Digiqole ad

Baririmbe iby’ubu, ariko ntibibagirwe umuco- Hindisha Paul

 Baririmbe iby’ubu, ariko ntibibagirwe umuco- Hindisha Paul

Hindisha Paul uvugira inka asanga abahanzi b’ubu bakwiye kugaruka ku isoko aho kurushaho kuba abanyamahanga

Hindisha Paul ni umuhanzi w’ibihangano bishingiye ku buvanganzo bwo hambere burimo kuvuga amazina y’inka, imisango, ibyivugo, indirimo , ibishyengo n’ibindi. Avuga ko abahanzi b’ubu bakwiye gusubira ku isoko aho kwirirwa bakubita ingoma rimwe na rimwe zidafite ubutumwa.

Hindisha Paul uvugira inka asanga abahanzi b’ubu bakwiye kugaruka ku isoko aho kurushaho kuba abanyamahanga

Ntiyemeranya n’abagaya ibyo abahanzi bamaze kugeraho nyuma y’imyaka 23 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yanahitanye umubare utari muto w’abahanzi bakabaye bakomeye ubu

Ariko nanone asanga aho bari bamaze kugera byari bikwiye ko basubira ku isoko cyane aho kurushaho kwisanisha n’abanyamahanga bakora indirimbo ziganjemo amagambo y’urukoza soni.

Paul yabwiye Umuseke ko ubuhanzi ari kimwe mu nkingi zigize umuco nyarwanda ariko uko iterambere riza ari nako ubuhanzi bw’umwimerere bwegamiye ku muco gakondo bugenda bukendera.

“Aba bana b’abahanzi b’iki gihe sinabagaya. Nibakomeze ibyo bakora bijyanye n’ibitekerezo byabo binajyanye n’igihe cyabo natwe ibyacu byari bijyanye n’igihe cyacu kandi twaragikoresheje. Gusa bikwibagira indangagaciro z’abanyarwanda”– Hindisha Paul

Ikibazo abona cyane ku bahanzi b’ubu ni uko hari abakora ibihangano bidafite ubutumwa cyangwa ubutumwa burimo budasobanutse. Umuntu akiyumvira ingoma gusa.

Avuga ko inama yagira abahanzi babyiruka ari uko bajyana n’ibigezweho ariko n’umuco wabo ntibawusige inyuma. Kuko ariwo ugaragaza abo aribo.

Hindisha afite ijambo ryo muri Bibiliya avuga ko rimufasha ndetse nawe yumva yarisangiza abahanzi bakiri bato barimo gukora umuziki w’ubu cyane kurusha uwa kera.

Aho Yezu yabwiye abafarisayo, ati “Mwa ndyarya mwe mutanga kimwe mu icumi  ry’isogi na nyiragasogereza mukirengagiza amagambo akomeye yo mw’ijambo ry’Imana. Ati ibyo mwari mukwiye ku bikora ariko  na byabindi ntimubireke”.

Kimwe n’abahanzi bose rero yababwira ko bakwiye gukora ibijyanye n’igihe cyabo ariko ntibirengagize umuziki wo ku isoko bavomaho ubwo buvanganzo.

Avuga ko u Rwanda rufite ubuvanganzo bwinshi butandukanye bushingiye ku muco ariko muri iki gihe usanga buhabwa umwanya muto kuko bwamaze kuganzwa n’ibihangano bijyanye n’igihe.

Hindisha Paul ni umuhanzi w’ibihangano bishingiye ku buvanganzo bwo hambere burimo kuvuga amazina y’inka, imisango, ibyivugo, indirimo , ibishyengo n’ibindi

Callixte NDUWAYO

UM– USEKE.RW

en_USEnglish