Bulldogg agiye kongera guhuza Tuff Gangz
Ndayishimiye Bertrand wamenyekanye cyane nka Bulldogg mu njyana ya HipHop, avuga ko yifuza kongera guhuza itsinda rya Tuff Gangz rigasubira uko ryahoze mu mwaka wa 2008 rigishingwa.
Ni nyuma yaho akoraniye indirimbo yise ‘Mcee’ na P Fla ubu uri mu kigo ngororamuco cya i Wawa. Iyi ntambwe yatewe n’aba baraperi, ngo byari ugushaka gukura umwuka mubi uri mu bantu uvuga ko ari abanzi.
Kuri we asanga isenyuka rya Tuff Gangz ritaratewe n’izindi mpamvu zagiye zivugwa n’abantu batandukanye. Ahubwo ryaratewe n’iterambere kuri bamwe abandi bakabifata nabi.
Mu kiganiro na RoyalTv yavuze ko ubu bigoye kuba yakongera guhuza iryo tsinda kubera imyumvire yahindutse kuri bamwe, ariko umunsi umwe bazicara bakabanza kureba icyo baruhiye barishinga.
Bityo bitewe n’imyemerere y’abandi bishoboka ko bakongera bakihuza nka Tuff Gangz ariko bivuye ku myumvire ya bose atari umwe gusa ubibashyizemo
Ku bagiye bavuga ko bagize uruhare mu ishingwa ry’iri tsinda barimo Fireman, P Fla n’abandi, Bulldogg yavuze ukuri ku ishingwa ry’iri tsinda.
Asobanura ko Producer Licklick kubera ko bari bariganye muri St André ariwe wagize uruhare runini rwo guhuza Bulldogg, Jay Polly na Green P. Noneho abandi baza kugenda binjizwamo nyuma.
Amwe mu mazina 15 muri 50 uyu muraperi yitwa ni Bull Dogg, Old Skull, Jisho ry’uruvu, Natorious, Boudha, El Patrone , Semwiza, Sembyariyimana, Bibero bikingiye abarwayi, Cyamakara cy’i Bwanamukari, Gati gaterwa ipasi komotse ku ndege y’umuzungu , Commandant de haut altude, Tout près de Jesus, Slow motion, Hardcore n’andi.
https://www.youtube.com/watch?v=VYGOzUCj20Y
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
byaba ari sawa cyane
Comments are closed.