Digiqole ad

Ikipe y’u Rwanda itangira Zone 5 ikina na Kenya yabonye amaraso mashya

 Ikipe y’u Rwanda itangira Zone 5 ikina na Kenya yabonye amaraso mashya

U Rwanda ruratangira Zone 5 ruhatana na Kenya

Kuri uyu wa mbere tariki 13 Werurwe 2017saa 14:45 nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball itangira ihangana na Kenya muri Zone 5. Iyi kipe yabonye amaraso mashya kuko yakiriye abandi bakinnyi babiri bavuye muri USA.

U Rwanda ruratangira Zone 5 ruhatana na Kenya
U Rwanda ruratangira Zone 5 ruhatana na Kenya

Irushanwa rihuza amakipe y’igihugu ya Basketball yo mu karere ka gatanu ryatangiye i Cairo mu Misiri. Ibihugu icyenda (9) bigabanyije mu matsinda abiri. Itsinda A: Misiri, Kenya, Sudani y’Epfo, Ethiopia n’u Rwanda. Itsinda B: Burundi, Uganda, Somalia.

Ikipe y’u Rwanda yakiriye abakinnyi babiri bakina muri Leta zunze ubumwe za America; Rwabigwi Adonis na Manzi Dan  bakina muri Texas-RGV Vaqueros, bageze i Cairo kuri iki cyumweru tariki 12 Werurwe 2017.

Kapiteni w’u Rwanda Mugabe Aristide yabwiye Umuseke ko biteguye kugera ku ntego zabo.

“Turatangira dukina na Kenya. Gutsinda umukino wa mbere byadufasha kwinjira neza mu irushanwa. Turashaka itike ya Afro Basket (itike izabonwa n’amakipe abiri ya mbere). Abakinnyi bandi biyongereye mu ikipe baradufasha kuko bamenyereye amarushanwa. Tuzi uburyohe bwa Afro Basket, tugomba guharanira kuyisubiramo kuko iheruka ntitwabishoboye.”

Abakinnyi  13 u Rwanda rukoresha muri iri rushanwa ni; Mugabe Aristide, Sagamba Sedar, Kubwimana Kazingufu Ali, Ishimwe Parfait, Ruzigande Ali, Shyaka Olivier, Gasana Kenny, Cameron Bradley, Steven Hagumintwari, Kaje Elie, Kami Kabange Rwabigwi Adonis na Manzi Dan.

Gahunda y’imikino y’ikipe y’igihugu y’u Rwanda;

  • Tariki 13 Werurwe 2017: Rwanda vs Kenya (saa 14:45)
  • Tariki 14 Werurwe 2017: Rwanda vs Egypt (saa 21:15)
  • Tariki 15 Weurwe 2017: Rwanda vs South Soudan (14:45)

Iri rushanwa riri kubera kuri Stade ‘El Qahira El Dawly’ rizasozwa tariki 18 Werurwe 2017.

Biteguye gutangira imikino
Biteguye gutangira imikino
Adonis Rwabigwi ni umwe muri babiri bazanye amaraso mashya mu ikipe y'igihugu
Adonis Rwabigwi ni umwe muri babiri bazanye amaraso mashya mu ikipe y’igihugu

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • wlcm Rwabigwi mbifurije insinzi

  • kandi birashoboka byose murakomeye mwabikora

Comments are closed.

en_USEnglish