Muri Vietnam hafatiwe 100Kg by’amahembe y’isatura zo muri Kenya
Police yo muri Vietnam yafashe abantu bari batwaye amahembe y’isatura apima ibiro 100 bivugwa ko bari barayavanye muri Kenya nyuma yo kwica izo nyamaswa. Aba bantu bafashwe kuri uyu wa kabiri.
Muri iki gihe ngo Vietnam yabaye ihuriro ry’abacuruzi b’amahembe y’amasatura n’inzovu aba yivanywe mu bihugu bitandukanye by’Africa.
Muri Vietnam ngo abakire baho nibo bayagura bakayakoramo imitako ihenze cyane bajya kugurisha mu Bushinwa no mu burayi cyane muri Espagne.
Amahembe yafashwe kuri uyu wa Kabiri yafatiwe ku kibuga cy’indege Hanoi Bai International Airport atwawe mu gikapu cy’abantu bari bavuye i Nairobi muri Kenya.
Abacunga umutekano bamaze gusuzuma mu bikapu bakoresheje ibyuma byabugenewe basanzemo amahembe ariko ntibahita bamenya inyamaswa akomokaho.
Nyuma ngo bayasutse hasi bareba ayo ariyo basanga ari ay’inyamaswa zitwa isatura (rhinos) akaba yari azanywe kugurishwa.
Hari raporo zivuga ko ikilo kimwe cy’amahembe y’isatura kigura guhera ku bihumbi $60 kuzamura.
Ikigo kitwa International Rhino Foundation kivuga ko mu myaka 30 ishize hari isatura zigera kuri miliyoni ariko ubu ngo izisigaye ntizirenga ibihumbi 29.
Umuryango mpuzamahanga wita ku nyamaswa wemeza ko guhiga no kwica ziriya nyamaswa bibujijwe n’itegeko ryo muri 1977 ariko ngo ba rushimusi barazigerereye.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Rhinos cg Rhinoceros ni inkura ntabwo ari isatura.Isatura imeze nk’ingurube,uretse amenyo atyaye cyane nta mahembe igira.
Comments are closed.