Digiqole ad

Umunsi w’umugore uvuze kwisuzuma, si ukwirara- Oda Paccy

 Umunsi w’umugore uvuze kwisuzuma, si ukwirara- Oda Paccy

Umuraperi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] asanga kuba harashyizweho umunsi w’umugore ari inshingano bahawe batagomba gupfusha ubusa. Ari nk’igeragezwa ry’ikizamini ku munyeshuri cyangwa ku mukozi kuko iyo uritsinze uhabwa akazi keza cyangwa se ukimuka mu ishuri.

Umuraperi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] asanga kuba harashyizweho umunsi w’umugore ari inshingano bahawe batagomba gupfusha ubusa
Paccy avuga ko uwo munsi hatabuze ikindi kihashyirwa. Agaciro umugore yahawe bikwiye ko utaba umwanya wo kuba habaho kwishyira ahatari ngombwa ngo umugore yumve ko yabaye undi w’undi.

Aba ari umwanya urambuye wo kugira ngo umugore agire ijambo ku bikorwa bitandukanye k’umuryango nyarwanda. Bityo habeho iterambere ku mpande zombi yaba ku mugabo cyangwa se ku mugore.

“Ni igihe abagore tuba dukwiye kwisuzuma, tukareba ibikorwa by’indashyikirwa twakoze cyangwa ibyo tutashoboye kugeraho tugafata ingamba zo kwikosora kugira ngo ikizere umugore yagiriwe agahabwa ijambo tutagipfusha ubusa”– Oda Paccy

Ni kenshi uyu muhanzi yagiye anengwa kubera gushyira hanze amafoto bamwe bafata nk’urukozasoni ariko we akavuga ko abikora abizi neza kandi abigambiriye. Yongeye kuvugisha abantu biturutse ku ifoto yakoresheje

Avuga ko kuba umuntu ari umuhanzi atari ukujya kuri micro ngo aririmbe gusa, ahore yambaye imishanana ngo atica umuco n’ibindi. Bisaba no kumenya gukoresha isura yawe kuko aba ariyo ituma ucuruza.

Kuri we abigereranya n’umukobwa ujya hejuru y’inzu akubaka, undi akajya munsi y’imodoka akayikanika, cyangwa se n’undi utwara igare. Ko kuba yakwambara umwenda mugufi ariko uterekana ubwambure bwe mu buryo bwo kurushaho kwagura abakunzi b’umuziki we atari ikosa.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish