Digiqole ad

Neg_G asanga umuziki wa 2005 wari ukunzwe kurusha uw’ubu

 Neg_G asanga umuziki wa 2005 wari ukunzwe kurusha uw’ubu

Neg_G asanga umuziki wa 2005 wari ukunzwe kurusha uw’ubu

“Uretse kuba abantu ubu baharara umuhanzi akamamara cyane bigatuma abona n’amafaranga, ntabwo barusha urukundo abafana ba 2005 tugitangira umuziki kuko bakundaga umuhanzi by’ukuri”– Neg_G The General

Neg_G asanga umuziki wa 2005 wari ukunzwe kurusha uw’ubu

Ngenzi Serge ni umuraperi wamenyekanye cyane ku izina rya Neg G The General mu itsinda rya UTP Soldiers ryari rigizwe na Riderman na M.I.M.

Amenyekana mu ndirimbo zirimo ‘Game is over, Ninkena nziba, Uburabyo, Kuramo, Parlez, Ipikipiki, Icyayi  n’zindi yagiye akorana n’abandi bahanzi.

Avuga ko agereranyije umuziki wo mu myaka ishize ya 2005,2006 kugeza muri 2010, ariwo wari umuziki nyawo kuko wakundwaga n’abantu bake ariko bawufitiye urukundo.

Bitandukanye cyane n’ubu aho usanga umuhanzi ahararwa igihe gito ari nako abona amafaranga akavaho hakaza undi nawe bikagenda gutyo.

Ku bijyanye no kumenyekanisha ibihangano ‘Promotion’, avuga ko ubu bigoye cyane ku muntu udafite amafaranga. Ariko mbere kubera ubuke bw’ibitangazamakuru wasangaga buri ndirimbo ikozwe imenyekana.

Mu kiganiro na RoyalTv, Neg_G The General yasobanuye ko gutandukana kwa UTP Soldiers byatewe n’imyitwarire itari myiza ya Riderman.

Ko nubwo bari bafatanyije itsinda ariko yaranaryinjijwemo nyuma, yatangiye kujya afata indirimbo bakoranye nk’itsinda noneho agakataho ibyo abandi baririmbye akongeramo ibye.

Ibi rero baje gukomeza kubibwirwa n’abafana b’aho Riderman yabaga yagiye kuririmba bityo bahitamo gufata umwanzuro wo kumwirukana mu itsinda rya UTP Soldiers.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish