Digiqole ad

Kimisagara: Polisi yatahuye ububiko bw’ibilo 450 by’urumogi mu nzu y’umuturage

 Kimisagara: Polisi yatahuye ububiko bw’ibilo 450 by’urumogi mu nzu y’umuturage

Hafashwe batatu bahise batabwa muri yombi

Mu mudugudu wa Karwarugabo, Akagari ka Kamuhoza, mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge hafatiwe ububiko (stock) bw’urumogi rupima ibilo 450. Batatu barimo uwarurindaga n’umumotari wafashwe ari kurutunda bahise bafatwa naho umugore warucuruzaga yaburiwe irengero police ikomeje kumushakisha.

Hafashwe batatu bahise batabwa muri yombi
Hafashwe batatu bahise batabwa muri yombi

Polisi y’u Rwanda ivuga ko inzu yabikwagamo uru rumogi yahoraga ikinze nta n’umuntu uyibamo, gusa abahaturiye bagakunda kubona moto zirirwa zihasimburanwa, ubundi ngo hakaza imodoka ya nyirarwo w’umugore.

Polisi ivuga ko amakuru y’ubu bubiko bw’urumogi ngo yatanzwe n’umwana utuye muri aka gace, igasaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi aho abonye amakuru y’ibikorwa nk’ibi bakayatangira ku gihe.

Abantu batatu barimo umumotari wafashwe aje gutwara urumogo kuri ubu bubiko, nyiri iyi nzu n’uwaharindaga batawe muri yombi, naho nyiri uru rumogi akaba akomeje gushakishwa.

Umuvandiwe w’uwacuruzaga uru rumogi, Vunabandi Ezeckias warariraga uru rumogi avuga ko aya makosa yayatewe no gushaka imibereho. Ati ” Erega iyo ushatse akazi ushaka imibereho ntiwajya kumera ibana umuntu.”

Avuga atizongera kugwa mu mutego nk’uyu wo guhishira umunyabyaha kubera gushaka amaramuko. Ati ” Uretse ubukene bwatumye nkora iryo kosa ubu uyu munsi n’iyo yaba umwana wanjye sinabura kumuvuga.”

Ahobantegeye Samuel nyir’inzu yari yaragizwe ububiko bw’urumogi avuga ko iyi nzu yayitanze atazi ko igiye gukorerwamo ibi bikorwa bibi. Ati ” Uriya mudamu yaraje ansaba inzu yo kubamo ariko nanjye ntunguwe no kubona yabanaga n’ibintu bingana kuriya mu nzu.”

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ACP Theos Badege avuga ko buri wese akwiye guhagurukira guca icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge runyobwa n’abiganjemo urubyiruko rwitezweho amaboko y’u Rwanda rw’ejo.

Ati ” Ntabwo wakwizera ko ugiye kugira urubyiruko mu gihe hari ububiko bw’urumogi nk’ubu budakama bukomeza kugaburira umujyi.

Baberetse umumotari wari uje kurutwara, aho batwara nta handi ni mu mitwe y’abasore n’inkumi, y’abagabo n’abagore ejo bazaba bafite inshingano zo gukomeza kuzamura igihugu.”

ACP Bedege watangaga urugero rw’ububi bw’urumogi, yagize ati ” Mwabonye ko 1kg iba irimo utubule 400, babasobanuriye ko akabule kamwe gashobora gusindisha abasore babiri, mushobora kwibaza ibilo 450 abatuye muri izi ngo wasanga abantu bose babaye ibisenzegeri kandi si byo u Rwanda rukeneye.”

Avuga ko urumogi rukwiye kurwanya nk’umwanzi ushobora kugusha u Rwanda mu manga. Ati ” Ikiriho gikorwa muri iyi minsi ni ukuzamura ijwi ryamagana ikintu kitwa urumogi turizamure ku rwego rw’umwanzi, rw’ikintu cyose kibi gishobora gutuma u Rwanda rusubira inyuma.”

Muri stock rwafatiwemo hari harimo n'iminzani bakoreshaga barupima
Muri stock rwafatiwemo hari harimo n’iminzani bakoreshaga barupima
Amakuru y'uru rumogi ngo yatanzwe n'umwana muto.
Amakuru y’uru rumogi ngo yatanzwe n’umwana muto.
Bapimaga ku bilo
Bapimaga ku bilo
Ubuyobozi bw'akarere ka Nyarugenge na police baje kuganiriza abaturage babasaba kudahishira uwangiza igihugu
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge na police baje kuganiriza abaturage babasaba kudahishira uwangiza igihugu
Umuyobozi w'akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba avuga ko umwana w'u Rwanda adakwiye kunywa iki kiyobyabwenge
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba avuga ko umwana w’u Rwanda adakwiye kunywa iki kiyobyabwenge
Abaturage bari baje kwirebera uru rumogi bari baturanye narwo batabizi.
Abaturage bari baje kwirebera uru rumogi bari baturanye narwo batabizi.
ACP Theos Badege avuga hakenewe ijwi rirangurura ryo kwamagana urumogi
ACP Theos Badege avuga hakenewe ijwi rirangurura ryo kwamagana urumogi
Vunabandi Ezeckias wari warahawe akazi ko kururinda akaba n'umuvandimwe wa nyirarwo avuga ko yahishiriye kugira ngo abone amaramuko
Vunabandi Ezeckias wari warahawe akazi ko kururinda akaba n’umuvandimwe wa nyirarwo avuga ko yahishiriye kugira ngo abone amaramuko
Ahobantegeye Samuel nyiri iyi nzu yari yaragizwe ububiko bw'urumogi avuga ko na we atunguwe no kuba hari umuntu wabanaga m'ibi bintu mu nzu
Ahobantegeye nyir’inzu yari yaragizwe ububiko bw’urumogi avuga ko yatunguwe no kuba hari umuntu wabanaga n’ibi bintu mu nzu

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish