Digiqole ad

Cyubahiro yatsinze Amagaju FC araza AS Kigali ku mwanya wa gatatu

 Cyubahiro yatsinze Amagaju FC araza AS Kigali ku mwanya wa gatatu

Cyubahiro Janvier wahesheje AS Kigali intsinzi

AS Kigali ikomeje kwitwara neza muri ‘AZAM Rwanda Premier League’. Kuri stade de Kigali yahatsindiye Amagaju FC 1-0, irara ku mwanya wa gatatu.

Cyubahiro Janvier wahesheje AS Kigali intsinzi
Cyubahiro Janvier wahesheje AS Kigali intsinzi

Kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Werurwe 2017 hakomeje imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League. Umukino wabereye i Kigali, wahuje AS Kigali n’Amagaju FC y’i Nyamagabe.

Iminota 70 y’uyu mukino Amagaju FC yayikinnye ari abakinnyi icumi  kuko Sibomana Arafat yahawe ikarita itukura ku munota wa 20’ nyuma y’ikosa yakoreye kuri Ndahinduka Michel hafi y’urubuga rw’amahina.

AS Kigali yagerageje gusatira no kubyaza umusaruro amahirwe yo gukina n’ikipe ifite abakinnyi batuzuye ariko mu gice cya mbere ntibashobora kubona igitego nubwo Cimanga Papi na Ndahinduka Michel bagiye bahusha uburyo bwabazwe.

Mu gice cya kabiri Eric Nshimiyimana yakoze impinduka azana abakinnyi badafite amazina amenyerewe gusa bahinduye umukino; Ndayisaba Hamidou yasimbuye Ntwali Evode, Toto Clement afata umwanya wa Mutijima Janvier, naho Uwimana Emmanuel asimbura Ntamuhanga Thumaine.

Amagaju FC atozwa na Pablo Nduwimana nayo yakoze impinduka zitandukanye; Manishimwe Jean de Dieu yatanze umwanya kuri Hakizimana Hussein, Ndizeye Innocent asimbura  Shabani Hussein bita Tshabalala.

Izi mpinduka ntacyo zafashije Amagaju kuko ku munota 77 AS Kigali yabonye igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino gitsinzwe na Cyubahiro Janvier.

Uyu mukino AS Kigali yatsinze wabaye uwa kane mu mikino itanu iheruka. Niyo kipe irusha izindi kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda mu kwezi gushize. Byatumye ifata umwanya wa gatatu n’amanota 39 irushwa na APR FC inota rimwe kandi ifite umukino w’ikirarane.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

AS Kigali: Shamiru Bate, Iradukunda Eric Radu, Mutijima Janvier, Bishira Latif, Kayumba Soter, Murengezi Rodrigue, Ntwali Evode, Ntamuhanga Thumaine, Cimanga Papi, Ndahinduka Michel na Cyubahiro Janvier.

Abakinnyi 11 babanjemo muri AS Kigali
Abakinnyi 11 babanjemo muri AS Kigali

Amagaju FC: Muhawenayo Gadi, Sibomana Alafat, Buregeya Rodrigue, Bizimana Noel, Hussein Shabban Chabalala, Habimana Hassan, Arayenga Joacquim, Nsengiyumva Jafari, Manishimwe Obdie na Yumba Kayite.

11 b'Amagaju FC ntibashoboye kwihagararaho
11 b’Amagaju FC ntibashoboye kwihagararaho

Imikino yose y’umunsi wa 20;

Kuwa Gatandatu

  • AS Kigali 1-0 Amagaju FC
  • Pepinieres FC 2-0 Etincelles FC
  • Kirehe FC 0-0 APR FC
  • Espoir FC 1-1 Gicumbi FC

Ku Cyumweru

  • Mukura Victory Sport vs Police FC  (Stade Huye, 15h30’)
  • FC Marines vs Bugesera FC (Stade Umuganda, 15h30’)
  • FC Musanze vs SC Kiyovu (Stade Ubworoherane, 15h30’)

Kuwa gatatu tariki 29 Werurwe 2017 (Ikirarane)

  • Rayon Sports vs Sunrise Fc (Stade de Kigali)
Amakosa Arafat yakoreye Bugesera yatumye ahabwa ikarita itukura hakiri kare
Amakosa Arafat yakoreye Bugesera yatumye ahabwa ikarita itukura hakiri kare
Eric Nshimiyimana (wambaye umweru) na bagenzi be batoza AS Kigali bakomeje kwitwara neza
Eric Nshimiyimana (wambaye umweru) na bagenzi be batoza AS Kigali bakomeje kwitwara neza

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish