Digiqole ad

Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko

 Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko

Uwineza Josiane umwe mu bahanzikazi bamenyekanye cyane mu muziki guhera muri za 2006, amakuru agera ku Umuseke aravuga ko yamaze gusezerana mu mategeko n’umusore utaramenyekana.

Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko.

Mu ibanga rikomeye, Miss Jojo asezeranye n’uwo musore nyuma yaho muri 2011 atandukaniye na Munyampundu Saleh bakundanye igihe.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, Miss Jojo n’umukunzi we banahisa bakomereza ku yindi mihango irimo gusaba no gukwa, akenshi ari nabyo byonyine bikorwa muri Islam kuko nta yindi mihango y’ubukwe myinshi bakora nko mu bakristu.

Nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko bahise bakomereza no mu yindi mihango y'ubukwe.
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko bahise bakomereza no mu yindi mihango y’ubukwe.

Miss Jojo yatangiye kumenyekana mu muziki muri 2006 ubwo yigaga muri Kaminuza nkuru y’ u Rwanda ari naho yatangiriye kuririmba ku giti cye akora indirimbo nka ‘Mbwira’ yaje gukurikizaho ‘Ndi nde’.

Izo ndirimbo zombi zatumye arushaho kugira umubare munini w’abafana ari nabwo yaje gukora iyo yise ‘Tukabyine ft Rafiki’ yamaze igihe kinini ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’indirimbo zikunzwe.

Yaje gukora izindi zirimo Nganirira, Siwezi Enda, Inshuti, n’izindi yagiye akorana n’abandi bahanzi ndetse n’izivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri 2012 nibwo Miss Jojo yatangaje ko ahagaritse umuziki. Gusa avuga ko ashobora kujya agaragara mu bikorwa bitandukanye bya muzika kubera akazi.

Mu minsi mike, ijwi rye riza kumvikana mu ndirimbo ‘Ibishyimbo’ yari ahuriyemo n’abandi bahanzi nka Urban Boys, Riderman, King James na Tom Close

Kuva icyo gihe areka umuziki, amakuru agera ku Umuseke avuga ko yari umukozi wa Ambasade ya Amerika ikorera mu Rwanda ku Kacyiru.

https://www.youtube.com/watch?v=hhtXk2CgHbs

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • jojo felicitation

  • Nta kwiheba burya nanjye nzamubona. ubu abakobwa bakuze nitwe tugiye kugerwaho.

  • Iyaba warubizi ko abakobwa bakuze aribo baba bazi akamaro ko kubaka urugo.nanjye niwe mfite rwose.

    • Ninde wambera imuranga c? akashakira umukobwa ukuze uzi cyogukora fite 30 years number phone niyi 0728238701

  • congratulations jojo Uwiteka azagukomereze urugo

  • Urwanda turi kumuvuduko wudukoryo ngaho abatinganyi barushinze, none ndebera mukecuru ashatse bebe. Nzaba mbarirwa

    • Abanyarwanda ntitunyurwa,atarashaka twavugaga ko asaziye aho,none Imana ibonye ko isaha ye igeze iramwubakira.none ngo ni bebe.ahaa ntibizoroha tuge twiga kunyurwa

      • Uvuze ukuri pe.Kugira ngo uzabone umunyarwanda unyuzwe biragoye.Duhora dushakisha impamvu zidashira.Ngo ni mukecuru kndi se avuka ninde wari uhari?Ahaaaaaaa!Ngo ashatse umwana?Umwana se Leta iramusezeranya?Nzaba ndora.

      • Kweli ntitunyurwa turi ba bangamwabo gusa gusa. Aba contre-success gusaaaa. Congs rata Jojo genda wiyubakire Imana izaguhire muri byose. Naho abavuga nimuruha muzaceceka.

  • Urwanda ruri kumuvuduko wudukoryo ngaho abatinganyi barushinze none ndebera mukecuru ashatse bebe

    • Hari ibyo umuntu avuga ugahita ubona ko ibiterezo bye bikiri hasi, type ntiyafashwe ku ngufu kdi JoJo nawe azi uwo bashakanye, uzi uzashaka umeze gute wowe?kuko ntiwavuga gute warashatse uzi nuko urugo gusaba gukura mu mutwe si ukugira imyaka myinshi cg mike, jya kumenya ubwenge

    • Iyo n’imvugo igaragaza kutishimira ibyiza abandi bagezeho! Niyo kugawa.

  • Kiki….reka umukobwa yishakire uwo akunze…umwita umukecuru we na nyoko umukuru ni nde? wabaye se ari we wita umukecuru ?

    • Ukuri kuraryana KIKI ibyavuga nibyo tipe nuruhinja . JoJo wazikinnye kuva kera Koko kariya gatipe ntikazamupfubya.

  • ubundi se ko muvuga ngo jojo ashatse bebe,mubwiwe Niki ko ahubwo umuhungu atariwe mukuru? kandi niyo yaba JoJo ariwe mukuru nta gitangaza mbibonamwo.mujye munyurwa wa,kandi iyo agumaho ntashake amagambo yari kubarenga ngo yaragumiwe.ndabwira wowe kiki na Musa.Mujye muvuga ibikwiriye kuvugwa.

  • Abakobwa bakuze nibo bubaka nanjye mumundangire wa 35 number yanjye ni 0784111627

  • Ariko abanyarwanda mbona impamvu tudatera imbere ntitujya twishimira iterambere ryabandi,nikose yemwe ninde wababwiyeko umukecuru we adakeneye ibyishimo?hanyumase uwomuhungu we muvuga ngo numwana mu Rwanda bmera gusezeranya umwana? cyangwase mumufatira icyemezo?imitima mibi yarabamaze ntimwumvako haruwakwishima mumwanya wanyu,ntakintu wageraho mubuzima igihe utishimirako mugenzi wawe haricyo agezeho mubuzima.Imana ikunda umutima wifuriza abandi ibyiza guys mwisubireho abafite iyo mitima mibi.

Comments are closed.

en_USEnglish