Digiqole ad

Urukiko Rukuru rwemeje ko Evode IMENA aguma hanze, bagenzi be bagakomeza gufungwa

 Urukiko Rukuru rwemeje ko Evode IMENA aguma hanze, bagenzi be bagakomeza gufungwa

Evode IMENA mu rukiko afite abunganizi babiri

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Werurwe, Urukiko Rukuru rutesheje agaciro ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwari bwajuririye umwanzuro w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye by’agateganyo Evode Imena, rwemeza ko akomeza gukurikiranwa ari hanze, rutegeka ko bagenzi be babiri baregwa hamwe na bo bari bajuriye bakomeza gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo.

Evode IMENA mu rukiko afite abunganizi babiri
Evode IMENA mu rukiko afite abunganizi babiri

Umucamanza w’Urukiko rukuru agendeye ku myanzuro yafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, yavuze ko Evode Imena wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri MINIRENA yemeje iteka ryemerera uruhushya Kompanyi ya JDJ mu buryo bwemewe n’amategeko.

Uyu mucamanza w’Urukiko rukuru rwari rwajuririwe n’Ubushinjacyaha yavuze ko Evode Imena yakoze ibyo yemererwaga n’amategeko ndetse ko nta kigaragaza ko yari afite umugambi w’ikenewabo n’itonesha kuko uru ruhusa yashyizeho umukono rwari rwabanje kunyura mu kanama kabishinzwe kakarwemeza.

Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko Evode yarenze ku nama yagiriwe na Dr Biryabarema Mike wo mu Ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere wamubuzaga gutanga uru ruhushya.

Umucamanza yavuze ko Dr Biryabarema yemeye ko iyi baruwa y’umuburo yayitanze ariko ko atamenye ibyakurikiyeho, Urukiko rukavuga ko ibi bitagaragaza ko Evode Imena yari afite umugambi wo gukora icyaha ahubwo ko yubahirije inshingane ze.

Ubushinjacyaha bwari bwajuriye buvuga ko amatariki uruhushya rwatangiweho yari yigijwe imbere ugereranyije n’igihe nyacyo rwatangiwe kugira ngo aya matariki ahuzwe n’itegeko ryamuhaga ubu bubasha mu gihe itariki rwasinyiweho iri tegeko ryari ryarahindutse rigena ko iri teka (uruhusa) ryemezwa n’inama y’abaminisitiri.

Umucamanza avuga ko nk’uko byemejwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Evode yarasinye ibyo yemererwaga n’itegeko.

Ubushinjacyaha kandi burega Evode Imena Urwango n’itonesha bishingiye ku kuba yarimye uruhusa kompanyi ya Nyaruguru Mining Ltd kandi yari yujuje ibisabwa, akaruha iyitwa Mwashamba Mining Ltd yari itaranavuka.

Umucamanza nabwo wagendewe ku byemejwe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, yavuze ko Evode yagaragaje ko iyi kompanyi ya Nyaruguru Mining Ltd yandikiwe na Kamanzi Stanislas wari minisitiri wa MINIRENA ayima uruhusa.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko iyi kompanyi yaje kajurira Minisitiri w’intebe na we akayihakanira, umucamanza akavuga ko Evode Imena Atari kurenga kuri ibi byari byemejwe n’abamukuriye.

Urukiko ruvuga kandi ko Evode yagaragaje amabaruwa y’uko iyi kompanyi ya Mwashamba ivugwaho gutoneshwa yasabye uruhusa yubahirije inzira zigenwa n’amategeko kuko yaciye mu karere nk’uko bitegaganywa n’itegeko.

Abaregwa hamwe na Evode Imena bo urukiko rwemeje ko bakomeza gufungwa kuko umwe muri bo ariwe Kagabo Joseph yiyemereye ko ari we warangiye abagore babo ikirombe cya Nduba bagombaga gusabira uruhusa rwo kugikoraho ubushakashatsi.

Uyu mucamanza wanagarutse ku miburanire ya Kagabo Joseph na Kayumba Francis, yavuze ko abagore b’aba bagabo biyemereye ko abagabo babo ari bo baborohereje kubona uruhusa rwa Kompanyi yabo.

Yavuze ko ibi ari impamvu zikomeye zigaragaza umugambi w’icyaha cy’ikenewabo n’itonesha, avuga ko ingingo ya 97 yo mu gitabo cy’amategeko y’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha igena ko igifunga umuntu atari ibimenyetso ahubwo ari ibyagezweho mu iperereza, ategeka ko aba bombi bakomeza gukurikiranwa bafunze by’agateganyo.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • NUKO NUKO.
    IMANA IHABWE ICYUBAHIRO.
    TWE TWANGA AKARENGANE NUBWO UWO MU MINISITIRI TUMUZI KU MARADIYO GUSA.
    IYO AVUGA UBONA ARI INYANGAMUGAYO KANDI UBONA AZI UBWENGE.
    NIBAMUSHAKIRE UMWANYA AKOMEZE GUTEZA IMBERE AMABUYE Y’AGACIRO

  • Ni mureke uyu mujeune ajye kwirerera urubyaro rwe rero

  • Uriya Evode rwose ararengana, kuko ibyo bamurega byose ubona nta shingiro bifite, hagomba kuba harimo akagambane k’abantu bashaka kumwihimuraho kubera inyungu zabo bwite ashobora kuba atararengeye.

    Njyewe iyo nkoze isesengura ryimbitse,nsanga ko iriya Company yitwa “Nyaruguru Mining Ltd” bavuga ko ngo Evode yimye uruhushya rwo gucukura amabuye, kandi ahubwo urwo ruhushya iyo Company yararwimwe ku gihe cya Kamanzi Stanislas, ariyo imufitiye inzika kandi ikaba ishobora kuba yarimo abanyabubasha noneho bakaba aribo ubu bashaka kwihimura kuri Evode nyamara atari we wabimye urwo ruhushya, uretse ko na Kamanzi Stanislas warubimye agomba kuba yari yaragendeye ku kuri kuko nawe tumuzi neza ko ari umwe mu bayobozi b’abanyakuri iki gihgu gifite.

    Abazi neza Evode IMENA bavuga ko nta manyanga agira muri we, ndetse ngo nta n’umutungo ugaragara afite ku buryo byaba ari ukumuhimbira uramutse umukekeyeho kurya za ruswa mu kazi yari ashinzwe. Abamuzi neza kandi bavuga ko nta bintu by’inzangano agira mu bantu, ku buryo kumurega ngo yakoresheje Urwango n’Itonesha bishingiye ku kuba yarimye uruhushya kompanyi ya “Nyaruguru Mining Ltd” byaba rwose ari ukumuhimbira ibinyoma. Banyarwanda, banyarwandakazi nimukizwe mureke gukomeza kwivuruguta mu byaha bitabahesha agaciro.

  • ubucamanza bukoze akazi gakwiye Evode ni inyangamgayo twese turabizi

  • Imana irasubije kuko EVODE ni inyangamugayo.

  • Imanza z’abo mu nda y’ingoma zireba abo mu nda y’ingoma. Rubanda rwa giseseka ntizibareba.

  • Hari Imana irengenura abarengana,shimwa Mana kubwa Evode urenganuye; naho abo bandi baryozwe ibyo bakoze kuko nabo ngirango barabiziko batari shyashya.

  • Uyu mugabo nyamara ashobora kuba arengana, ku mugani wasanga hari mugenzi we yabangamiye! Aba batipe babiri bo ndabona ibyabo ari birebire cyane ko abagore babo bamaze kubatanga. Ubu tayari hari abari “kubasura”!!!!

  • buriya Evode yagombaga Kuyobora kiriya kigo cya Gaz,Petrol na Mine none bamukujeho bamuharabika.Uwabikoze ari yizi kandi ntacyo azageraho kabisa.Guhimbira umuntu ngo umuteshe agaciro ni amafuti

  • Hari benshi barengana niba baramureste nuko haringufu zimushyigikiye ziri kurusha izitamushyigikiye ingufu.Hari anati batanga ubuhamya bushinjura umuntu ahubwo bagahita bagushyiramo nkumufatanya cyaha.Muzajye muri gereza buzuyemo benshi.Kandi waje kubwende bwawe.

  • Nyabuneka bacamanza muge mushishoza harubwo umuntu abeshyerwa kdi abahamya bibinyoma baguriwe bakaza kubwishi

Comments are closed.

en_USEnglish