Ubuyapani bwohereje ubwato bw’intambara mu Nyanja y’u Bushinwa
Nibwo bwato bunini cyane ingabo z’Abayapani zitunze. Ubu bwato bwitwa Izumo bwafashe inzira y’amazi bwerekeza mu Nyanja iri mu Majyepfo y’u Bushinwa, iki gihugu kikaba kimaze iminsi kiyama ibihugu bindi bituranye n’ayo mazi ko nta na kimwe kigomba kuyavigera kuko ari ay’u Bushinwa.
U Buyapani nibwo bwa mbere bweretse amahanga bimwe mu bikoresho byabwo bikomeye by’intambara kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yaragira muri 1945.
Biragaragara ko kuzana ubwato bunini cyane bugwaho indege z’intambara muri ariya amazi ari uburyo bwo kwereka Abashinwa ko u Buyapani butakomeza kwihanganira kubona barundanya abasirikare n’amato y’intambara mu birwa biri muri ariya mazi.
USA nayo imaze iminsi yohereje ubwato nka buriya muri ariya mazi kuko ngo ubusanzwe ari amazi yemewe kungendwamo ku rwego mpuzamahanga, ngo u Bushinwa nta burenganzira bwo kuyiyitirira bufite.
Nubwo Minisitiri y’ingabo y’u Buyapani yemeza ko buriya bwato burimo kunyura muri ariya mazi mu rwego rwo kugerageza imbaraga za moteri zabwo, Abashinwa bo babonamo kwiyenza.
Izumo izaca mu mazi akikije Singapore, Indonesia, Philippines na Sri Lanka mbere yo gukomeza agana mu Nyanja y’Abahinde aho izakomeza imyitozo hamwe n’ingabo za USA zifatanyije n’iz’u Buhinde. Icyo gihe azaba ari muri Nyakanga uyu mwaka.
Muri Kanama nibwo ubu bwato bumpima toni zirenga 500 buzasubira mu Buyapani.
Amazi ari mu Nyanja yo mu Majyepfo y’Uburasirazuba ngo akize cyane cyane ku mafi, gaz… Byose iyo bibazwe ngo basanga bifite agaciro ka tiriyari eshanu z’amadorari y’Amerika.
Ikindi kandi igihugu cyahagira ijambo cyabasha no gucunga ibihugu byinshi bihakikije ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bahanyura.
Izumo ni ubwato bureshya na metero 249. Nibwo bwato bunini bw’intambara u Buyapani bukoze nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi.
Kuva yarangira, abategetsi b’u Buyapani bashyizeho itegeko nshinga ribuza ko ubuyapani buzongera gutera ikindi gihugu ariko ngo buzirengera niharamuka hari ubuteye.
Kubera ko u Bushinwa buri gutera imbere cyane mu gisirikare no mu bukungu kandi badacana uwaka, Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Shinzo Abe yaje gusanga igihe kigeze ngo igihugu cye gitangire kwitegura ‘kwivuna umwanzi’ igihe ari ngombwa.
Ubwato Izumo bukukira ku mwaro uri ku kigo cya gisirikare cy’ahitwa Yokosuka, kikaba kitorezwamo ingabo z’u Buyapani zifatanyije niza USA.
Kuri uyu mwaro kandi niho haba hakukira ubwato bwa USA bita Ronald Reagan Seventh Fleet Carrier.
Jean Pierre NIZEYIMANA.
UM– USEKE.RW