Muri ½ cya Zone 5 u Rwanda ruzahangana na Uganda
Nyuma yo gutsinda South Sudan 90-80, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketabll yabonye itike ya ½ cy’irushanwa rihuza ibihugu byo mu karere ka gatanu. Ikipe iyobowe na Aristide Mugabe izakina na Uganda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 15 Werurwe 2017 nibwo u Rwanda rwakinnye umukino wa nyuma mu itsinda ‘A’ rwarimo muri Zone 5 iri kubera mu Misiri.
Ibihugu bine mu munani byari byitabiriye iri rushanwa byamaze gusezererwa, ibindi bine byageze muri ½; Misiri, u Rwanda, Uganda n’u Burundi.
Gasana Kenneth niwe mu kinnyi wigaragaje kurusha abandi mu mukino u Rwanda rwatsinzemo South Sudan kuko yatsinze amanota 33 anatanga imipira irindwi (7) ivamo ibitego mu minota 38 yakinnye.
Uyu mukino wari wahiriye aba‘meneurs’ b’u Rwanda kuko kapiteni Mugabe Aristide nawe yatsinze amanota 20 mu minota 27 yakinnye ahanganye na South Sudan yiganjemo abakinnyi bavuye muri Leta zunze ubumwe za America.
Uyu mukino u Rwanda rwawuyoboye kuva utangiye kuko agace ka mbere karangiye u Rwanda rufite 22-9, agace ka kabiri 43-32, agace ka gatatu 64-53, umukino muri rusange u Rwanda rutsinda amanota 90 kuri 80.
Nyuma yo gutsinda kabiri no gutsindwa rimwe mu mikino y’amatsinda, u Rwanda rwabonye itike ya ½ kuko rwarangije ku mwanya wa kabiri inyuma ya Misiri. Ruzahura na Uganda ya mbere mu itsinda ‘B’. Yabigezeho itsinda u Burundi amanota 99 kuri 54.
Umukino w’u Rwanda na Uganda uzabera kuri Cairo International Stadium, kuwa gatanu saa 17h.
Roben NGABO
UM– USEKE
2 Comments
Bravo basore
Nimwe mwenyine mufite inkuru irambuye mubinyamakuru byose byandika mu rda. Mukomereze aho mbakuriye ingofero.
Comments are closed.