Digiqole ad

Urubyiruko rwo mu Rwanda no muri DRC rurifuza kurandura ibibazo by’umutekano

Rusizi- Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje urubyiruko rwiga mu mashuri ya Kiliziya Gatulika rwo mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwaje guhura na bagenzi babo bo mu Rwanda kugira ngo rushakire hamwe umuti w’ibibazo by’umutekano mucye wugarije akarere babinyujije mu bihangano, ruvuga ko rutazihanganira kubona hari umunyagihugu uhohoterwa.

Ni urubyiruko 400 ruvuga ko rushyize ibere amahoro
Ni urubyiruko 400 ruvuga ko rushyize ibere amahoro

Aba basore n’inkumi 400 bahuriye mu karere ka Rusizi bakoze amarushanwa yo kugaragaza ibihangano birimo imbyino bigamije kubungabunga amahoro mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari.

Bavuga ko ibi bikorwa babyitezemo impinduka nziza, bakavuga ko batazigera baceceka mu gihe babona ko hari inzego ziri kubangamira uburenganzira bw’abaturage.

Anchiza Migani waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wanabaye uwa mbere mu gushushanya ifoto igaragaza amahoro avuga ko urubyiruko ari rwo rugomba gufata iya mbere mu kugarura amahoro aho ari guhungabanywa.

Ati ” Ibi bikorwa bituma duhura nk’urubyiruko kandi twiteguye guhindura ibitagenda no kubiba amahoro aho dukomoka muri rusangei, nkatwe dufite ejo hazaza nitwe bayobozi b’ejo kandi nitwe matorero n’amadini by’ejo tugomba kubitangira ubu.”

Bagaruka ku bikorwa bihungabanya umutekano w’abanyagihugu bikomeje kugaragara mu bihugu bigize akarere nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi, bakavuga ko ibi bikorwa bigomba guhagarara.

Umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyoseze Gatulika ya Cyangugu, Padiri Diogène Dufatanye avuga ko Abanye-Congo, Abanyarwanda n’Abarundi bafite byinshi bahuriyeho kuruta ibishobora kubatanya bityo ko ari ngombwa guhuriza hamwe kugira ngo bishakemo umuti w’ibibazo bibugarije.

Ati “ Iki ni cyo twashakaga none twakigezeho, igisigaye ni ugusakaza izi nyigisho duhereye mu bana bacu bakumva ko ari abavandimwe, bakareka ibibatanya, bagashyira imbere ibibahuza kugira ngo batere imbere kandi twizeye ko tuzabigeraho.”

Iki gikorwa cyasojwe no guhemba ibigo byitwaye neza, mu mbyino hatsinze TTC mwezi ihabwa  igikombe, Mu gushushanya, batatu ba mbere bahawe enviloppe irimo 25 000 Frw, ikigo umwana watsinze yaturutseho gihabwa igikombe na certificat de participation.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Courage!
    Nyabuna mukomeze mugerageze turebe ko abo dukomokaho badutega amatwi tukazaraga amahoro abazadukurikira
    (Urugero urebye ibyo U Burundi n’u Rwanda duhuje, twagombye kugirana umubano nk’uwa UK and USA)

Comments are closed.

en_USEnglish