Digiqole ad

Iterambere rya fashion mu Rwanda ribazwe nde?

 Iterambere rya fashion mu Rwanda ribazwe nde?

Abamurika imideli muri 2016 babonye umwanya wo kwigaragaza, aha ni muri Collective Rw.

Guhanga no kumurika imideli ni ibice binini bigize uruganda rw’imideli (fashion) mu Rwanda. Nubwo ku ruhande rw’abamurika n’abahanga imideli bakora cyane ngo barusheho kumenyekanisha ibyo bakora, twavuga ko hakiri imbogamizi nyinshi zirimo no kuba abakora iyi myuga bafite isoko rito imbere mu gihugu.

Abamurika imideli muri 2016 babonye umwanya wo kwigaragaza, aha ni muri Collective Rw.
Aha ni muri 2016, mu imurika ry’imideli ryiswe ‘Collective Rw’.

Muri 2011, mu Rwanda nibwo hadutse inzu nyinshi zihanga ndetse zikanagurisha imyenda yakorewe mu Rwanda, nubwo na mbee yahoo hari nkeya zabikoraga.

Ubu bwari uburyo bwiza bwari buje guhindura amateka ndetse no kwerekana ko  mu Rwanda hashobora kuva imyambaro yakorewe imbere mu gihugu.

Gusa, kuva na mbere Abanyarwanda bari bamenyereye kugura ibitambaro ndetse n’ibitenge bakajyana ku mudozi w’imyambaro akabadodera.

Ku ikubitiro bimwe mu bibazo izi nzu z’imideli zakemuye harimo gukora imyambaro myinshi, umuguzi akaba yagura ibyarangijwe kudodwa atabanje guhura n’akazi kenshi ko kujya ku isoko gucagura ibitambaro.

Usibye kugurisha imyambaro hari n’abahanzi b’imyambaro (designers) bamaraga gukora imyenda mishya bagakora ibitaramo byo kuyimurika, ibi byafashashije benshi gusobanukirwa undi muco wo kumurika imideli, wari umenyerewe mu bihugu biteye imbere.

Leta nayo yaje kubatera ingabo mu bitugu ishyiraho gahunda ya guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), hagamijwe guteza imbere aba-designer b’Abanyarwanda, guteza imbere no kureshya inganda zikora imyenda n’inkweto.

Nubwo hari ikizere ko ibikorwa n’Abanyarwanda bitangiye kumenyekana, muri fashion ishyamba si ryeru, harakomeza kwibazwa impamvu uru ruganda rw’imideli rutazamuka ngo rugere ku rwego rushimishije.

Gusa ku ruhande rw’abaguzi b’imyambaro, bavuga ko nubwo iambaro ikorwa n’abanyarwanda ihenze, akenshi ngo biterwa n’uko bakora micyeya.

Umuturage mu Mujyi wa Kigali, Uwishema Jeanne yabwiye Umuseke ko mubituma fashion itazamuka cyane mu Rwanda harimo no kuba abakora imyenda bayihenda.

Ati “Nkurikije ukuntu aba-designer bacu bahenda imyenda, wagira ngo bakora bagamije kwambika abifite. Urumva ibi bituma n’ubundi ibyo bakora bigarukira i Kigali gusa. Ku giti cyanjye numva batekereza uko batangira gukora imyenda ifite igiciro cyoroheye buri wese ndetse bagatekereza n’uko batangira kwegereza ibyo bakora abaturage batuye n’ahandi mu gihugu.”

Undi muturage witwa Nyirishema Christian yatubwiye ko fashion ikeneye abantu babyize. Ati “Haracyari ikibazo gikomeye cyane, nk’ubu iyo urebye abantu benshi bari muri uyu mwuga bashora amafaranga kuruta ubumenyi. Njye numva haramutse habonetse abantu bize fashion byafasha n’uruganda gukura.”

Abanyamakuru bo babibona bate?

Akenshi abari mu ruganda rw’imideli bakunze gushinja itanngazamakuru kudaha umwanya uhagije abari mu ruganda rwa Fashion, gusa abanyamakuru basanga ikibazo kitari kubanyamakuru.

Abanyamakuru bavuga ko abari mu ruganda rwa ‘Fashion’ aribo bagomba guhesha agaciro umwuga wabo, kuko ngo nibamara kwegereza Abanyarwanda ibyo bakora kandi bakabibakundisha, ngo nta kabuza itangazamakuru naryo rizabishakira kuko rikorera abaturage.

Hari n’abasanga kandi ahubwo itangazamakuru ryaratangiye guha umwanya fashion binyuze mu bice by’imyidagaduro, ahubwo aba-designers n’aba-model ntibabibyaze umusaruro uko bikwiye.

Joel Rutaganga, umunyamakuru w’Umuseke na City Radio ukurikiranira hafi imyidagaduro yagize ati “Ikibazo si twe abanyamakuru, ahubwo akazi kenshi karareba abari mu ruganda rwa fashion.”

Rutaganda avuga ko fashion ari nshya mu Rwanda itari imenyerewe ndetse bisaba imbaraga nyinshi abakora uwo mwuga kuwukundisha Abanyarwanda. Anagira inama aba-designer n’aba-model kwegera itangazamakuru cyane bakarimukira ibyo bakora, ndetse ngo nabo biteguye kubafasha.

Moses Turahirwa, umwe mu bafite inzu y’imideli ‘Moshions’, yabwiye Umuseke ko ashima aho fashion igeze ariko asanga hakiri  urugendo runini ngo ibyo bakora bibashe kumenyekana cyane mu Rwanda.

Yagize ati “Turacyahangana n’ikibazo cyo kuba Abanyarwanda badaha agaciro ibyo dukora, kugera uyu munsi benshi bavuga ko duhenda ibi bikaba aribyo bituma n’ibihangano byacu bitamenyekana cyane kuko usanga tugurirwa n’abantu bakurikiranira hafi ibyacu, mu by’ukuri mvuze uko ibintu biri twe ntiduhenda kuko nk’ubu tujyena ibiciro dukurikije igihangano twakoze.”

Twahirwa agasaba Abanyarwanda guhagarika kwizera ababatera ubwoba babeshya ko ibyo bakora bihenda, ahubwo bakabegera bakirebera koko niba ibyo bakora babihenda.

Agasaba kandi n’itanagazamakuru kubafasha guteza imbere Fashion ati “Nk’ubu akenshi itangazamuru ryo hanze ni ryo ritumenyekanisha cyane, ku giti cyanjye nsanga Media yacu itaduha ubufasha bukwiye, n’ubu ukurikije uko amakuru yandi yandikwa bitandukanye n’uko fashion yandikwa. Ndasaba abanyamakuru kutwitaho kuko natwe turi imari ishyushye, ishobora gufasha igihugu kwinjiza imisoro.”

Ndayishimiye Eddy wagize umwuga kumurika imideli, we avuga ko aba-model aribo bafite ikibazo kinini cyane kuko batamenyekana.

Ati “Aba-model rwose akenshi dutegereza kuvugwa ari uko twakoze igitaramo runaka, ubundi se tubura iki ngo dukore ibikorwa bituma tuvugwa cyane, urugero nk’amafoto cyangwa video kandi ntekereza ko ibi turamutse tubikoze gutya byajya byorohereza n’itangazamukuru kutumenyekanisha.”

Icyakora abakurikiranira hafi ibyo kumurika imideli baganiriye n’Umuseke bemeza ko aba-model bakeneye imbaraga nyinshi zo kumenyekanisha ibyo bakora, bakava  i Kigali bakanagera no muzindi ntara. Ndetse ngo hakenewe n’ishuri ryigisha kumurika imideli kuko ngo naibyo byabafasha gukora ibyo bazi.

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • cyakoze abanyamideli bararenganye pe

  • iyi nkuru ikoze neza kbsa i like it

Comments are closed.

en_USEnglish