Digiqole ad

Umutoza w’Amavubi Antoine Hey yageze mu Rwanda, azatangira akazi kuwa mbere

 Umutoza w’Amavubi Antoine Hey yageze mu Rwanda, azatangira akazi kuwa mbere

Nyuma y’ibyumweru bibiri Umudage Antoine Hey atangajwe nk’umutoza mukuru w’Amavubi, yageze mu Rwanda. Biteganyijwe ko azatasinya amasezerano y’imyaka itatu akanatangira akazi kuwa mbere.

Biteganyijwe ko azatangazwa ku mugaragaro kuwa mbere
Biteganyijwe ko azatangazwa ku mugaragaro kuwa mbere

Uyu mugabo w’imyaka 46 ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa kane saa 19:30.

Amakuru ku bigize amasezerano Antoine Hey azasinya ntibyatangajwe kuko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryateguye ko azerekanwa ku mugaragaro mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa mbere tariki 19 Werurwe 2017.

Ibyo wamenya kuri uyu mugabo wahawe gutoza Amavubi

Antoin Hey w’imyaka 46 y’amavuko, yavukiye i Berlin mu Budage. Yari umukinnyi wo hagati mu kibuga mu makipe atandukanye nka Fortuna Düsseldorf na FC Schalke 04 mu cyiciro cya mbere mu Budage, Birmingham City na Bristol City mu Bwongereza n’andi atandukanye.

Hey yahagaritse gukina mu 2003-2004 mu ikipe ya VfR Neumünster yakiniraga ariko anayibereye umutoza.

Kuva 2004 yahise aza muri Afurika atoza Lesotho imyaka ibiri, 2004-2006. Yayivuyemo 2006-2007 ajya gutoza Gambia ariko ntiyayitindamo anyura igihe gito muri ikipe yo muri Tunisia yitwa US Monastir.

Muri Gashyantare 2008 nibwo yagizwe umutoza mukuru wa Liberia ayimaramo umwaka umwe 2009 yerekeza gutoza ikipe y’igihugu ya Kenya, akazi atamazeho n’umwaka ahita yegura.

Yakiriwe na Bonny Mugabe ushizwe itangazamakuru muri FERWFAA
Yakiriwe na Bonny Mugabe ushizwe itangazamakuru muri FERWFAA
Ntacyo yifuje gutangaza kuko atarasinya amasezerano
Ntacyo yifuje gutangaza kuko atarasinya amasezerano
Antoine Hey yageze mu Rwanda
Antoine Hey wageze mu Rwanda yitezweho gifasha Amavubi kubona itike ya CHAN 2018 izabera muri Kenya

Photo:R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO

UM– USEKE

3 Comments

  • Niba haje umutoza uciriritse bivuze ko nawe azatanga umusaruro ucururitse

  • Ko nunvantaho yamaraga 2 years, ubwo uwo mugabo ntafite ibibazo???? Amavubi ntazongera kudwinga ndabarahiye!!!

  • Uyu ntamutoza urimo. Amavubi akomeza kubabaza imiti ma yabenshi

Comments are closed.

en_USEnglish