Mu baraperi Fireman yemera harimo Jay Polly na P Fla
Fireman yongeye gushimangira ko itsinda rya Tuff Gangz rishobora gusubirana mu minsi mike. Ibi akaba abitangaje nyuma ya Bulldogg nawe uherutse kuvuga ko afite umutwaro wo kongera guhuza iri tsinda.
Aho iri tsinda ritandukaniye Bulldogg, Fireman na Green P bagashinga iryo bise ‘Stone Church’, mu ndirimbo nyinshi zabo bagiye bibasira Jay Polly. Ari nabo bamuhimbye akazina ka ‘Nzungu’ bavuga ko yitukuje.
Nubwo hagiye habaho guhangana gahati yabo babinyujije mu ndirimbo, Fireman yavuze ko yifuza kongera kubona Jay Polly na P Fla mu itsinda rimwe.
“Mu baraperi nkunda harimo Jay Polly, Bulldogg, Green P, P Fla na Riderman nubwo we atari umu Tuff. Gusa umunsi umwe nifuza kongera kubona turi itsinda rimwe nkuko twabiruhiye”.
Gutandukana kwabo ahanini nkuko byatangajwe na Bulldogg, yavuze ko Jay Polly acyegukana igihembo cya Guma Guma aribwo yaciye ukubiri nabo.
Fireman yabwiye Umuseke ko mu mahame bari barihaye nk’itsinda, byari uko buri muhanzi uzajya agira icyo abona agomba gufataho % agashyira mu gasanduku k’itsinda.
Ayo mafaranga akaba ariyo bateganya ko bazajya bayakoreshamo amashusho y’indirimbo zabo n’igihe umwe muri bo hari icyo akeneye ako gasanduku kakaba kamutabara.
Kuba Jay Polly atarashoboye kubahiriza uwo mugambi bari bafite nk’itsinda ahubwo agahitamo guca ukubiri nabo, niyo mvo n’imvano yo gutandukana hagati yabo.
https://www.youtube.com/watch?v=vHlkIeiA4ow
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW