Digiqole ad

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe ‘Treasury Bond’ za Miliyoni 290

 Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe ‘Treasury Bond’ za Miliyoni 290

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa kabiri, Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 290,000,000.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Impapuro zacurujwe ni iz’imyaka itanu zashyizwe ku isoko na Guverinoma mu muri Gashyantare uyu mwaka “FXD1/2017/5Yrs”, zizarangira ku itariki 18 Gashyantare 2022, izi mpapuro zifite inyungu ya 12.375% buri mwaka. Izagurishijwe zifite agaciro k’amafaranga 290,000,000.

Izi mpapuro zagurishijwe muri ‘deal’ imwe, ku giciro cy’amafaranga 101.5 ku mugabane umwe, igiciro kiri hejuru y’uko zaherukaga gucuruzwa, kuko ubwo zaherukaga gucuruzwa zagurishijwe ku mafaranga 101 ku mugabane.

Ibiciro by’imigabane y’ibigo biri ku isoko ntibyahindutse kuko bitacuruje, umugabane wa Bralirwa uri ku mafaranga 140, uwa Banki ya Kigali uri ku mafaranga 245, uwa Crystal Telecom ku mafaranga 90, uwa EQTY  uri ku mafaranga 334, uwa NMG ku mafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 65,300 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 242 – 245 ku mugabane,  gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane buhari.

Ku isoko hari imigabane 67,400 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140 – 143 ku mugabane, gusa ntabayifuza bahari.

Hari kandi imigabane 61,000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 95 ku mugabane, ariko hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 2,700 ku mafaranga 88 ku mugabane.

Source: Rwanda Stock Exchange (RSE)

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish