Digiqole ad

 “Rwanda Art Council” yagize uruhare mu ihagarikwa rya Salax Awards 2016

  “Rwanda Art Council” yagize uruhare mu ihagarikwa rya Salax Awards 2016

Nihabose Isamel uhagarariye ihuriro ry’abahanzi ‘Rwanda Art Council’

‘Rwanda Art Council’ ni urwego ruhuriza hamwe inzego zose zikora ibijyanye n’ubuhanzi, ubugeni, imideli, sinema n’ubwanditsi mu Rwanda. Biravugwa ko uru rwego arirwo rwagize uruhare mu ihagarikwa ry’ibihembo bya Salax Awards 2016.

Nihabose Isamel uhagarariye ihuriro ry’abahanzi ‘Rwanda Art Council’

Amakuru agera ku Umuseke avuga ko kubera kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe byagombwaga abahanzi bari ku rutonde rw’abahataniraga ibyo bihembo, ariyo mpamvu uru rwego rwasabye Ikirezi Group ko cyahagarika iryo rushanwa.

Mu bakurikiranira hafi ibikorwa by’uru rwego, bavuga ko nta rushanwa na rimwe rihuriramo abahanzi cyangwa se igitaramo gikomeye gishobora kuzajya kiba rutabimenyeshejwe.

Ibi bigashimangirwa nuko mu itorwa ry’abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7, umuyobozi mukuru w’uru rwego Nihabose Ismael ariwe wabaruye amajwi y’abahanzi bemerewe kujya muri iri rushanwa.

Mu mpera za 2016 ubwo ibihembo bya Salax Awards byahagarikwaga, byavuzweho kwinshi gutandukanye ko byaba byaratewe no kubura abaterankunga ku babiteguraga ‘Ikirezi Group’.

Ku rundi ruhande abandi bavugaga ko ari ukubera umubare munini w’abahanzi b’ibyamamare bari bamaze kugaragaza ko batazabyitabira.

Bamwe mu bahanzi basezeye iri rushanwa harimo Knowless, Dream Boys, Christopher, Jay Polly n’abandi batandukanye.

Ibice bitandatu bishamikiye kuri ‘Rwanda Art Council’

1. Federasiyo y’Umuziki (Music Federation) iyoborwa na Intore Tuyisenge, ibarizwamo abakora umuziki ugezweho (modern) n’umuziki gakondo (traditional), imiziki ihimbaza Imana (Gospel), ishyirahamwe ry’abatunganya imiziki (producers) n’ishyirahamwe ry’abajyanama b’abahanzi (Managers Union).

2. Federasiyo y’abakora ibijyanye n’imideli n’ubwiza (Beauty & Fashion Federation) nayo ihuriza hamwe ibyiciro birimo iby’abadozi (tailors), abakora ibyo kumurika imideli (fashion designers), abasiga abakobwa za ‘make-up’, abogosha n’abandi.

3. Federasiyo y’abakora ibijyanye n’ubugeni no gushushanya yitwa (Plastic and Arts Federation) ihuza abakora ubugeni (sculptures), abashushanya bakoresheje ikoranabuhanga (graphic designers), abasiga amarangi (painters), ababoha n’ababumbyi (ceramics craft) n’abandi.

4. Federasiyo y’abakora ibijyanye na filimi yo ihuza abakinnyi b’amafilimi (actors), abatunganya amafilimi (Producers), abayobora amafilimi (Directors), abacuruza amafilimI (Distributers), abandika amafilimi n’abatekinisiye (screenwriters and technicians), abafotora (Photographers Union) n’abandi.

5. Federasiyo y’abakora ibijyanye n’amakinamico n’imbyino (Performing Federation) ihuza abakina urwenya (comedy), abakina amakinamico (theatre performers), ab’amatorero ya Kinyarwanda (traditional dancers), n’ababyina ‘drama’ hamwe n’abamurika imideli (models).

6. Hari na Federasiyo y’abanditsi, amacapiro n’abagurisha ibitabo (Writers&Publishers Federation) naho hakubiyemo amahuriro ahuza abanditsi (writers union) ryitwa Solidaire Umurinzi, ihuriro ry’abacuruza ibitabo (Publishers&Book sellers union), ihuriro ry’abashushanya bifashishije ikoranabuhanga (Illustration union) n’ihuriro ry’abavuga imivugo (Poetry union).

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish