Digiqole ad

Tuje gusatira kuko igitego kimwe tuzigamye si impamba- AS Onze Créateurs

 Tuje gusatira kuko igitego kimwe tuzigamye si impamba- AS Onze Créateurs

Abasore bageze mu Rwanda bazanye intego yo gusezerera Rayon

Harabura amasaha make ngo Rayon sports ikine na AS Onze Créateurs de Niaréla umukino wa CAF Confederation Cup. Ikipe yavuye muri Mali yageze i Kigali kuri uyu wa kane tariki 16 Werurwe 2017, izanye intego yo gusatira no gushaka ibitego byiyongera kuri kimwe izigamye.

Abasore bageze mu Rwanda bazanye intego yo gusezerera Rayon
Abasore bageze mu Rwanda bazanye intego yo gusezerera Rayon

Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Werurwe 2017, saa 15:30 kuri stade Amahoro hateganyijwe umukino wo kwishyura w’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu iwayo ‘CAF Confederation Cup 2017’.

Iyi kipe yo mu mujyi wa Bamako yageze i Kigali kuri uyu wa kane saa 15h. Ikipe yaje iyobowe n’umutoza wayo Djibril Dramé wemeza ko Rayon sports ari ikipe yamutunguye bityo nta kujenjeka afite intego yo gusatira mu mukino wo kwishyura.

Djibril Dramé yagize ati:“Nizera ko gutungurana ari kimwe mu biranga umupira w’amaguru gusa kenshi uwateguye neza niwe utsinda. Rayon sports navuga ko ari ikipe yantunguye kuko yaduhaye akazi gakomeye mu mukino wabereye iwacu. Twagerageje uburyo bwinshi ariko ishobora kugarira neza cyane. i ikipe ikomeye, ni ikipe igira amayeri menshi, ikipe ishyira imbaraga mu mukino kandi bakina bashyize hamwe.Tugerageje kugarira cyane byatugora kurushaho. Tuzasatira kuko igitego kimwe tuzigamye si impamaba ihagije”

Ikipe izatsinda mu mpera z’iki cyumweru izakomeza mu ijonjora rya gatatu, riziyongeramo amakipe azaba yasezerewe muri CAF Champions League.

Baje iminsi ibiri mbere y'umukino ngo bamenyere
Baje iminsi ibiri mbere y’umukino ngo bamenyere
Bavuye mu butayu i Bamako, baza i Kigali irimo imvura
Bavuye mu butayu i Bamako, baza i Kigali irimo imvura
Kapiteni wa Onze Createurs Boubacar Samassékou wayitsindiye igitego izigamye yakereye umukino wo kwishyura
Kapiteni wa Onze Createurs Boubacar Samassékou wayitsindiye igitego izigamye yakereye umukino wo kwishyura
Bakiriwe neza i Kigali
Bakiriwe neza i Kigali

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish