Digiqole ad

Musanze: Umugore watwitse umwana we ikiganza yashyikirijwe ubushinjacyaha

 Musanze: Umugore watwitse umwana we ikiganza yashyikirijwe ubushinjacyaha

Umwana arerekana ikiganza cyatwitswe na nyina.

Ejo kuwa 15 Werurwe, umugore wo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze uherutse gutwika ikiganza umwana we w’imfura amushinja kumwiba amafaranga yashyikirijwe ubushinjacyaha kugira butangire kumukurikirana mu rukiko.

Umwana arerekana ikiganza cyatwitswe na nyina.
Umwana arerekana ikiganza cyatwitswe na nyina.

Ku itariki 07 Werurwe, Mutoniwase Marie Aimée w’imyaka 27 uvuka mu Murenge wa Busogo ariko akaba yarashatse mu Murenge wa Gataraga, yafashe umwana we w’umuhungu amutwika ikiganza ndetse amukomeretsa mu isura (mu maso) amushinja kumwiba amafaranga.

Nyuma y’iminsi itanu Mutoniwase afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busogo, kuri uyu wa gatatu tariki 15 Werurwe nibwo yoherejwe ubushinjacyaha ku rukiko rwa Musanze kugira ngo akurikiranwe.

Umugabo wa Mutoniwase witwa Ngabonziza Ferdinand, yabwiye Umuseke ko umugore we yari amaze ukwezi kurenga yahukanye, ariko ngo akaba nta mpamvu igaragara yabwiye ubuyobozi usibye kuvuga ko yari akeneye kuba ‘aruhutse kubana n’umugabo’, ibi biri no mu nyandiko yakozwe n’ubuyobozi bw’umudugudu batuyemo wa Kaberege,

Agira ati “Maze kumva ko umwana wanjye bamutwitse bashyize akaganza ke mu ziko mpita njya kumureba iwabo kuko yari yarabajyanye bombi, nahise mujyana ku kigo nderabuzima cya Gataraga kuko yari ameze nabi atanavujwe. Polisi ya Busogo yarabimenye imuta muri yombi ku wa gatandatu 11 Werurwe, gusa numvaga avuga ngo ni amafaranga ari hagati y’ibihumbi 45 na 100 yatwaye.”

Se w’umwana avuga ko umwana yamubwiye ko yasohotse ku kigo cy’ishuri yigaho asanga nyina amutegereje n’umujinya mwinshi, atangira kumukubitira hafi y’ikigo, bageze mu rugo amufata ikiganza azingiraho ikoma (urukoma rw’insina), hanyuma ngo aseseka ikiganza mu muriro amubwira ngo reka amuce ku ngeso yo kwiba.

Ngabonziza Ferdinand, Se w’umwana akomeza avuga ko umwana we ari muto cyane ku buryo atari kwiba ariya mafaranga yose nyina amushinja. Ahubwo agakeka ko umugore we ngo usanzwe ari umukunzi w’inzoga, bwari uburyo bwo kuzimanganya ibimenyetso kugira ngo atazayabazwa kuko aho yayakuye bahahuriyeho kandi akaba yifuza guta urugo.

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze

3 Comments

  • mbega umugore gito ubwo nkawe urumubyeyi watwise ukabyara sha uri interahamwe kbsa uyu muziranenge icyaha cyose yakora uri nyina waramubyaye ukumva uko igise kiryana ntiwagakoze aya mabi sha njye urumugore wanjye wazava muri mabuso ukarinda upfa utongeye kubona n’umwana wanjye numwe ukicwa n’agahinda knd abo bana bagakura bazi ko wababereye umubyeyi mubi uragatsindwa ufite satani Yesu akugenderere wa nkozi y’ibibi we.

  • umugome gusa ipuuuu

  • sha ababyeyi gito babaho pe! ubuse koko uyu igise cyaramuriye? ahubwose yibungenze uyu mwana amezi icyenda ngo yumve? ninyamaswa ntiyakora ibi ntiwari ukwiriye kubyara wankozi yamahano we>

Comments are closed.

en_USEnglish