Digiqole ad

Uwari Mayor wa Gicumbi, Gitifu w’Akarere na Perezida wa Njyanama BARAFUNZE

 Uwari Mayor wa Gicumbi, Gitifu w’Akarere na Perezida wa Njyanama BARAFUNZE

Alexandre Mvuyekure wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere,  umuyobozi (yari akiri we) w’Inama Njyanama y’aka karere, uwari ushinzwe imari  na rwiyemezamirimo batawe muri yombi ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Alexandre Mvuyekure wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi kuva 2012 kugeza muri Gashyantare 2016

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Umuseke ko Mvuyekure afunganye n’abandi bantu atatangaje umubare, ngo bose bafashwe ku busabe bw’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko abafunze bose hamwe ari batanu bakurikiranywe ku byaha bimunga ubukungu bw’igihugu.

Faustin Nkusi Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke ko abafunze ari abagabo batanu Alexandre Mvuyekure wari Mayor wa Gicumbi, Fidele Byiringiro wari Umunyamabagna Nshingwabikorwa w’Akarere, Jean Baptiste Bizimana (wahoze ari Senateri) n’ubu wari ukiri Perezida wa Njyanama, umuyobozi w’imari mu karere (DAF) Dieudonne Mutabaruka na  rwiyemezamirimo Fasutin Nsengiyumva.

Ati “Bafungiye kuri station ya Kicukiro, bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga inyungu ku mpapuro zidafite ishingiro.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko ibyo baregwa bifitanye isano no gutanga amasoko no guhemba ba rwiyemezamirimo batararangije imirimo irimo gusana ikigo Nderabuzima cya Mukarange, umuhanda wo munsi y’Akarere ka Gicumbi n’umuhanda wa Rubaya. Ikigo Nderabuzima cya Mukarange cyasanwe nabi ubu ngo hari aho cyatangiye gusenyuka.

 

Mu kwa karindwi umwaka ushize Alexandre Mvuyekure yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta. Icyo gihe yafunganywe na Phocas Mukunzi wari umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe imiyoborere mu karere ka Gicumbi.

Icyo gihe bashinjwaga kunyereza umutungo wo muri Umurenge Vision Program (VUP) w’agera kuri miliyoni 33 965 175 bakoresheje impapuro mpimbano.

Tariki 28 Mutarama 2016 ubwo iyi Komite nyibozi, ubu ifunze, yamurikaga ibyo yakoze mu myaka itanu yari imaze ku buyobozi bwa Gicumbi, uwari ahagarariye Inama Njyanama yanenze cyane imyitwarire y’iyi Komite nyobozi yo kudashyira hamwe, gufata ibyemezo bidaciye mu mucyo, gukurura bishyira buri umwe mu nyungu ze, ndetse avuga ko harimo n’amacakubiri bamwe biyita Abanyabuganza abandi bakiyita abo mu Rukiga.

Mvuyekure yatorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi mu 2012 ava kuri uyu mwanya muri Gashyantare 2016.

Evence NGIRABATWARE & J.Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

30 Comments

  • UMUHANDA WA RUBAYA WO NTIWAMENYA KO BIGEZE BAWUKORAMO PE.KDI BIRAGARAGARA KO UTARANGIYE

    • ABAGABO BARARYA, ZAZINDI ZIKISHYURA… NYANGEZI OYEEE!!!! Bizarangira aka karere kabuze ukayobora kubera amatiku. n’aho Alexandre wari umugabo.

  • Ndumva bidasanzwe,none se ko muvuze ngo Uyu muyobozi yigeze gufungwaho ashijwa kunyereza frw ya VUP byaje kurangira gute ko tuzi neza ko yari mu rugo iwe, byaje kurangira gute? Byumvikane ko umutungo wa Leta nta gihe utazanyerezwa igihe ibintu bikomeje kuba urujijo mu kanya zirebana n’iryo nyerezwa. Gicumbi yaranzwe kuva kera n’imicungire mibi kandi nta gikorwa ngo birangire. Bikavugwa, audit zigakorwa nta garuriro, ubu se Nyangezi yavuzweho bike? Habajijwe iki se? Njye mbona ntacyo Bizarangira kuko na dosiye y’imigozi yagiye nka nyomberi.

  • Uyu MVUYEKURE ALEXANDRE yibye mesnhi kandi yose yayajyanye muri UGANDA aho yubakishije amazu.Uyu MVUYEKURE ALEXANDRE ni ngombwa ko afungwa na bose bamugiriye inama bagomba nabo gufatwa bagafungwa kuko basangiye ayo mafranga

  • Yewe na mayor wacu uyu nyirirwa akoresha impapuro mpimbano;nawe bazamufunga ni umujura

  • GICUMBI yahindutse indiri y’abajura kweli. Ndibuka Therese MUJAWAMARIYA yirwa za KIGALI arya amafr yibye akoresheje impimbano: naramubwiye nti bazagufunga,nuko arambwira ngo TUZAYARYA KUKO EJO TUZAHUNGA

    • Wiseman wari ushinzwe kumenya aho uyu mukobwacysgwa umudamu agiye hose nicyo skora ariko Hahhhh,murabeshya,ubu se ysrahunze duhe jnkuru kuko ndabona umukurikirana.

  • @MUNEZERO,bareke bakomeze barye ,icyo gihugu tuzakibohora

  • Kuki bafunga umuntu wacu ALEXANDRE MVUYEKURE?

  • Uyu Mayor ndamuzi ndi Gitifu byose ndabizi kuko bajyaga Birirwa bakorera impapuro mpimbano hariya kwa Karangwa.Bariye mesnhi bagommba gufungwa nibura imyaka 23

  • Ikigaragara ni uko Gicumbi yatereranywe, igihe cyose bayiragiza ibisambo. Ariko iyi ibe final ntibazongere kwibeshya. Bafite ukuntu bahinduranya abakozi buri wese agamije inyungu ze, mu masoko ho iyo umukozi atabaha opportunities zo kwiba, baramuhindura cg akirukanwa.

  • Genda Gicumbi warakubititse! Nizere ko Juvenal na Aimable bazayibera abacunguzi?
    Gusa igihe cyari kigeze abantu bakajya bayobora bafite umutima wo gukunda igihugu. Kuko kurya ibya rubanda kandi Leta yaraguhaye byose? Umva nibabibazwe nibibahama babiryozwe.

  • Mayor wa Gicumbi Juvenal na Aimable bo ibintu basigaye bakora biteye kwibaza: basigaye batekinika za factures,bakoresha abakozi ba baringa.YEWE GICUMBI NTA KIGENDA

    • @Naribwaribwa wa CYUMBA

      Ibi bintu wanditse waba ubifitiye gihamya?
      Cyangwa uri kubatera urubwa? Tanga ingero z’ahantu bba bakoresha abakoi ba baringa, bibaye aribyo nabo aho bagenzi babo bari bari kuhareba. Gusa abayobozi bikubite agashyi rwose barebe ko bazanzahura akarere kacu kuko ahantu hose hateye imbere ukuyemo Gicumbi, nta mashanyarazi tugira abandi bageze kure biteza imbere, nta mikorere ihwitse y’inzego z’ibanze. Mana yanjye ibi turabirambiwe ba gitifu b’utugari bo basa nk’aho tutabagira, nibatugirire impuhwe badukorere neza kuko igihe gishize turi mu rubwa rw’iterambere kirahagije.

      • Ibimenyetso ko Mayor wa Gicumbi Juvenal na Aimable ruswa ibageze aharindimuka byo ndabifite ahubwo nazibagezaho mu minsi ya vuba. Mayor afite muramu we witwa Marc usigaye yaraciye ibintu,yewe naba na MVUYEKURE ALEXANDRE we yibye makeya.Aba bo bazasiga GICUMBI mu nyenga niba ntagikozwe vuba na vuba

        • humura ntabwo bazayisiga mu nyenga! rubanda ni umutungo udakama, tazasora andi! nibirire rwose.Ko mbona byabaye Umuco c!!!

  • Nimujya muvuga Bizimana Jean Baptiste. mujye muvuga Senateur Bizimana Jean Baptiste kuko n’ubwo yashoje manda ariko iryo zina ntiritakara. Ni kimwe na ba ambassadeur. Muzehe Senateur Jean Baptiste yakoreye igihugu ntakwiye gufungwa atyo rwose!

  • mureke ubutabera bukore akazi kabwo.

  • Muraho mwese basomyi kandi bakunzi b’UM– USEKE? Mureke Ubutabera bukore akazi kabwo kandi tuzi ko bwigenga, bazabona ubutabera bubakwiye. Gusa iyi nkuru y’ifatwa ya KOMITE NYOBOZI n’Uwari Prezida wa Njyanama ya GICUMBI,bituma umuntu yibaza ahantu Moyer na ba visi be 2, bahurira n’amafaranga kandi acungwa na Chief budget Manager ariwe Gitif hamwe na DAF we. Ku bijyanye no gutanga amasoko nta hantu Moyer cg umwungirije bahurira no gutanga amasoko kuko hari akanama gashinzwe gutanga amasoko kagizwe n’ibura n’abantu 7 kandi kakaba kigenga, nta muntu ushobora kugategeka uwahabwa isoko. Biteye urujijo mu rwego rw’amategeko, ni mubona batabaye abere muzambwirire kuri uru rubuga. kereka niba bashinjwa ibindi bitandukanye n’amasoko yatanzwe cyangwa imicungire y’amafaranga y’akarere.

  • mwiriwe ibyo byo akarere kacu ntaho kari kwerekez kbs niba umuyobozi asimburana nundi ntagire icyo amarira abaturage leta idufashe kbs Gicumbi turambiwe iteranyuma.

  • Gicumbi ikwiye gutabarwa: Nk’ubu uduce twa Rutare , Giti nta mazi bafite,ngo ikibazo ni moteri idakora kdi ubwo iguzwe ari nshya ntiyarenza 15,000,000 Frw!! Nge nsanga ikibazo atari amafaranga ahubwo ikibazo ni abayobozi badashoboye coordination kuko abaturage ubegereye ugasaba imisanzu y’icyo gikorwa bayitanga bihuse kuko barababaye bakeneye amazi. Iyo ubajije abayobozi bagusubiza bya bisubizo H.E Paul Kagame yanga cyane : ngo “turimo turabitekerezaho , turi munzira yabyo, Ikibazo turakiga, ntitwari tubizi turabikurikirana,ubwo ugataha ugategereza umwaka ugahita undi ugataha”. Nyabuna abagera kwa H.E Perezida mwamutubwiriye agatabara Gicumbi nk’uko abigira ahandi ko tumerewe nabi cyane!!

  • Yewe yewe, burya nta ka leta gahera, mbabajwe na Mvuyekure Alexandre uguye mu matsa y’akanama k’amasoko . Gusa nyine no kwica inshingano birahanirwa. Ikindi mureke ubutabera bukore akazi kabwo. Na NYANGEZI azabazwa ibyuma bikonjesha mu isoko rya Byumba byaguzwe akayabo bikaba ntacyo bikora, isoko rya Gaseke risenyutse bidateye kabiri , irya Yaramba. Yewe komite nshya ya Gicumbi ifite akazi

  • @ Ndalibwaribwa wa CYUMBA,
    Niba hari icyo upfa na Marc ( nibwira ko nawe avuka iyo za Cyumba) wamushaka mukabicoca cyangwa bakabunga ariko ukareka gusebya abayobozi bacu kuko gukorera mu mucyo cyane cyane kurangwa kuri Mayors Juvenal na Aimable ni ntamakemwa. Uzabanze uperereze mbere yo kwibasira abantu.

    Gicumbi iri mu iterambere, kura amaboko mu mifuka ureke dufatanye kwesa imihigo!

    • Mbese ushinzwe kuvugira JUVENAL na AIMABLE? wabaretse bakivugira ko bazi ubwenge !!!

  • Uyu Bizimana J.Baptiste uvugwa se ni umwe tuzi muri Sena?

  • Ahaaaa ntabwo byoroshye ibyo muri gicumbi twe twarumiwe, ngo nyobozi yazanye amacakubiri? Mwibabeshyera bayasanzemo gusa mpamya ntashidikanya ko ariyo atuma gicumbi idaterimbere, nawe se guhana umukozi wakosheje cg kumuha avantages biterwa naho aturuka, ibiba muma office ya gicumbi ndetse n’ibitaro bya byumba twabiteze Imana niyo dutegereje kdi izaza ntizatinda.

  • Naho byiringiro we narwozwe ibyo yakoze naho mwarakerewe kumukanyaga ngaho kwirukana abakozi uko yiboneye, kurya ruswa za hato na hato (igitsina n’amafaranga)incyuro mu bakozi yewe gicumbi we naho wari amabuye, harya ko turenganya leta ngo ntacyo idufasha ngo dutere imbere nk’indi mijyi ubundi twe turiyoroheye.gusa icyo nzi abaganza n’abakiga rurageretse.

  • Ahaaaa ntabwo byoroshye ibyo muri gicumbi twe twarumiwe, ngo nyobozi yazanye amacakubiri? Mwibabeshyera bayasanzemo gusa mpamya ntashidikanya ko ariyo atuma gicumbi idaterimbere, nawe se guhana umukozi wakosheje cg kumuha avantages biterwa naho aturuka, ibiba muma office ya gicumbi ndetse n’ibitaro bya byumba twabiteze Imana niyo dutegereje kdi izaza ntizatinda.

  • Ndamya nkomeje ko niyo wagira gute ngo ubwire Hon.Senateur Bizimana ngo munyereze amafaranga atabyemera,ubutabera bushishoze neza ararengana .Ndamuzi kuva cyera ayobora Komine Rutare,ayobora akarere ka Rwamiko aho yavuye aba Senateur my nteko inshingamategeko y’u Rwanda ndetse niyo babaza Ababanye nawe muri Sena buri wese afite uko yamukubwira kdi kwiza.Murakoze

  • Ubutabera bumutabare umusaza atarize afungwa na time.

Comments are closed.

en_USEnglish