I Bamako harashyushye bidakabije, Rayon yiteguye urugamba
Rayon sports ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederation Cup yaraye muri Mali. Ni umujyi ushyushye gusa ntibyahungabanyije abakinnyi. Ubu bari kuruhuka nyuma y’urugendo rurerure.
Kuri uyu wa gatatu tariki 8 Werurwe 2017 saa 19h z’ijoro nibwo Rayon sports yageze i Bamako muri Mali. Ni nyuma y’urugendo rw’amasaha 17 bakoze mu ndege. Bahagurutse i Kigali baca i Addis Abeba. Ubu bacumbitse muri Columbus Hotel de Bamako. Ahantu hashyuha cyane kuko mu masaha ya mu gitondo hari degré Celsius 30.
Iyi kipe ihagarariye u Rwanda mu gikombe gihuguza amakipe yatwaye ibikombe by’igihugu iwayo TOTAL CAF Confederation irakora imyitozo ya mbere kuri uyu wa kane saa 18h zo mu Rwanda kuri Stade omnisports Modibo-Keïta bazakiniraho umukino.
Ndayishimiye Eric Bakame yabwiye Umuseke ko biteguye urugamba nubwo bazi ko bitoroshye.
“Iyi ni imikino isaba gukura mu mutwe kuko agakosa gato ukoze gakosozwa igitego. Tuzi neza icyo dushaka. Kugarira ntidutsindwe igitego ni intego yacu ya mbere, gushaka igitego cyo hanze ni intego ya kabiri. Nitubigeraho bizadufasha mu mukino wo kwishyura uzabera imbere y’abafana bacu. Ni ibintu bisaba gukura mu mutwe niyo mpamvu twaganiriye cyane na bagenzi banjye. Tuzagerageza gushyira hamwe kandi twizeye umusaruro mwiza.”
Uyu mukino uzaba kuwa gatandatu tariki 11 Werurwe 2017 saa 17:00 za Bamako saa 19h zo mu Rwanda.
Amafoto/UM– USEKE
Jean Paul NKURUNZIZA
7 Comments
N’UKO BANYAGIKUNDIRO, IMANA IBIBAFASHEMO MUTAHUKANE ITSINZI KUKO NIYO YABAJYANYE.
NDAYIBIFURIJE
Nukuri ndishimye cyane kubwo ikipe nkunda yabashije kugera i Bamako amahoro kdi ndizerako abasore bacu beza bazi ucyabajyanye rero mbifurije amahirwe masa mukomeze muduhe ibyishimo.rayon sport eye oye oyeee.mbabarira ayiwe mbabarira *2gutsinda rayon sport ndabizi bigomba umuhanga…..
Umuseke murasobanutse nimwe rubuga rwa mbere murwanda mutangaza inkuru zifatika ziherekejwe na gihamya ndavuga amafoto kbsa muri abanyamwuga bigaragara ko mukora ibyo muzi ureke ba bandi bakora copy/paste mbakuriye ingofero thanks ku museke
Oooh Gikundiro.tukuragije Imana ngo ugumye udushimishe.Muzabikora.
Ariko iyi kipe igira umutoza wambara neza nkabikunda
murakatajepe ariko mugabanye inzarape mutwereke ibikorwa kuko amazi mwayanze kandi ariyomeza kurusha amaji
Turabashigikiye rwose basore bacu Ahubwo ndibaza ibyo kurya ntibysbatonze? Nink, ibyinaha se? Mbifurije Mutsinzi
Comments are closed.