BREAKING: Rayon isezereye Onze Createurs idakinnye, umupira wa Mali mu bihano
Rayon sports ibonye itike yo kujya mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederations Cup idakinnye na AS Onze Créateurs de Niaréla kuko FIFA yahagaritse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali, amakipe ahagarariye icyo gihugu mu mikino mpuzamahanga nayo akaba atakina imikino mpuzamahanga.
Iki cyemezo FIFA igifashe kuko kuwa Kane tariki ya 10 Werurwe 2017 Minisitiri w’Imikino muri Mali aherekejwe n’abahesha b’inkiko ndetse n’abandi bayobozi b’imikino muri iki gihugu, bashyize mu bikorwa icyemezo bari bafashe ku munsi wabanje cyo gusesa burundu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali (FEMAFOOT).
Minisitiri Housséyni Amion Guindo n’abo bari kumwe bashyize ingufuri ku muryango w’ikicaro cy’iri shyirahamwe, nyuma batangaza ko bikozwe ku kifuzo cya Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta na Minisitiri w’Intebe.
Ngo ubuyobozi bukuru bw’igihugu bwari bwarambiwe imikorere mibi ya FEMAFOOT.
Uyu mwanzuro uragira ingaruka ku bikorwa byose by’umupira w’amaguru muri Mali harimo n’amakipe ayihagarariye mu marushanwa mpuzamahanga. Yose ahise asezererwa muri CAF Confederation Cup na CAF Champions League.
AS Onze Createurs yagombaga gukina na Rayon Sports yari yageze mu Rwanda kuri uyu wa kane, irasubira iwabo badakinnye umukino wo kwishyura, kuko umukino ubanza Rayon sports yari yatsinzwe 1-0.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
24 Comments
Le malheur des uns…..Songa mbere RS!!!
ubwo nibyo kweri! tugomba kuyitsindira tudategereje ibihano kugira ngo tunereke Abanyarwanda ko dushoboye.
Abafana ba APR bashake amarangi bisige nk’uko babitangaje ko bari inyuma ONZE CREATEURS
AYAYAYA BARADUCITSE TU TABAHAYE ISOMO RYA RUHAGO .MAIS BATAHE BAMAZE KWIGA UKO BAYOBORA UMUPIRA WA AMAGURU BAZABIBWIRE ABI WABO.FERWAFA IBIKORESHE SEMINAR.
OH RAYONNNNN SONG MBERE
Nibisubiraho se ntibabababarira mwo kabyara mwe!¡ iyo FIFA iba iretse ikazabitangaza ejo saa cyenda na 20 bashaka bagakina batazi ibyabaye bakabibabwira basohotse ku mahoro
mbega ngo biraba byiza,bajya bavuga ngo amahirwe aruta amashuri TU!sinzi uko nabivuga ni ibyishimo gusa kuri njye umufana wa rayon sport gukina neza no gutsinda kuri rayon sport irabisanganywe kuba dukomeje tudakinnye ni amahirwe twigiriye.gusa nihanganishije bamwe mubafana ba muteteri bari bizihiwe kuzafana 11 createur by’umwihariko Rujugiro wabyivugiye ubwo bahuraga na Kirehe fc ngo bakomeze kwihangana gusa amarangi bashobora nokuyisiga bayiherekeza(11 createur)kukibuga i kanombe!!!!!!!!”
Ubwoba bwari bwabishe sha!Mnaponea bahati I’m sure ko Onze Createurs yari kubakuramo!
FIFA yibahana tumaze kuyifana imaze kwigisha gasenyi umupira ikpe yarabatatse iwayo kandi harije no kubikora tuyirinyuma gusa gasenyi ikijijwe no kwivanga kwa FIFA. Reka nibarize Ese igihe FBI yatambikanaga abayobozi ba FIFA kuki USA batayifatiye ibihano??? Nyamara FIFA ishobora kuba yifatira uduhugu duto ikaduhana kuki bataretse ngo zibanze zikine bazazihane zarasubiye iwazo?? Abayobozi bo muri Mali ndabemeye bagomba guca akavuyo kuko ni leta itanga byose ahubwo ni FIFA na CAF bivanga kuko ntaho ndumva bubakiye igihugu runaka stade igezweho nki ziburayi uretse gutanga ka millioni $ kubayobozi baza federations nyamara abatoza bi bihugu bahembwa na za leta zabyo
ohh rayon ndagukunda rayooooooooooon!!!!!!!!!!!!
oooh rayon,ibikona bikomeje gusigara ku rugo
MBEGA MBEGA BYIZA
RAYONNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNNN IRAGAHORA ITSINDA
Ariko abafana ba APR NTAMIKA ko bishwe na gahinda APR ni gishobora no gutsinda za gicumbi amagaJU , kirehe none ndorera na pepinier igiye kubashwanyaguza naho ibyiyo kipe 11 creater twarikuyishwanyaguza agatego kamwe twakishyura tukarohamo ni bindi byinshi ahubwo abafana ba APR MWAPFA pepinier hheheh umupira muwusigaranye ku magambo usigaye ubera mu kanwa kanyu harindirimbo twabahimbiye ivuga ngo wa gikona we wa gikona we waba usize inkuruki imusozi aho niwaba ugiye wari ruvumwa amakipe waribye abasifuzi uragura ngo urashaka ama dollar none dore urayasize cyo genda amahoro hehhehhehe twe aba rayon turenda gukamata kwi dollar mugihe ntamika ikinyerera muri champion mwapfa pepinier sha
wa gikona we wa gikona we waba usize nkuruki imusozi aho niwaba ugiye wari ruvumwa amakipe waribye abasifuzi uragura ngo urashaka ama dollar none dore urayasize cyo genda amahoro …. wa gikona we wa gikona we waba usize inkuruki imusozi aho niwaba ugiye wari ruvumwa amakipe waribye abasifuzi uragura ngo urashaka ama dollar none dore urayasize cyo genda amahoro …wa gikona we wa gikona we waba usize inkuruki imusozi aho niwaba ugiye wari ruvumwa amakipe waribye abasifuzi uragura ngo urashaka ama dollar none dore urayasize cyo genda amahoro ..wa gikona we wa gikona we waba usize inkuruki imusozi aho niwaba ugiye wari ruvumwa amakipe waribye abasifuzi uragura ngo urashaka ama dollar none dore urayasize cyo genda amahoro
Yvette ndemeranywa nawe 100%
ABAFANA MURANSETSA MUKOMEZE IMIHIGO NDABAKUNDA!
Sinumvise neza amakosa yabaye muri FEMAFOOT kugira ngo iseswe mwamsobanuriye neza. Murakoze
Kandi ubu wasanga nawe ngo warize muri izi megeri bita ngo ni universites, ukaba udashobora no gusoma lettre yoroshye gutya ngo uyumve. Ni akumiro.
FIFA ni igikoloni gishya abazungu bazanye. Ubu Igihugu nk’Ubwongereza cyivanze muri footaball, hari icyo FIFA yakora?
tuzagitwara erega
Ibigambo byanyu nibyo bibatera umwaku wagirango mwese muvukana numufana wimena wa rayon wumwicanyi ruharwa bitaga kantano niwe wagiraga ibigambo nkibi byanyu. Mwaretse kwivuga ibigwi mutagira mugashima Imana yo ivanyemo ikipe coch wanyu yavugaga KO ikina nkizo mubwongereza.
Niba abarayons umwaku bawuterwa n’ibigambo mwe APR muwuterwa n’iki? Mubanze mukemure ibibazo biri iwanyu bijou.Kuzana ibya Kantano muri Football yacu ni ugukabya.Biragaragara ko fanatisme yawe yubakiye kuri za antecedents kd zitari nziza
wowe bijou reka amatiku uvuge kuri football.ntasoni ibyo byahise ubizana hano ute!!!!!!suko bafana disiwe
Ukuri kuraryana, Bijou ibyo avuga nibyo mugira ibigambo nk’ibyabarozi cg abacuraguzi harigihe mbareba muroha ibigambo nkumva nabaceka, abafana ba Rayon abenshi ntaburere bagira batinyuka no Gutuka ba Afande, nigute umusivile nyarucari yihanukira akajya imbere ya General akavuga amahomvu kweli????
GENERAL MBERE YUKO ABA GENERAL ABA ARI UMUNTU
APR MUJYE MWEMERA KO RAYON IBARUSHA ABAFANA IKABARUSHA UMUKINO NDETSSE NA TEKINIKE
Abafana mwese mwaramukanye amahoro? Mufane ariko na Displine ibarange!Aba APR bihangane ndabona agahinda ari kenshi ariko bareke gutukana bahumure nta mvura idahita!
Pepiniere yo yaraye ibiberetse ariko Imana yabo yabafashije ibaha inota ubwo nirwarize aho.
Twubahane rero twese turekere ibikombe Rayons uyu mwaka byayihiriye kandi mujye mwemera ishimisha Abanyarwanda bose.
Comments are closed.