Digiqole ad

J.Samputu yujuje imyaka 40 akora umuziki

 J.Samputu yujuje imyaka 40 akora umuziki

Kuri uyu wa 15 Werurwe 2017, Jean Paul Samputu umwe mu bahanzi mpuzamahanga w’umunyarwanda yujuje imyaka 40 akora umuziki bya kinyamwuga ‘Professional’.

J.Samputu yujuje imyaka 40 akora umuziki

Yavutse tariki ya 15 Werurwe 1962. Kubera indirimbo ze akenshi zivuga ku mahoro, zatumye atumirwa n’ibihugu bitandukanye by’i Burayi kuririmba no gutanga ibiganiro ahantu hatandukanye byerekeranye n’amahoro.

Yagiye bwa mbere kuri scene muri 1977. Icyo gihe akaba yararirimbaga muri choral yitwaga ‘Silas Udahemuka’ ku myaka 15 gusa.

Ibintu 5 utari uzi kuri Jean Paul Samputu

1. Samputu ni we munyarwanda wanditsweho igitabo kubera ubuhanga bwe mu muziki .

2. Niwe wenyine kugeza ubu ufite  igikombe cya ‘Kora Awards yaherewe muri Afurika y’Epfoi mu 2003 kubera indirimbo ze ( Nyaruguru ,Ange noir)

3. Muri 2006 Samputu yegukanye igikombe cya International Songwriting competition i Nashville muri USA kubera indirimbo y’intwatwa yise Psalm 150

4. Muri 2004-2010 niwe wari ukiri ku mwanya wa mbere muri Afurika mu bahanzi bazengurutse ibihugu hafi ya byose ku isi akora ibitaramo kuri album yise ‘Album voices of Rwanda’ yari igizwe n’ibicurangisho gakondo.

5. Samputu na Youssou N’Dour (Abanyafurika bonyine ) batumiwe muri Lincoln Center i New York mu irushanwa batsinze ryitwa  WORLD CUTURE OPEN.

Ibikorwa bya gitwari byamuranze muri iyo myaka 40 akora umuziki

1. Avuga ko ariwe wabaye uwa mbere guhagararana n’uwamwiciye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akamubabarira muri Gacaca. Byatumye inkuru itambuka kuri ( BBC) ari nabwo yagizwe Ambassadeur w’amahoro.

2. Muri 2006 Samputu yazanye Delegation ya ONU mu Rwanda aririmba
indirimbo  “We are beautiful” hamwe n’abana b’impfubyi 50 iyo ndirimbo ikaba igikoreshwa na ONU hirya no hino ku isi.

3. Samputu yakoze tour muri Amerika na Canada ari kumwe n’abana b’impfubyi batarengeje imyaka 15 muri 2007

4. Yahuje ibihangange ku isi muri International Conference yo kubabarira muri 2009 la Palisse Nyandungu nyuma ategura indi  yitwa (Healing of the history muri  2012 Novotel .

5. SAMPUTU yakuye abana mu  mihanda 25 abigisha ingoma no kubyina abita izina ‘Mizero’  ahita abahuza n’abanyamerika. Ubu bari mu myiteguro yo kujyanwa i Burayi.

*UM– USEKE* WIFURIJE ISABUKURU NZIZA ‘JEAN PAUL SAMPUTU’

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ese Ko mutavuga n abantu yasize yambuye amafaranga menci hano ikigali mukavuga ibikombe yatwaye gusa? Imana izakugaragaza byihorere… Ntukajye ubeshya

  • Rwose mugenzi narakwemeraga cyane
    Nkabona uri byose kuri bise
    Ariko kuva warya mwene wanyu kabera
    Umubesha ngo uzamufasha
    Kandi koko urabishoboye kuba wa mufasha
    Nabagira neza bajya kumwifashiriza
    Akavuga ko wowe wamwemereye ubufasha
    No ku mujyana burayi Mbese
    Yaraziko ari wowe uzamucira inzira
    None kubera kumwirengiza
    Amazi ya ruhurura yaramutwaye arapfa
    Na nubu ndacyababazwa na kabera wabuze ubufasha avuka mu bantu nkamwe mwakamufashije none Dore yaduteye icyunamo tutazibagirwa

  • Hahahaaa! Harya guhagararana n’uwakwiciye ukanamubabarira byitwa ubutwari? Noneho benshi mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94 ni intwari wa!
    Icyo nibuka cyavuzwe kuri Samputu kuri iyi ngingo kandi cyanenzwe n’abantu batari bacye, cyane cyane bo mu muryango we ni uko yahaye imbabazi abicanyi batazisabye kuko batemeraga n’ibyo bakoze…

  • Abeshya abantu ngo azabajyana iburayi akabarya cash…. Ariko iminsi mu 40 Tu. Ibyawe bizagaragara umunsi umwe

Comments are closed.

en_USEnglish