Ubuhanzi bushingiye ku muco ntibwacika, intwari irasaza igasiga indi
*Ubuvanganzo busigasira umuco ntibuhabwa agaciro nk’ubugezweho
Ubuvanganzo ni imwe mu nkingi zifashe umuco nyarwanda. buhuriye ku bintu byinshi bibasha gutandukanya umuco nyarwanda n’iy’ahandi.
Mu buvanganzo nyarwanda harimo ubuhanzi bw’indirimo, amazina y’inka, ibyivugo , inanga n’ibindi. Gusa ikigaragara cyane muri iki gihe ni ubuhanzi bw’indirimbo kuko aribwo bugenda bufata isura y’ahandi umunsi ku munsi.
Ubuhanzi bw’indirimbo uko butera imbere, niko ubushingiye kuri gakondo y’abanyarwanda bugenda busigara inyuma bigatera impungenge ko bugenda bukendera.
Gusa ababukomeyeho bavuga ko budashobora gucika kuko ngo hakiri abahanzi bato barwana no kubukora nubwo ngo atari ari benshi ugereranyije n’abakora umuziki usanzwe.
Hindisha Paul umuhanzi w’imbyino za kinyarwanda , ibyivugo,amazina y’inka imisango n’ibindi, avuga ko intwari isaza igasiga indi. No mu muziki injyana gakondo itazazimira.
“Burya intwari irasaza igasiga indi. Uzababona abana bato bavuga amazina y’inka , bivuga ibyivugo nkatwe, bacuranga inanga, ababyina Kinyarwanda n’abandi, sinavuga ko ubuvanganzo bushingiye ku muco bushobora gucika.”
Avuga ko ubuhanzi busigasira umuco nabwo ari ubuhanzi butunga umuntu akabasha kwibeshaho kimwe n’ubuhanzi bugezweho. Ari nayo mpamvu hari abana bato ubu babukurikirana kandi bakabukora.
Gusa ngo hari ahakiri ikibazo cy’imyumvire iri hasi bumva ko ukora ubu buvanganzo ataba akwiriye guhembwa kimwe n’abakora ubuhanzi bugezweho.
Ati “ Ujya mu bukwe bakaguha amafaranga y’intica ntikize kandi abantu bishimye batanashaka ko usoza. Ariko haba hari umuririmbyi wa kizungu ibi bigezweho baba bizunguza abantu bakuru batumva ibyo avuga we bakamuha akayabo ugasanga harimo ukudaha agaciro ibisigasira umuco.”
Paul akomeza avuga ko uko imyumvire izagenda ihinduka abantu bazagenda baha agaciro abahanzi bakora ubwo buhanzi bushingiye ku muco. Ari nabyo bizakundisha urubyiruko ruto gukura rushyigikiye iby’umuco.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW