Digiqole ad

Amajyepfo: Ishyaka PDC ryahuguye abayoboke baryo ku matora y’umukuru w’igihugu

 Amajyepfo: Ishyaka PDC ryahuguye abayoboke baryo ku matora y’umukuru w’igihugu

Abanyamuryango b’ishyaka riharanira demokarasi ihuza Abanyarwanda PDC  bo mu turere tune tw’intara y’Amajyepfo bahuriye mu karere ka Huye bahabwa inyigisho z’uko bagomba kuzitwara mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ateganyujwe mu ntangiro za Kanama.

Aba banyamuryango ba PDC 82 bo mu turere kwa twa Huye, Gisagara, Nyamagabe na Nyaruguru bavuga ko aya mahugurwa yari akenewe kuko bamenye uko bagomba kuzahitamo neza mu matora y’umukuru w’igihugu.

Mbarushimana Barnabe wo mu karere ka Huye agira ati ” Twibukijwe aho tugeze ndetse no kurushaho gukangurira abaturage bo mu nzego zo hasi kwitabira amatora no kumenya ko gutora ari inshingano.”

Visi Perezida wa kabiri w’iri shyaka PDC, Rwigema avuga ko guhugura abarwanshyaka babo ari igikorwa gihoraho, akavuga ko intego nyamukuru ari ugutegura abayoboke b’iri shyaka kugira ngo bazagire uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ati ” Twifuza ko umunyamuryango wacu aba urumuri mu matora ndetse haba mu bari mu mitwe ya politike cyangwa ku batayabamo, ntitwifuza kubona umunyamuryango w’ishyaka rya PDC akora ibinyuranye n’amategeko.”

Gahunda yo guhugura abahagarariye abandi muri iri shyaka biri gukorwa mu gihugu hose kugira ngo bakangurirwe kuzaba intangarugero mu kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

en_USEnglish