya byose.
Nazimije telephone maze nyirambika ku ruhande nirenzaho amashuka nihinahinamo mba nshyizweyo, aho nari ndi nabonye Gasongo anshiyeho atavuga, muhamagaye aranyihorera ngize ngo ndamukurikiye numva ukuboko kunkuruye maze ngihindukiza amaso mbona kwa kuboko kumfashe ni uk’umukobwa.
Maze kwitegereza neza impeta yari yambaye ku rutoki rwa musumba zose nahise nzamura amaso nitonze ndenga urutugu duhuje amaso, ooooh My God! Nasanze koko wa munsi wageze maze ahita ambwira ngo: “Nelson fata neza iyo kanzu! Erega wabyemera utabyemera umunsi ni uyu!”
Nahise musubiza nti: “Umva, ikanzu y’ubukwe iragora kandi nawe uzi ko uyambariye ku gahinga.”
Yarongeye arambwira ngo: “Ibyo ntacyo bimbwiye! Icyo nzi cyo ni uko ubu uri umugabo wanjye, ngaho nawe rero yifatire ku gahinga niba atari wowe ni mwene wanyu watumye nanama ku gahinga.”
Twakomeje gutambuka ariko mu nzira twacagamo nta n’inyoni yatambaga, nta mugenzi wagendaga yewe nta n’uwari aduherekeje ahubwo hatamaga amajwi y’abasekera kure, twigiye imbere gato aba arambwiye ngo: “Hagarara gato yewe urukweto ruvuyemo, ariko ubundi ubu tuzagenda n’amaguru tugereyo? Yewe, gusanga umutindi ni nko gukandagira ku ishashi ishashe ku mwobwo.”
Njyewe – “Ahaaaa! Iyaba wamenyaga ko ari wowe wayiramburiyeho ntiwakabaye winubira kugenda n’amaguru usekwa uvugirizwa induru hoshye igisambo!”
Yahise azura umugara maze avuga ankankamira cyane ngo: “Ererere! Urambwiye ngo ndi igisambo?”
Naramwitegereje neza duhuza amaso maze mubwira ntuje nti: “Ukuri nubwo kuryana ntigusaza yewe ntikunakoboka, kuzakomeza kube ukuri kandi kuzakurya iminsi yose mu gihe njye ugufite nakiriye byose akaba ari na yo mpamvu mfashe ku kanzu y’ubukwe wambaye.”
Yahise yikaraga maze asa n’unsiga ageze imbere arahagarara nanjye mugezeho ndahagarara maze ahita avuga: “Nta muntu numva urira ra?”
Nanjye ndamusubiza ngo: “Reka ntawe numva ahubwo ndumva abaseka gusa!”
Yahise yongera atera intambwe nanjye nkomeza kumujya inyuma maze arongera arahagarara aravuga: “Nyamara ndumva umukobwa urira ndetse wanahogoye!”
Nateze amatwi maze koko numva umukobwa urira mpita mubwira: “Eeeeh! Koko byo nanjye ndamwumvise, ubwo se uwo ni nde ko harize Brendah wankunze ntabikwiye none bikaba… nako reka nere kwitera agahinda!”
Nkimubwira gutyo yahise ahindukira areba inyuma yacu asa n’uwikanze maze ahita ambwira: “Askii! Kariya se ni wowe wakabwiye ngo kadukurikire?”
Ngihindukira vuba nabonye umukobwa wambaye ikanzu y’umukara ndetse yari yipfutse mu maso hose maze mu gihe nkirekuza ikanzu y’ubukwe nari mfashe na we ahita akuramo igitambaro yari yipfutse nkibona isura ye mpita nsakuza cyane “Brendahhhhhh!”
Nahise nshigukira hejuru! Mbega inzozi weeee? Burya ibyo nabogaga byose narotaga? Ako kanya Gasongo yahise ampamagara cyane ndetse aza yifuta mu cyumba cyanjye.
Gasongo – “Nelson! Ubaye iki ko usakuza cyane uhamagara Brendah?”
Njyewe – “Gaso! Inzozi, inzozi yewe!”
Gasongo – “Tuza Nelson! Wihumeka cyane humura ntacyo uba dore bwanakeye!”
Njyewe – “Ahwiiiiii! Ubu se koko ibi ni ibiki ndose koko Gaso?”
Gasongo – “Ngaho banza uryame uruhuke Nelson! Humura kandi ntacyo uba dore zari inzozi.”
Hashize akanya ndatuza mu gihe Gasongo atangiye kumbaza ibyo nari ndi kurota ndabyibagirwa gusa nibukaga ko mbonye Brendah.
Gasongo – “Nelson! Ashobora kuba ari indege tu! Ahubwo byuka woge tujye kugakora ubundi twerekeze ku Gisenyi.”
Numviye Gasongo maze ndabyuka mfata esui-main njya muri douche mvuyeyo nditunganya neza mfata telephone ndayatsa nongera gucishamo numero ya Brendah ariko noneho wa muntu uvuga ko numero itaboneka yendaga kunyirenza kubera inshuro nayihamagaye yanga gucamo.
Bikomeje kwanga nahise mpamagara numero ya Mama Kenny mubwira gahunda ya nimugoroba ahita yishima cyane ambwira ko nta kibazo indi gahunda yari afite ayisubika tukajyana ku Gisenyi ari nabwo nahise mpamagara na Mama Brown anyitaba vuba.
Mama Brown – “Hello Nelson! Ko wazindutse cyane mwana wa?”
Njyewe – “Oui Mama! Ndakuramukiye wihangane!”
Mama Brown – “Humura disi nta kibazo rwose, ahubwo se, uzi ko nanjye nari ngiye kuguhamagara ngo nkubaze iby’inzozi nakuroteye?”
Njyewe – “Uuuh? Ngo inzozi wandoteye?”
Mama Brown – “Yego! Uzi ko narose ngo wahombye ndetse ngo uri no mu manza?”
Njyewe – “Inka yanjye? Ngo warose nahombye ndetse ndi mu manza? None se ko mu kazi kanjye ntajya mpura n’amafaranga urumva nahomba gute?”
Mama Brown – “Nanjye byanyobeye pe! Ariko nubwo njya nkabya inzozi izi zo ubanza ari amahomvu!”
Njyewe – “Humura Mama! Ahubwo nashakaga kukubwira ko nimugoroba tuza aho ku Gisenyi ejo mu gitongo tukazasura Papa n’umuvandimwe ndetse nkajya no kwa Brendah.”
Mama Brown – “Uuuuuh? Uti muraza ino? Si ejo twari turi kumwe ra? Ubwo se aka kanya koko muhise mupanga kuza?”
Njyewe – “Mama! Ni ukuri byemere bibaye ngombwa, kandi na Mama Kenny yabyemeye turazana.”
Mama Brown – “Nabyanga nihekesheje iki se mwana wanje ko ari amahirwe disi aje ansanga, rwose ni karibu turabiteguye.”
Njyewe – “Murakoze Mama!”
Call end.
Namaze kuvugisha Mama Brown ampamagara na John mubwira uko bimeze maze mvuye kuri telephone ndeba utwangushye nshyira mu gikapu ndasohoka nsanga Gasongo na we yarangije kwitegura turasohoka turakinga twerekera ku kazi.
Twageze aho nakoreraga Gasongo arankomeza maze ndakingura ndinjira ndicara ndatuza ntangira akazi, Aliane yaje asanga nafatiyeho dore ko nari mfite byinshi byo gukora kubera iminsi nari maze ntahaboneka.
Amasaha yakomeje kwicuma muri cya gihe cya pause mfata aga telephone kanjye njya Online, ngifungura WhatsApp message zatangiye kuza ari nyinshi ndategereza ngo zibanze zirangire, zikimara kurangira nahereye ku murongo ntanga ibisobanuro bitandukanye nabaga nasabwe n’abakiliya ku bijyanye n’akazi ariko ngeze kuri nimero imwe ndikanga.
Iyo nimero yari ifite profile picture yanjye nkitegereza neza niba koko ari njye nahise mbona message ije yavugaga ngo: “Ariko Nelson! Umuntu arakwandikira ukabibona ukamwihorera koko?”
Nahise nsubiza vuba ngo: “Ooooh! Pole kabisa, ubu nibwo nkiza Online nari ndi gusubiza message nyinshi ariko ni wowe nari ngezeho.”
Send.
Hashize akanya yahise yandika ngo: “Ese Mama? Nari ngize ngo ukomeje kwesa imihigo yo kunta kandi ari mwe nasigiwe.”
Nkimara gusoma iyo message amatsiko yariyongereye maze ntangira kwibaza uwo ari we maze mpita nandika vuba ngo: “Oya, iryo kosa sinarikora ahubwo ihangane unyibwire niba bishoboka kuko ndabona iyi nimero ntayifite.”
Send.
Ntiyatinze kunsubiza yari Online koko! Message yohereje yaje ivuga ngo: “Mana wee! Reba kuri profile picture urahita umbona sha!”
Nagize ngo narebye nabi maze ndongera nkanda ifoto ngo ndebe neza, ariko n’ubundi ndibona maze mpita nandika vuba ngo: “Ko mbona se hariho ifoto yanjye? Wabona ntari kwiganiriza ntabizi?”
Send.
Ako kanya yahise ansubiza twa tumenyetso duseka cyane maze ahita yongeraho indi message ivuga ngo: “Mbega Nelson! Sha ihangane ndagucanze ariko ntabwo nari naherutse guseka ni ukuri.”
Nkimara gusoma nanjye nahise nsubiza vuba vuba ngo: “Isekere rwose! Inseko buriya n’umutako ubera buri wese kandi ntuhenda, Imana yawuduhaye nk’impano ikwiye kuko yari yabonye ko binezeza ababibona, Eeeh! Merci kandi ku gafoto kanjye washyize kuri profile yawe urantunguye cyane pe!”
Send.
Nta n’amasegonda aciyemo yahise asubiza message, yaje ivuga ngo: “Ooooooh! Urakoze sha, none se umuntu witwa Dovine uramuzi?”
Inka yanjye! Nkimara gusoma iyo yo nabaye nk’ukubiswe n’inkuba! Ntangira kwibaza niba ari nimero ya Dovine ntari nkifite, nahise nigaya ndetse nsha bugufi maze ndandika ngo: “Ooohlala! Dovi! Ni wowe se koko?”
Send.
Yahise asubiza vuba cyane ngo: “Sha ni njyewe Nelson!”
Nkimara kumenya ko ari we nanjye intoki zabangukiye kwandika ngo: “Ooooh my God! Ni ukuri ni surprise y’umunsi kuri njye, mbabarira ntabwo nakabaye nkubaza ngo ninde ahubwo nakabaye narakwandikiye cyangwa nkaguhamagara akaba ari wowe umbaza ngo ndi nde, ni ukuri mbabarira na none”
Send.
Nakomeje gutegereza ko asubiza kandi koko Dovine ntiyatinze yahise ansubiza ako kanya ngo: “Humura ndabizi namwe muba muri mu kazi kandi nzi ko mukisuganya ngo mufatishe ubuzima, narabyihanganiye pe!”
Maze gusoma ako ka message nahise niruhutsa mbega numvise hari umutwaro nari nikoreye ntuye, nandika nitonze ngo: “Urakoze cyane Dovi! Ni ukuri kose nyuma yo gutsindwa uraje ubone kubyuka kwacu ndetse ubone neza ko tutagutaye, si byo Dovine wacu?”
Send.
Ako kanya nahise mbona message ye ivuga ngo: “Yego sha! Ndategereje kandi ndagusabye ntibibe ibyo guhera ahubwo byigaragaze muri iki gihe Nelson!”
Nanjye nahise musubiza vuba vuba nti: “Kubita imfubyi wowe gusa, ubwo watwihanganiye ku byatambutse iki ni cyo gihe cyo kugusigasira nk’igisabo cyasizwe kijishwe hagati yacu kandi tuzishimira kukimurika kitaratewe ibuye, Dovi! Uko ni ukuri kwacu”
Send.
Nakomeje gutegereza hashize akanya Dovine ahita yandika ngo: “Ooooooh! Urakoze cyane Nelson! Nanjye ndahari ku bwawe nako ku bwanyu! Ese ujya wibuka ko ari wowe namenye mbere ya Brown?”
Nkimara gusoma iyo message nahise nsubiza amaso inyuma maze nibuka byose mpita nandika vuba ngo: “Yego Dovi! Ndabyibuka kandi binyongerera inshingano mfite hagati yanyu, humura ndaje nigaragaze ubone ko ndi wa wundi wishimiye ko wowe na Brown muhuza ibiganza nkabashagara mushashagirana, ahubwo se Dovi! Uri inaha i Kigali?”
Send.
Hashize akanya ntegereje maze mbona Message iraje nyisoma vuba, yagiraga iti: “Oya sha, bya bindi byo kwiga byaranze nigumira inaha, ubu nibereye ku Gisenyi, ahubwo se ubundi uzansura ryari?”
Nashyugumbwe kwandika ko umunsi ari uwo tukerekeza ku Gisenyi ariko ni na byo ntabwo nakwirenganya byari ibyishimo byanjye, nahise nandika ngo: “Wooow! Wagira ngo wari wabimenye, uzi ko uyu munsi nako mu kanya njye na Gasongo tugiye kuza?”
Send.
Dovine yahise ashyiraho twa tuntu tubyina maze yongeraho na message ivuga ngo: “Woooow! Welcome! Kandi ugomba kunsura bya nyabyo ntabyo kubipa! Ni ukuri mfite byinshi byo kukubwira.”
Sinatindiganyije gusubiza nahise nandika vuba ngo: “Humura rwose turahari ku bwawe kandi ejo witegure tuzajyane kureba Brown na Papa we si byo?”
Send.
Haciyemo akanya maze Dovine ahita ansubiza ngo: “Ntacyo tuzabireba nuhagera.”
Nanjye nahise nsubiza nitonze ngo: “Nta kibazo Dovi! Ndabyizeye kandi nzi ko cya gihe utubwira ngo tuzamugusurire wikiniraga, uzi ko ntari nzi ko ugira blague nka ziriya?”
Send.
Haciyemo akanya gato maze ahita yandika ngo: “Hhhhhhh! Wowe ngwino yewe ahubwo reka mbe nkora isuku turongera!”
Nanjye nahise nsubiza vuba ngo: “Se you Dovine wacu dukunda!”
Send.
Nkimara kohereza iyo message nanjye nahise mva Online maze ntondeka ama dosiye nagombaga gushyira Mama Brown maze kwishyira ku murongo mbwira Aliane.
Njyewe – “Alia! Noneho uyu munsi ko waje nta kuvuga byagenze gute? Nta pack waguze wa mugani wanyu?”
Aliane – “Hhhhhhhh! Oya sha Nelson, ahubwo hano hari ibintu byantesheje umutwe ariko ndabisoje.”
Njyewe – “Ooooh! Mu kanya ngiye kuba ngusigiye bureau rero!”
Aliane -“Uuuuh? Nelson! Ugiye he se kandi?”
Njyewe – “Alia! Tugiye kujya ku Gisenyi mu kanya njye na Gasongo ariko ntabwo tuzatinda tuzahita tugaruka.”
Aliane – “Yooh? Sha bon voyage ni ukuri kandi ubanza, na ko tuzabakumbura!”
Njyewe – “Natwe ni uko Alia! Si urwanyu mwenyine ni urwa twese”
Aliane – “Ariko mbere yo kugenda reka mbanze ngusabe ikintu kimwe”
Njyewe – “Ikintu kimwe? Ni igiki se Alia?”
Aliane – “……………………….”
Ntuzacikwe na Episode ya 50 muri Online Game
********************
21 Comments
Izi nzozi se mama zihatse iki? Ahaaa ntibyoroshye reka dutegereze twihanganye wasanga ayo makuru ya Dovine harimo akantu !
Thx umwanditsi
Thanks.
Nerson witondere Dovini kuko nawe ashobora ku kugusha mu mutego ivugoye sinyishira amacyenga
Mbega Film Nziza! Ubwo Nelson Azobona Blenda Koko?
nigiki agiye kumusaba ra???
Bon voyage wamugani wa Aliane
Izo Nzozi zinteye ubwoba pee!!!
Nelson witonde wibuke umugabo waguhamagaye akubwira ko uzamubona
wibuke ko Dovine ari ihabara rya Martin
wibuke ko dovine yababwiye ko mumusurira Brown we bitamufashe ho
none arashyira ifoto yawe kuri profile ye ????
pay attention my friend
ese dovine ko numva avugira kure buriya nwizere koko nyanaza uyu mukobwa sindamenya ibye naho se ziriya nzozi zihatse iki bahungu bakowe kambitege Amaso gusa Nelson nakugira inam yokubigendamo gake kuko ndumva bigeze ahakomeye kd ugomba kwigengesera ukitwara kigabo
Izo nzozi zihe agaciro plz utazasanga uhemukiye Brendah ukamuriza amarira uzi ko ari mu kaga kubera urukundo agukunda
N’UBWO NSHAJE ARIKO IYI NKURU YAMBEREYE INKUSI. SINAYOGOTWA. BRAVO ET CHAPEAU BAS KU MWANDITSI WAYO.
Mana we Nelson Martin azamutsinda kuri Dovine muri iyi Film Nelson afite abanzi benshi kweli kweli kweli ngaho Bruce, Martin reka na Bryan azave muri gereza amushinjako yamutwaye Dovine ntibyoroshye na gato
Erega umuntu wahamagaye Nelson ni Papa wa Brendah ntabwo mwibuka ko Maman Brendah yabwiye Brendah ko yahuye na papa we akmubwira ngo harya umukobwa wawe asigaye afungisha abantu?Yifatanije na basore barashaka gukanga Nelson,ariko humura ufite ingabo ibarusha imbaraga yitwa urukundo!!!Itondere gusa Dovine utangiye kukwibwirisha ko yakumenye mbere ya Brown kandi ntuteshe agaciro amagambo Aliane yamukubwiyeho!!Gusa birashoboka ko mwamuhindura!Naho izo nzozi ntuziteshe agaciro kuko n’umugani ugana akariho shenge ariko humura tugufatiye iry’iburyo
Nelson witondere Dovine mpereye ku nzozi warose ku makuru wahawe na Aliane kuri Martin ndetse nuko Dovine ari ihabara rya Martin batagutura mu gatego ko guhemukira Blendah.
mbega inzozi!!!Nelson, urugendo rwanyu rubahire!nukuri imana ibagende imbere!nshimishijwe nuko mwibutse abavandimwe!gusa muzatubwire niba Nelson na Brendan barabonanye umwe akamenya akaga bamazemo iminsi!?kuko Brenda arakomerewe kdi na Nelson ari mukaga gakomeye!urumvako namama Brown yamuroteye nabi!tks
Dovine wasanga Martin yaramuteye inda akaba ashaka kugusha Nelson mu mutego ngo ayimwegekeho.
Naho Brendah we bashobora kuba baramushyingiye kungufu Bruce.
John nawe afite byinshi akinze Maman Brown na Nelson ,hari ukuri atifuza kobamenya. Mukomerezaho. gusa utu episode ni tugufi cyane mwabirebaho Episode ikajya iba irambuye ifite amakuru afatika. Ndatekereza ko bitabuza amatsiko y`abasomyi gukomeza ari yose.
Umunsi mwiza.
Nelson itondere Dovine ntabwo ari shyashya. Arashaka kuguteranya na Brendah na Martin nibirangira bakwirukane mu kazi bagusimbuze Dovine.
online game ni sawa pe. ishingiy kubuzima busazwe no kurukundo rwa birimunsi rwa twese.
arko dovine we ibyo nibicyi azajye kandi. izo nzozi zo se kandi zihatse icyi ra ahhhh nelson witonde kuko dovine si shyashya kandi ushishoze kuri izo nzozi neza.
Abakunzi ba online game niba mufite Whatsapp group ndasaba admin ko yashyiramo KBS 0787261445
thx kbsa courage!!!!!!
genda buke kubijyanye na dovine ndumva atari shyashya atazaguta mumutego ukazawicuza ubuzima bwawe bwose sibyo nelson
Comments are closed.