Imibare ngo yaba urufunguzo rw’umuti w’ibibazo by’Abanyafurika birimo n’INZARA
Ku kicaro cy’Ishuri Nyafurika ry’Imibare n’Ubumenyi (AIMS/African Institute for Mathematical Sciences) habereye ibiganiro byahuje abiga muri iri shuri n’impuguke mu by’ubumenyi bigamije kurebera hamwe icyo imibare n’ubumenyi bishobora kumarira abatuye Afurika mu gusohoka mu bibazo bibugarije. Abayobozi n’abanyeshuri b’iri shuri bemeza ko isesengura rishingiye ku mibare ribumbatiye ibisubizo bya bimwe mu bibazo by’ingutu byugarije umugabane w’Afurika birimo n’inzara.
Inzobere mu mibare Prof Maria Fasil avuga ko imibare ari ipfundo ry’ubuzima kuko buri wese ibyo akora agendera ku mibare, agatanga ingero z’abacuruzi n’ibigo by’imari ko bigendera ku mibare kugira ngo bizamuke.
Ati “ Imibare ntishobora kwifashishwa muri byose ariko ishobora gufasha iterambere ry’ubukungu bw’Afurika.”
Iyi nzobere yemeza ko imibare ishobora kuba indorerwamo y’ibibazo by’ingutu byugarije Afurika birimo n’inzara gusa akavuga ko bitapfa kumvwa na buri wese.
Atanga urugero yagize ati “ Niba ufite icyegeranyo cy’imihindagurikire y’ibihe/ikirere ushobora kugerageza guteganya umushinga w’icyo ushobora gukora kugira ngo uramire abaturage, ushobora guteganya amazi, amafunguro,…ushobora guteganyiriza abaturage.”
Avuga ko ibi udashobora kubigeraho udakoresheje imibare. Ati “ Utifashishije imibare ntushobora kumenya icyo abaturage bakeneye cyangwa ibigiye kugira ingaruka kuri bo.”
Alice Irankunda uri kwiga muri iri shuri mu kiciro cya gatatu cya Kaminuza avuga abantu bashobora kumva ko imibare yagira uruhare mu gukemura ibibazo bakumva ari nko guca umugani ariko ko bishoboka.
Avuga ko imibare atari iyo kubara gusa, ati “ Nka hano imibare twiga, urugero nshobora kuba nakora kuri banki nkateganya nti ifaranga ry’u Rwanda rishobora kuzamanuka igihe iki n’iki haramutse hadakozwe iki n’iki.”
Uyu mwari w’Umunyarwandakazi avuga ko imibare biga muri AIMS ari iyo kwifashisha mu bushakashatsi bw’ibibazo biri mu muryango mugari (Structured Mathematics).
Akavuga ko imibare yifashishwa mu ngeri zitandukanye. Ati “ Nshobora kujya mu bitaro nka CHUK nkareba indwara n’ibiyitera, nkareba igikunze kuyitera kurusha ibindi, nkareba icyakorwa kugira ngo iyi ndwara ibe yabonerwa umuti urambye.”
Bamwe mu batanze ibiganiro muri iri shuri bavuze ko ikibazo cy’Afurika gishingiye ku bukungu, bakavuga ko umuti wacyo nta handi washakirwa atari mu isesengura rishingiye ku mibare.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
4 Comments
Byari kuba byiza iyo umunyamakuru wanditse iyi nkuru atubwira aho “AIMS/African Institute for Mathematical Sciences” ibarizwa hano mu Rwanda. Icyicaro cyayo kiri muri Kigali mu kahe gace? Iryo shuri mwavuze abanyeshuri baryigamo riherereye he? mu yahe mazu? dukeneye rwose kubimenya. Abashaka kujya kwiga muri iryo shuri hasabwa iki? abanyarwanda batangiye kuryigamo ubu ni bangahe?? rwose dukeney ayo makuru.
@Bahire wareba birambuye kuri iyi website at https://www.nexteinstein.org/, abanyarwanda bayizemo guhera cyera kuko ubu ifite ibyicaro 6 mu Rwanda akaba ariho ije vuba kandi niho hari ikicaro gikuru kivuye muri Afrique du Sud. Niba ukeneye ubundi busobanuro wanyandikira kuri [email protected] ukambaza kuko ndi umwe mu bayizemo kandi nakomeje amasomo, iyi message irareba n’undi wese wumva akeneye ibisobanuro birambuye. Murakoze
iryo shuri rikorera Kicukiro-Niboye-Nyakabanda ahahoze alpha Palace ku muhanda Gikondo -Kicukiro -Kanombe.
@Bahire wareba birambuye kuri iyi website at https://www.nexteinstein.org/, abanyarwanda bayizemo guhera cyera kuko ubu ifite ibyicaro 6 mu Rwanda akaba ariho ije vuba kandi niho hari ikicaro gikuru kivuye muri Afrique du Sud. Niba ukeneye ubundi busobanuro wanyandikira kuri [email protected] ukambaza kuko ndi umwe mu bayizemo kandi nakomeje amasomo, iyi message irareba n’undi wese wumva akeneye ibisobanuro birambuye. Muakoze
Comments are closed.