Antoine Hey yatangiye akazi, intego ni ukujyana Amavubi muri AFCON 2019
Umudage Antoine Hey yasinye amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza w’Amavubi. Umuybozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule yameje ko uyu mutoza Yahawe inshingano yo kujyana Amavubi muri CHAN2018 n’igikombe cya Afurika 2019.
Kuri uyu wa kabiri tariki 21 Werurwe 2017 saa 16:02 nibwi umutoza Antoine Hey yageze mu cyumba cy’inama cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA. Yerekanywe ku mugaragaro kiganiro n’abanyamakuru cyamaze isaha n’iminota icumi.
Uyu mutoza yabwiye abanyamakuru ko yifuza kugeza abanyarwanda ku nzozi zabo, harimo gusubira mu gikombe cya Afurika. Hey yagize ati:
“Nziko buri munyarwanda afite inyota yo kubona ikipe mu marushanwa mkpuzamahanga. Mwese mufite inzozi zo kubona ikipe yitwara neza, ndabamenyesha ko nanjye ari uko bimeze.Ngiye gukora cyane nizeye ko nzabigeraho. Ahari imyaka ishize u Rwanda ntirwitwaye neza ariko ubu mugomba kwemera ko ari amatekatugafatanya tugashakira abanyarwanda ibyishimo”
Abanyamakuru babajije ibijyanye n’abatoza bazungiriza Antoine HGey byavugwaga ko ari abanyamahanga, Umuyobozi wa FERWAFA Nzamwita Vincent Degaule yasubije ati: “Azungirizwa n’abanyarwanda. Bagomba kumwigiraho kuko abarusha ubumenyi n’uburambe. Icyo twifuza ni uko uzamwungiriza yaba nta kandi kazi afite, agatekerezxa ku ikipe y’igihugu bihoraho, ariko ntiturafata umwanzuro wa nyuma. Nibidashoboka tuzafata usanzwe atoza hano mu Rwanda.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Antoine yahawe intego yo guhesha Amavubi itike y’igikombe cya Afurika AFCON 2019 kizabera muri Cameroun, n’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu CHAN2018 kizabera muri Kenya. Natabigeraho amasezerano azaseswa.
Antoine Hey aje gutoza u Rwanda nyuma y’ibindi bihugu bya Afurika nka Lesotho, Kenya na Liberia.
Roben NGABO
UM– USEKE
1 Comment
Ararararar!!! bose baza bavuga bimwe!!
Nawe araje amare amezi atanu
Comments are closed.