Digiqole ad

Mugiraneza JB Migi ababajwe n’umusaruro wa APR FC ikipe akunda

 Mugiraneza JB Migi ababajwe n’umusaruro wa APR FC ikipe akunda

Umukinnyi wo hagati w’Amavubi na Gor Mahia FC yo muri Kenya Mugiraneza Jean Baptiste Migi yagize icyo avuga kuri APR FC ikipe yakiniye, yabereye kapiteni kandi akunda. Yavuze ko yifatanyije n’abandi bakunzi ba APR FC mu gahinda.

Mugiraneza wishimiraga kwambara umwenda wa APR FC ababajwe nuko iri kwitwara
Mugiraneza wishimiraga kwambara umwenda wa APR FC ababajwe nuko abawamba uyu mwaka bari kwitwara

Kuri iki cyumweru tariki 20 Werurwe 2017 APR FC yanganyije 1-1 na Pépinière FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’.

Uyu mukino wabaye umukino wa karindwi wikurikiranya APR ibonyemo intsinzi imwe. Yatsinze Mukura VS, itsindwa na Gicumbi FC, inganya na Bugesera FC, Amagaju FC, Musanze FC, Kirehe FC na Pépinière FC.

Kwitwara nabi ku ikipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka byababaje cyane abakunzi ba APR FC bituma baririmba indirimbo zigaragaza ko batishimiye abatoza babo Jimmy Mulisa, Yves Rwasamanzi na Didier Bizimana.

Kapiteni wungirije w’ikipe y’igihugu Amavubi Jean Baptiste Mugiraneza Migi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook yihaganishije abakunzi ba APR FC, yemeza ko nawe ari ikipe afite ku mutima. Iyi kipe yayikiniye kuva 2007 kugera tariki 22 Kamena 2015 ubwo yasinyaga muri AZAM FC yo muri Tanzania.

Bizimana Djihad wasigaye mu mwanya wa Migi ntabwo ari guhesha ikipe intsinzi
Bizimana Djihad wasigaye mu mwanya wa Migi ntabwo ari guhesha ikipe intsinzi
Abakinnyi bo hagati ba APR FC ntibahagaze neza
Abakinnyi bo hagati ba APR FC ntibahagaze neza
Abakinnyi ba Pépinière FC bishimira igitego cya Nduwimana Michel Ballack
Abakinnyi ba Pépinière FC bishimira igitego cya Nduwimana Michel Ballack
Pépinière FC yari yiteguye umukino, yakoresheje imbaraga nyinshi
Pépinière FC yari yiteguye umukino, yakoresheje imbaraga nyinshi
Mugiraneza yihanganishije abatoza ba APR FC barimo Jimmy Mulisa na Didier Bizimana
Mugiraneza yihanganishije abatoza ba APR FC barimo Jimmy Mulisa na Didier Bizimana

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish