Digiqole ad

Bugesera: Ubuzima bwa Kayitesi wanyagirwaga n’abaturanyi be babiri bubakiwe na AERG/GAERG

 Bugesera: Ubuzima bwa Kayitesi wanyagirwaga n’abaturanyi be babiri bubakiwe na AERG/GAERG

Kayitesi ngo nubwo yabuze abana yabyaye mu gihe cya jenocide ariko afite abana bamuzirikana

Kayitesi yari amaze amezi umunani aba mu nzu yavuyeho igisenge cyose, ubu araryama agasinzira kuko yubakiwe indi nzu nziza. Kayitesi Theopista utuye mu kagari ka Cyugaro mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera ari na ho hatangiriyemo ibi bikorwa bya AERG/GAERG 2016, avuga ko yari amaze amezi umunani aba muri iyi nzu, aho yageze mu buyobozi agasabwa kwishakira uburyo bwo kwisakarira agahabwa amabati ariko ntabishobore.

Kayitesi ngo nubwo yabuze abana yabyaye mu gihe cya Jenoside ariko afite abana bamuzirikana

Uyu mubyeyi mu kiganiro aheruka guha umuseke tariki 18 Werurwe 2017, avuga ko yari afite impungenge z’imvura y’itumba ndetse n’umwana afite ahora amubwira ko azamusiga akigendera, ariko akaba ahumurijwe n’igikorwa cyo kumusanira inzu yakorewe.

Ati “Habanje haza umuyaga nta mvura birasambuka barongera babinsubirizaho noneho undi muyaga ugarutse umaraho byose, si nzi n’aho amabati yagiye.”

Ngo yagiye ku karere ka Bugesera bamubwira ko ajya ku murenge bakamuha amabati, ariko bamaze kumuha amabati bamusaba kwishakira ibiti arabibura, gusakara bimunanira gutyo arekerayo.

Kayitesi uvuga ko nyuma yo gusigara ari inshike ngo yaje gushaka undi mugabo babyarana abana babiri ariko na we nyuma arapfa, ibi bikaba biri mu bimukomerera kuba nta we bafatanya agira kandi yaramugaye.

Gusa ngo kuba urubyiruko rugizwe n’abarokotse Jenoside rwaramutekerejeho rukemera kumwubakira inzu yari yarananiranye, bakamuha n’inka mu gihe iyo yari afite yapfuye ngo ni icyizere gikomeye kuri we.

Ati “Nari ndi hanze, numvaga ukwa kane kugeze ndi hanze nkavuga nti Mana noneho ubu nzajya he koko? Imvura igiye kunyagira nkubiteho agahinda, nkumva si nzi ahantu ndi! Ariko kuva aba bana banyubakira inzu ndetse bampa inka, mfite ibyishimo birenze kuko numvaga bitashoboka. Aba bana ndabashimira cyane mbifuriza imigisha y’ababyeyi, bazakomeze barebe imfubyi n’abapfakazi bagume badufashe kuko natwe iyo tubareba twumva tutari twenyine.”

Akimara kubakirwa ngo yumvise agaruye ubuyanja, ati “Nsanga nta we ukwiye kwiheba akiri ku isi, burya umuntu afite umuryango Imana yamuhaye kuko nari narihebye numva nsigaje gupfa hari igihe imvura yamaze iminsi itatu igwa njye n’utwana twanjye tunyagirwa ariko ubu narishimye meze neza ndi mu nzu yanjye.”

Kayitesi avuga ko nubwo abana be yatekerezaga ko baba ari bo bamwubakira bapfuye ariko afite icyizere ko afite abandi bana bamuzirikana. Ubu Kayitese araryama agasinzira ntacyo yikanga kuko yabonye inzu nziza.

Ati “Mbere imvura yaragwaga nkabunza imitima y’aho ndibwerekere, ariko ubu nta kibazo mfite rwose imvura iragwa nkajya mu nzu nkaryama nta cyo nikanga.”

Mu karere ka Bugesera si Kayitese wubakiwe na AERG/GAERG gusa, hanasanwe inzu y’umusaza Ngaboyamahina Anastase wapfushije abana batanu mu gihe cya Jenocide, akaba atuye mu murenge wa Ntarama, mu kagari ka Kayumba.

Ngaboyamahina yabaga mu nzu ishaje cyane yendaga kumuhirimaho, kimwe n’umukecuru Mukakayonde Donathile baturanye mu murenge wa Ntarama mu kagari ka Kayumba wari amaze imyaka 22 atagira aho aba, akaba yari acumbitse ku mukazana we.

Mukakayonde ngo ubu aranezerewe kuba aba mu nzu ye nta mpungenge agifite ko hari uwamusuzugura cyangwa ngo amwirukane mu nzu kuko na we yabonye aho kuba yita iwe.

Izi nzu uko ari eshatu zubatswe mu mwaka ushize wa 2016 mu bikorwa ngarukamwaka bya AERG/GAERG Week bigamije gufasha abacitse ku icumu batishobe kwiteza imbere. Ni inzu zifite agaciro ka  miliyoni 16 106 200 aho babashyiriyemo n’ibikoresho byo mu nzu.

Inzu ya Kayitesi Theopista yubakiwe n’abanyamuryango ba AERG na GAERG
Kayitese ngo ubu asigaye aryama agasinzira mu gihe yari amaze amezi aba mu kizu cyasakambutse
Ngaboyamahina Anastase ngo yahoraga afite ubwoba ko inzu izamugwaho
Inzu ya Ngaboyamahina Anastase wahoraga yikanga ko inzu izamugwaho
Mukakayonde ngo kuba yarabonye aho kuba biramushimisha

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Alutta continua!

  • Iyi nkuru iranejeje cyaneeeee! Imana Ibahe umugisha bavandimwe banjye! “INDABO NZIZA NTIZISHIRA MU MURIMA”! Muzahorane umutima w’urukundo n’impuhwe, kuko aba ni amaraso yacu. Ndabakunda cyaneeeee!!!!!!Ni uwabimbaza nsinziriye nabivuga. Muri INTWALI pe! Murakarama!

  • Ariko buriya Leta iramutse ishyize mu gikorwa cyo kubakira abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye ingufu, amikoro n’ubushake bingana n’ibishyirwa mu kubaka inzibutso za jenoside, hari umucikacumu wamara imyaka irenze ibiri adafite aho kuba hamukwiriye? Jye bihora bincanga iyo nyuma y’imyaka 22 jenoside ibaye usanga abana bacitse ku icumu ari bo bitanga kurusha abandi banyarwanda ngo babubakire, kandi FARG igenerwa buri mwaka 5% k’ingengo y’imari y’igihugu, hari n’abandi banyarwanda bafite ubushobozi buruta kure ubwa bariya bana ba AERG na CAERG. Ese koko ayo mafranga ya FARG aratangwa uko yakabaye, akagenerwa bene yo? Biteye isoni kubona kimwe mu bikorwa by’ingenzi mu gihe cyo kwibuka gihora ari ugushyira imfashanyo z’iby’ibanze abacitse ku icumu batishoboye, baba mu nzu ziva cyangwa zenda kubagwaho, bamwe bamaze muri ubwo buzima imyaka 23. Habuze iki ngo Leta ibamenyere imibereho mu mikoro ifite? Nuko ari benshi cyane ku buryo bitakunda? Twigomwe ayo kugurira abategetsi za Land Cruisers bakagenda muri Suzuki kandi bakazishyura aho gusonerwa icya kabiri cy’ayo zigurwa, jye mbona byonyine byaba bihagije.

  • Ariko bwa bwiyunge njya numva wa musenyeri Rucyahana avuga burihe? Niba uyu mubyeyi amaze amezi 8 yose anyagirwa, abaturanyi be barimo n’abamuhekuye bameze neza mu mazu yabo ntacyo bashobora kumufasha? Ubu aha murahabona ubwiyunge? Uko mbitekereza, abaturanyi bari bagombye kugira icyo bamufasha akabasha gusakara inzu ye yari yatakaje igisenge. Ubwiyunge se ni ukuticana gusa? Buri mu magambo ndabibonye

Comments are closed.

en_USEnglish