Digiqole ad

Muri iki cyumweru umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho +0.19

 Muri iki cyumweru umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho +0.19

Uko umugabane wagiye uzamuka mu gaciro uhereye kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT)” muri iki cyumweru wazamutseho +0.19.

Uko umugabane wagiye uzamuka mu gaciro uhereye kuwa gatanu w'icyumweru gishize.
Uko umugabane wagiye uzamuka mu gaciro uhereye kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Kuri uyu wa 17 Werurwe 2017, umugabane w’iki kigega wageze ku mafaranga 104.30, uvuye ku mafaranga 104.11 wariho kuwa gatanu ushize, bigaragaza ko wazamutseho amafaranga +0.19 muri iki cyumweru kimwe.

Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, agaciro k’umugabane kamaze kuzamukaho amafaranga 4.30; Bivuze ko uwaguze imigabane muri iki kigega imaze kuzamukaho amafaranga 4.30. Nk’uwaguze imigabane 1000 y’amafaranga 100 000, ubu imigabane ye imaze kugira agaciro k’amafaranga 104 300.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga.

Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.

Ubu ubuyobozi bwa RNIT buteganya ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye mu kigega ‘Iterambere Fund’ izaba iri ku mafaranga 9.8%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira bucuriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.

Source: RNIT
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish