Digiqole ad

Episode 42: Igikuba kiracitse, Gasongo ari mu byago bikomeye

 Episode 42: Igikuba kiracitse, Gasongo ari mu byago bikomeye

Twese twarahindukiye dusanga ni Gasongo maze Gaju arahaguruka aramusanganira aramuhobera twese turamwenyura.

Bakomeje kugumana niba barongoreranaga uduki ntumbaze, gusa wabonaga biteye ubwuzu kubabireba naho kuri njye nari nzi byose nabonaga ari impumu ihamye ihumuriza imitima yishimiranye woooow!

Hashize akanya katari gato bagifatanye maze bararekurana baza bihanagura ku twiso twese dusekera rimwe,

Mama Brown-“ “Hhhhhhhh! Mwari mukumburanye ye! Mbega urukumbuzi!””

Gasongo-“ “Mama wacu, namwe urukumbuzi rwanyu rwari runkomye ihanga!””

John- ““Ko ubanza wakumbura byo musore muto? Uzi ko urukumbuzi ruguteye amarira uri umuntu w’umugabo!””

Gasongo-“ “Eeeeh! Ibi nibyo bita Emotions mu Gifaransa!””

Twese-“ Hhhhhhhhh!”

Gasongo yahise akomeza yegera aho twari turi ahobera Mama Brown na John maze nawe aricara,

Njyewe-“ “Gaso! Wavutse mu bashyitsi kabisa, urisanga dore usanze dutunguwe n’abo twari dukumbuye!””

Gasongo-“ “Eeeeeh! Ako nanjye ndakamenye, navutse murugo twasuwe tu!””

Twese-“Hhhhhhhh!”

John- ““Rero ntabwo dutinda kwari ukubasuhuza no kubazanira Gaju ngo abasezere, Gaso! Humura iyo tutagusanga aha twari kuza kukureba aho ukorera!”

Gasongo- ““Ooooooh! Byiza cyane, nanjye nari nzanye aka report hano none ndanyereye ngwamo neza neza! Hanyuma se ubu Gaju muramujyanye ra?””

Twese-“Hhhhhhhhh!”

Mama Brown-“ “Humura azagaruka mwana wa! Ahubwo rwose muzajye mumvuna amaguru mumunsurire kenshi nanjye nzajya nita kubo ku Gisenyi sibyo bana ba?””

Twese-“ “Yego Nibyo Mama!””

Mama Brown- ““Nuko disi ndabona mumenyereye, nonese nta kanunu ka Jojo wanjye koko bahu?””

Njyewe-“ “Yewe ntako Pe pe pe! Gusa tugenda duhura n’abandi wasanga hari nk’umunsi nawe tuzamubona”.”

Mama Brown-“ “Mana y’i Rwanda koko ibi n’ibiki? Ahaaaa! Ngaho ndacyaruha!””

Gasongo-“ “Mama wacu! Humura erega n’umunsi utaragera, rwose twizere ko ameze neza, ahubwo se ntabwo mugera mu rugo aho tuba ngo mudusure?””

John-“ “Eeeeh! Mama Gaju! Amasaha ko akuze se twagenda ra?””

Mama Brown- ““Yewe! Reka tujyane Gaju rwose tuze kureba ko twaza kugera ku Gisenyi hakibona”.”

Gaju-“ “Mama! Nonese mwaduhaye iminota micye njye na ba Nelson tugasezeranaho koko?””

Mama Brown-“ “Yoooooh! Abana banjye disi, ngaho ni mube mugumanye gato ariko ntimudukereze!”

Twese-“ Murakoze Mama!”

Mama Brown na John barasohotse bajya hanze maze Gasongo na Gaju bahita banyegera,

Gasongo-“ “Gaju! Umeze neza se mukundwa?””

Gaju-“ “Yego sha! Ndaho meze neza cyane kandi ndacyari wawundi!””

Gasongo-“ “Gaju! Humura nanjye ndacyari wese kandi ubuzima buri kubyara ubundi””

Gaju-“ “Gaso! Humura ndagukunda kandi buri gihe nibuka byose maze bikaba impamvu yo gukomeza kugukunda kurushaho”.”

Njyewe-“ “Woooooow! Ariko ubu hari umuntu udashimishwa n’urukundo koko? Ooooh my God! Byiza cyane!””

Gaju- “Sha Ndagiye rero, muzabe hafi ya Mama, ubu guhera ejo hashize yavuye kwa John ajya gukodesha inzu ari nayo azajya abamo, nubwo John atabyishimiye ariko nanone Mama yari yafashe umwanzuro”.”

Gasongo-“ “Oooooh!””

Gaju-“ “Sha ikindi rero Mama yabwiye Papa byose maze agira umujinya w’umuranduranzuzi hitabajwe abashinzwe umutekano ngo bamusubize muri gereza”.”

Njyewe- ““What?””

Gaju-“ “Byabaye da! Gusa Brown nawe arakomeye kandi ngo mu mezi atatu bamukatiye ari kuvaho umunsi ejo cyangwa ejo bundi araba aje!””

Twese-“ “Woooooow!”

Gaju- ““Papa we ngo bategereje igisubizo cy’urukiko hari ibyo ngo bagishakisha””

Tukiri aho ihoni ry’imodoka ya John ryaravuze turashiduka tumenya ko ahari twabakereje maze Gaju ahita avuga,

Gaju- ““Sha reka ngende Imana izabandindire, tuzabonana John yabazanye kunsura yabitwemereye”.”

Gasongo yakuruye Gaju maze arongera aramuhobera cyane nanjye ampobera bucye maze arahindukira turasohoka tugeze hanze aho imodoka yari iparitse arurira yicara mu modoka arakinga,

John-“ “Sawa basore! Ubwo tuzajya tuvugana nzanabahamagara tugiye kumusura tujyane! Sibyo se?””

Twese-“ “Murakoze cyane!””

Mama Brown-“ “Ngaho bye! Imana ibandindire bana banjye!””

Twese-“ “Yego Mama!””

John yafashe ku muriro imodoka irahaguruka ifata umuhanda iragenda Gaju disi adupeperera mu kirahuri tumanika amaboko kugeza imodoka irenze hashize akanya twumva umuntu uhamagaye ngo Nelson!

Twahise twikanga tumanura amaboko nibwo twibutse ko twari twagezeyo ndetse ibitekerezo byari byagiye kure, maze turahindukira twinjira muri bureau, Aliane ahita avuga,

Aliane-“ “Nelson! Mwihangane ni ukuri mbonye ukuntu mwari mwibagiwe kumanura ibiganza muntera imbabazi”!”

Njyewe-“ “Eeeeh! Ubanza tuhataye ibaba kabisa! Ahubwo urakoze kutugarura””

Gasongo-“ “Hhhhhhh! Ariko buriya wa mugani twari tumeze dute?””

Twese-“ Hhhhhhhhh!”

Gasongo-“ “Bro! Nari nkuzaniye isoko hano ngo urebe ko waboherereza ibisabwa turebe ko twaribona none dore ngize n’amahirwe nsanze Gaju aha!””

Njyewe-“ “Nti wumva se ahubwo! Erega njya mpora nkubwira ko uri umunyamugisha!””

Aliane- ““Ariko Nelson! Uwo musore n’iriya nkumi igiye kwiga harimo….!”

Njyewe-“ “Uuuuuuh! Harimo iki se?””

Gasongo-“ “Wasanga atari uruntu runtu?””

Aliane-“ “Oya sha! Ubwo se urumva uruntu runtu rwatera amarira mu maso ya babiri, ahubwo ni ikindi nacyo gitangizwa na “Uru…””

Gasongo-“ “Eeeh! Ubwo si Urukuta ra?””

Twese-“ “Hhhhhhh!”

Twakomeje izo blague tujijisha Aliane ariko twari twamenye icyo yashakaga kuvuga ari nako amasaha yakomezaga kwicuma asatira ayo gutaha turakinga twerekeza mu rugo.

Mu nzira dutaha twagiye tuganira bisanzwe tugeze mu nzira tubona ahantu abantu bashungeye,

Gasongo-“ “Eeeeh! Hariya se habaye iki kandi?””

Aliane- ““Eeeeh! Buriya ni za karabaye twitahire wana!””

Gasongo- ““Uzi ukuntu nkunda karabaye buriya, ndumva nahurura!””

Twese-“Hhhhhhhhhh!”

Njyewe- ““Noneho ubu ugiye guhurura?””

Gasongo-“ “Saana! Ahubwo muntere inkunga duhurure!””

Aliane- ““Hhhhhhhh! Gaso! Ubu se ubundi nturi kuhabona? Dusobanurire ahubwo!””

Gasongo- ““Eeeeh! Attention! Amukubise ingumi Ahaaaa! Reka turebe arayikwepye amukubise umutego! Hatari kabisa! Eeeh! Aramuzunguje amukubita hasi ibintu birakomeye! Hatari hatari! Wapiiiii! Aramwigaranzuye….!””

Guys twarasetse tujya hasi mu muhanda, kuri iyo nshuro nibwo nabonye ko mubo nabonye nta Gasongo, nta Kiki bose ari comedies zigendera!

Tukiri aho Gasongo yahise yambuka umuhanda ngo agiye kogeza, twe tuguma aho tumutegereje ari nako dusubiramo ukuntu yavugaga yogeza karabaye, hashize akanya ndunama ntangira kugorora imbavu zari zahinamiranye kubera guseka cyane, ngiye kumva numva,

Aliane-“Yesuuuuu weeee!”

Nashidukiye hejuru numva amaferi y’imodoka asakuza, Aliane wari wansimbukiye amfashe ndamubaza,

Njyewe-“ “Alia! Ubaye iki?””

Aliane-“ “Gasongo, Gasongo yewe!””

Njyewe-“ “Gasongo se iki?””

Aliane-“ “Gasongo erega!””

Njyewe- ““Nonese nyine ko utambwira?””

Aliane-“ “Dore nguriya!””

Nahise mpindukira ndeba nkanura mbona umuntu uryamye ku ruhande maze niruka njya kureba uwo ari we ngo dutabare, nkihagera Oooooh my God!

Niba ibyo amaso yanjye yabonye atarambeshyaga, niba nari mu nzozi ariko nasanze Gasongo umuvandimwe wanjye imodoka imugonze.

Narapfukamye mwegura umutwe ariko imbaraga zari ntazo, amaboko yaratitiraga ndetse n’amaso yanjye akareba ibicyezi cyezi sinzi niba nari muzima muri ako kanya.

Nitegereje mu maso ya Gasongo wari uhumirije maze ntangira kumuhamagara cyane, nyamara we nta n’ijambo na rimwe yansubizaga.

Narahindukiye nitegereza imodoka yari imaze ku mugonga maze ntangira kuyitera imigeri nyihondagura ibipfutsi nyishyuza impamvu ikoze ibyo ariko ntibyanduhura abari aho hafi nibwo bantangiye baramfata nongeye kwisanga nicaye ahantu, mpindukiye mbona Betty na Mireille ndebye hino mbona Isaro,

Isaro-“ “Nelson! Gerageza wihangane pe, humura kandi turahari””

Njyewe-“ “Ngo nihangane? Ahubwo se? Uuuuh! Hano se ni hehe?””

Isaro-‘ “Yoooooh! Disi byaguteye guta ubwenge….””

Njyewe-“ “Ngo? Urantutse ngo ndwaye mu mutwe?””

Betty-“ “Oya sha Nelson! Ihangane rata! Nyine yari, aravuze ngo wananiwe kwakira ibyabaye!””

Koko ubwenge bwaragarutse nitegereza aho twari turi nsanga ni kwa muganga nibuka byose maze nongera kubika umutwe ariko burya nawubika nagira ntacyo nari guhindura kubyari byabaye,

Nitegereje abo twari twicaranye nanone amaso yanjye yitegereza Isaro, Mireille na Betty bari banyicaye impande aho niho naboneye neza ko burya mu buzima iyo ugaragiwe ukomera,

Ako kanya nahise mpindukira mbwira Isaro,

Njyewe- ““Mbabarira kuba nari nkubwiye nabi, sinzi uko bije ariko ihangane nanjye si njyewe ahubwo sinzi uko bije n’ukuri!””

Isaro- ““Yoooooh! Ariko Mana? Humura sha, ahubwo tuza umutima kandi wihangane humura umuvandimwe wawe Gasongo araza kumererwa neza!””

Njyewe-“ “Urakoze cyane kunkomeza basi”!”

Ako kanya nahise mpaguruka vuba nsomye hejuru nsanga handitseho ngo urgency, ntangira gusunika urugi ngo ninjire ariko Mireille ahita ahaguruka araza amfata ikiganza arambwira,

Mireille-“ “Nelson! Ihangane sha utuze dore Gasongo bari kumwitaho by’umwihariko, batubwiye ngo dutegerereze hano!””

Ibyo numvaga ntabyumva neza, numvaga Mireille asa n’unshira umugani ariko mbonye Betty n’Isaro bahagurutse nibwo namenye neza ko koko bishoboka ko nacanganyukiwe nemera kujya mu maboko yabo nsubira kwicara.

Nongeye kubika umutwe maze ntangira gutekereza ubuzima bwanjye na Gasongo kuva mu buto bwacu.

Nibutse ka kavugirizo yajyaga avuza mu gitondo kare kare maze nkakikiriza vuba ngafata ingazi nkayambara mu ijosi, naba ngisohoka mu bikingi by’irembo,

Nyogokuru-“ “Nuliso! Enda hano!””

Namwitabaga nk’utabaye maze namugeraho nti- ““Karame Nyogoku!””

Nyogokuru-‘ “Uuuuuh! Urongeye ugenda udakoze mu kajumba koko?””

Ndabyibuka kuko byabagaho kenshi, ubwo nahitaga mubwira nti-“ “Nyogoku! Erega baransize! Ntabwo uzi ko tugiye gusenya muri mbehwa?””

Nyogokuru-“ “Ayiga Mana! Enda ngwino ufate akajumba ugende utamira! Erega mba nakurarije””

Kuri njye numvaga ndi gutinda ariko Nyogokuru yari azi impamvu, yampaga ibijumba bibiri by’ibisore nkiruka nsanga Gasongo nasanga aho twahuriraga yahasize ikoma nkamenya ko yandurutse maze ngakurikira aho yagiye asiga udukori mu nzira, sinatindaga kumugeraho kuko iyo yabaga ari Adress,

Iyo namugeragaho nakoraga mu mufuka nkazamura ibijumba bibiri maze nkamusaba guhitamo,

Gasongo- ““Hhhhhhhhh! Uko ibijumba bireshya turahitamo bitewe nuko natwe tureshya!””

Njyewe-“ “Oya! Ahubwo umuremure arahitamo igito, umuto ahitemo ikirekire kugira ngo tuzareshye!”

Gasongo-“ “Oyaaaa! Buriya iyo uri muremure ugahitamo gato uhita upfa!””

Njyewe-“ “Yeeee? Ngaho fata iki kinini udapfa!””

Gasongo- “Nti wumva se ahubwo! Reka ngifate rwose nawe ufate icyo gito n’ubundi biryoha kimwe!””

Njyewe- ““Yego Gaso! Turyoherwe ahubwo””

Iyo twamaraga kugabana twicaraga mu ishyamba tugakora mu kajumba wa mugani wa Nyogokuru, maze ibiti tukabyurira tugasenya tukagwiza tugataha, namara kurya nkumva akavugirizo ka Gasongo ngo jwiiiii! Ngahaguruka niruka tugafata inzira tukerekeza ku ishuri.

Iyo twageraga yo twicaraga ku ntebe imwe tukagabana ingwa yo kwandikisha, ntiyaburaga ingwa yo kwandikisha kuko iyo yajyaga ku kibaho ntiyavagayo atazanye nk’ebyiri kandi mwarimu ntarabukwe mu gihe iryo ari ryo kosa rikomeye ryabagaho.

Inzogera iyo yavugaga twasohokaga twiruka Gasongo yabaga afite karere! Karere wari umupira w’ibirere nyine, iyo yabaga yabonye amashashi byabaga ubukwe! Twageraga mu kibuga akaba ari njye utora abakinnyi duhererana kandi bikaba itegeko ko tuba mu ikipe imwe njye na Gasongo uko byagendaga kose!

Iyo twakinaga bakamvuna yahitaga afata umupira we kugeza igihe nkiriye, cyangwa tugahita twitahira, iyo twatsindwaga umukino yarawusesaga kuko nyiri umupira ari we wabaga afite ijambo!

Gasongo abanyeshuri twiganaga twese twaramukundaga twese, kuko yakundaga kudusetsa asubiramo amajwi y’inyamanswa twabaga twarasomye mu nkuru zo mu bitaro nka hahandi ngo-“ “Nkurekure kandi ungiriye neza?”

Iyo yabivugaga twese twarasekaga tukajya hasi maze akongera akitonda akavuga indyoheshabirayi turi gukina umupira ibintu byari byaratunaniye maze abo twabaga dukina nabo bakamugenda inyuma biyumvira aho kumwaka umupira akarinda atsinda!

Tumaze guca akenge twajyanaga gusenga, ari nabyo byatumye tujya mu bahereza maze tutaherezanya ntirireme.

Nkiri mu mateka yanjye na Gasongo kuri iyo saha ubuzima bwe bwari buri mu kaga nagiye kumva numva umuntu ankomanze mu bitugu ndashiduka, mpuje amaso nawe nsanga ni Aliane wari ufite ibipapuro byinshi,

Aliane-“ “Nelson! Garuka wijya kure! Humura Gasongo araza kumererwa neza!””

Njyewe- ““Ahwiiiiii! Alia, Uwakubwira ibihe nari ndimo ntiwambwira ngo Gasongo nibukaga niwe uryamye mu cyumba gifunze ntashobora kuba nakingura ngo murebe!””

Aliane-“ “Yoooooh! Humura Nelson! Reba neza ugaragiwe n’abandi, humura nturi wenyine! Nanjye mvuye kuri police gukurikurana ibi byose”!”

Aliane akivuga gutyo twabonye urugi rw’aho Gasongo yari ari rukingutse maze tubona abaganga bose barasohotse,……………………..

31 Comments

  • Yooo Urware ubukira Gasongo. number1. Mukangu bacuti Gasongo ari mu bitaro.

  • Yooo Urware ubukira Gasongo. number1. Mukanguke bacuti Gasongo ari mu bitaro. Umunsi mwiza mwese.

  • Yebaba weee! bigenze bite se?

  • Ohhhh mbega byiza bitabura kirogoya!!! Gasongo se bigenze bite koko?!

  • Manaweee fasha Gasongo akire naho Pascal we ubyoavuga cg yakora ntibyantungura

  • Good

  • Oohh Imana ikize gasongo

  • Uwiteka tabara Gasongo umurambikeho ikiganza cyawe gikiza

  • ubuzima n’ishuli kabisa ,reba Aliane uko yatakaje umukunzi kubera ntacyo bitwaye
    Gasongo nawe azize ihururu
    ese John azemera kujyana Mama Brown aho bagasongo baba.

  • Mana fasha Gasongo

  • Mana fasha Gasongo akire rw

  • Imana ifashe Gasongo akire rwose, kuko aribwo inkuru yakomeza kuryoha.

  • pole Gasongo. ntabyiza biba muguhurira ibyo ubonye byose kbx habonekamo risque zitandukanye.gusa uraza kumera neza Kigali sugupfa kuyambukiranya uko ubonye buriya yakwakiraga ngo urusheho kuyimenya bya nyabyo

  • Mana dukirize Gasongo wacu. Imana ishimwe ubwo Brown asigaje iminsi mike naze biyubake maze ubwo Pascal nawe azaza atontoma bazihagarareho.

  • Yooooo urware ubukira Gasongo wacu

  • yoooo!!!! Gasongo urware ubukira, ndanezerewe ko brown agihe kurangiza igifungo, umwanditsi nadufashe Nelson ashake Dovine umugire imana Brown atazaza ahura nibibazo byo kubura umukunzi. kdi Gasongo nakira bazajye gusura Pascal na Brown dore ntibaherukayo!!! bityo Nelson azahita aprofita guhura na Brenda bajye gusura abafunze.

  • Yooo uwarushye ntaruhuka koko pore gaso kdi uzakira kuko harabakwitayeho pe

  • Ndumva EMOTIONS!Iyi nkuru ndayikunda cyane

  • Ohhhh Seigneur prends soins de notre ami Gasongo. Nelson ne peut pas vivre sans lui.

  • Courage

  • ndumva nbabaye amarir ari hafi kuza p

  • Inkuru ikomeje kuba nziza nubwo gasongo ahuye n’isanganya, gusa iteka nubona ugiye guhurura uzajyanwe no gukiza cg gutabara Atari ugushungera kuko niyo adakora impanuka, abashinzwe umutekano bari kuhamufatira mu nshungerezi ugasanga aryojwe ibyo atagizemmo uruhare.

  • yooooo mbega gasongo umbabaje,nuliso humura araza kumererwa neza,brown aratashe mbega byiza turagutegereje musore.uzibuke dovine umuhinduremo umwana myiza,gaju amasomo meza ariko gasongo wawe ameze nabi,umwanditsi big up turakwemera

  • Brown nafungurwa bizaba byiza ndetse azafasha mama we gukurikirana imitungo y’iwabo.Pascal rero ntabwo yahinduka ni simon Ku gahuru!!mwibuke ko simon yarinze afungwa ataricuza,gusa mama Brown uwampa umutima nk’uwe wo kwihanganira umuntu nka Pascal!!nukuri azajya no mu ijuru pe!kdi Imana iramukunda nakomeze arere neza abana Imana yamuhaye

  • ah!! ibyiza ni bibi ntibisigana pole gasongo,nelson ihangane umuvandimw arakira kd ibyiza birimbere dore blawn yaje mwongere mwiyubake ese mama blawn mubukode wenyine munzu arabaho gute mana aho niho ugaragarira

  • Yooo. Urware ubukira gaso! Nuliso pole azakira

  • Gasongo agomba gukira, ahubwo ikigaragara Brown nataha, bizarangira akundanye na Ariane, inkuru iraha!

  • oya we gasongo ntapfe rwose byaba bibishye ndamwifuriza gukira vuba akagaruka ku kazi vuba

  • bjr mwibuke Brown yakatiwe imyaka itatu ntabwo ari amezi atatu mukosore plz

  • mbega byizawee!gaju kwishuri!mama brawn munzu yubukode wenyine!?arabaho ate?!Nelson ihangane,UMUVANDIMWE wawe,araza kumererwa neza!gaso?humura uraza koroherwa!rata kunezerwa nogukunda karabaye,byongera umunsi yokubaho.Brown aratashye!harabura igihe gito!njye ndabona azahita amenyana n’aliane!uburyohe gusagusa!

  • Nyagasani afashe Gasongo yoroherwe Nuluso nawe agire icyizere cy’uko umuvandimwe Gasongo aza koroherwa!

Comments are closed.

en_USEnglish