Digiqole ad

Huye/Rwaniro: Babiri bapfuye bazize inyama z’inka yipfushije

 Huye/Rwaniro: Babiri bapfuye bazize inyama z’inka yipfushije

Mu Murenge wa Rwaniro ho mu Karere ka Huye, mu mpera z’icyumweru gishize, abana babiri bapfuye bataragezwa kwa muganga, naho abandi bantu 20 bajyanwa mu bitaro, harakekwa ko byaba byaratewe no kurya inyama z’inka yipfushije.

Ibitaro bya Kaminuza CHUB bimwe mubyakiriye aba barwayi.
Ibitaro bya Kaminuza CHUB bimwe mubyakiriye aba barwayi.

Munganyinka Serapfine, umugore wa nyiri iyi nka yariwe, avuga ko  bashatse kuyiha imbwa ariko abaturanyi bo bahitamo kuyirya.

Yagize ati “Twari twanze ko bayirya ariko baranga barayirya, mbese twe twari twemeje ko ihabwa imbwa dore ko yari ikiri nto.”

Umuryango w’Uwihanganye Saveri wapfushije abana babiri bakurikirana. Umwe yapfuye ku wa gatanu, undi apfa kuwa gatandatu w’iki cyumweru dusoje, ndetse na nyiri urugo ubu nawe akaba ari  mubitaro .

Uyu mugabo urwariye mu bitaro bya Kabutare, yagize ati “Twabanje gukeka ko umwana wa mbere yishwe na malariya, ariko umwana wa kabiri apfuye, twatangiye gukeka inyama z’inka twari twariye kuwa kabiri.”

Nk’uko abandi babivuga, baba abarwayi n’abarwaza, haba ku bitaro bya Kabutare n’ibya Kaminuza bya Butare, ngo abahuye n’iki kibazo bafashwe bacibwamo, banaruka bikomeye.

Dr Nsabimana Hovaire, wakurikiranye abana batanu bakiriwe mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Burare, avuga ko ibisubizo by’ ibizamini bafashe bitaraboneka kugira ngo bamenye neza icyateye iki kibazo. Ariko akavuga ko abarwayi bakiriye babitayeho ku buryo kuri ubu bameze neza.

Hakuzimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro avuga ko ubusanzwe amatungo yose abagwa abanza gupimwa na Veterineri. Ku matungo yipfushijeho avuga ko abaturage bagomba kwirinda kuyarya.

Yagize ati “Kirazira kandi kikaziririzwa kurya ibyipfushije,ababirya baba bihishe ntamuntu uba uzi ko babiriye,kuko ibyipfushije ntiwabirya utazi icyo byazize.”

Izi nyama abaziriye baziriye ku wa kabiri w’icyumweru gishize. Nk’uko ba nyiri inka babivuga, ngo ni akamasa kari kamaze amezi atuzuye atatu.

Ku bantu 22 bajyanwe mu bitaro, babiri bahise bataha. Ku bitaro bya Kabutare bari bakiriye abarwayi icyenda abasigaye bakirwa n’ ibitaro bya Kaminuza bya Butare. Ndetse ubwo iyi nkuru yakorwaga abandi   bane mu bari barwariye ku bitaro bya Kaminuza bari bamaze gusezererwa.

Hakuzimana Jean Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Rwaniro.
Hakuzimana Jean Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Rwaniro.
Mu murenge wa Rwaniro, aho abaturage bemeye kurya inyama z'inka yipfishije nubwo bari bazi ko bishobora kubagiraho ingaruka.
Mu murenge wa Rwaniro, aho abaturage bemeye kurya inyama z’inka yipfishije nubwo bari bazi ko bishobora kubagiraho ingaruka.

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish