Digiqole ad

Muri iki cyumweru ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafrw miliyoni 30

 Muri iki cyumweru ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafrw miliyoni 30

Uko isoko ryari ryifashe muri iki cyumweru.

Muri iki cyumweru Isoko ry’Imari n’imigabane ntabwo ryitabiriwe cyane ugereranyije n’icyuweru gishize, agaciro k’imigabane yacurujwe kasubiye inyumaho amafaranga y’u Rwanda 833,439,600.

Uko isoko ryari ryifashe muri iki cyumweru.
Uko isoko ryari ryifashe muri iki cyumweru.

Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” ryafunguye imiryango iminsi itanu.

Muri iyo minsi itanu, hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, iya Crystal Telecom, n’iya Bralirwa igera kuri 341,200, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 30,948,400, yagurishijwe muri ‘deals’ 12.

Mu gihe, mu cyumweru gishize hari hacurujwe imigabane 3,634,500 ifite agaciro k’amafaranga 864,388,000, yagurishijwe muri ‘deals’ 19.

Muri iki cyumweru hacurujwe kandi Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 546,000,000, zacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 99 na 101.5 ku mugabane.

Mu gihe mu cyumweru gishize hari hacurujwe ‘Treasury Bond’ zifite agaciro k’amafaranga 58,300,000, bivuze ko ubwitabire muri iki cyumweru bwazamutse.

Muri iki cyumweru kandi agaciro k’isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda karamanutse kuko kavuye ku mafaranga y’u Rwanda 2,759,457,058,176 kariho kuwa gatanu ushize, kagera ku mafaranga 2,757,440,551,476 kuri uyu wa gatanu.

Uko isoko ryari ryifashe uyu munsi

Kuri uyu wa gatanu, ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom na Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 20 417 000.

Hacurujwe imigabane 226,700 ya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga 20,403,000 yagurishijwe muri ‘deals’ enye, ku mafaranga 90 ku mugabane ari nako gaciro wariho ejo hashize.

Hacurujwe kandi imigabane 100 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 14,000 yagurishijwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 140 ku mugabane.

Ibiciro by’imigabane y’ibigo biri ku isoko byose, yaba ibyacuruje n’ibitacuruje ntibyahindutse.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 81,400 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 242 – 255 ku mugabane,  gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 69,600 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 130 – 140 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari n’imigabane 201,300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 95 ku mugabane, ariko hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 499,000 ku mafaranga 88 – 90 ku mugabane.

Hari kandi impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta zifite agaciro k’amafaranga  500,000 zigurishwa ku mafaranga 101, gusa ntabifuza kuzigura bahari.

Source: Rwanda Stock Exchange (RSE)

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish