Digiqole ad

RSE: Hacurujwe ‘Treasury Bond’ n’imigabane ya Bralirwa bya Miliyoni 5,3

 RSE: Hacurujwe ‘Treasury Bond’ n’imigabane ya Bralirwa bya Miliyoni 5,3

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa gatatu, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta n’imigabane ya Bralirwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 5 322 000.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 5 000 000, zagurishijwe muri ‘deals’ ebyiri, ku mafaranga ari hagati ya 99 na 100.7 ku mugabane.

Muzacurujwe harimo impapuro impapuro z’imyaka 15 zashyizwe ku isoko na Guverinoma mu mwaka ushize “FXD2/2016/15Yrs”, zizarangira ku itariki 09 Gicurasi 2031, izi mpapuro zifite inyungu ya 13.5% buri mwaka. Hacurujweho izifite agaciro k’amafaranga 3 021 000.

Hacurujwe kandi impapuro z’imyaka itanu zashyizwe ku isoko na Guverinoma mu mwaka ushize “FXD 3/2016/5Yrs”, zizarangira ku itariki 20 Kanama 2021, izi mpapuro zifite inyungu ya 12.25% buri mwaka. Zo zacurujweho izifite agaciro k’amafaranga 1,980,000.

Hanacurujwe imigabane 2,300 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 322,000, yagurishijwe muri ‘deal’ imwe, ku mafaranga 140 ku mugabane.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 66 800 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 242 – 245 ku mugabane,  gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 70,900 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140 – 143 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari kandi imigabane 61,000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 ku mugabane, ariko hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 2,700 ku mafaranga 88 ku mugabane.

Source: Rwanda Stock Exchange (RSE)

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish