Digiqole ad

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 104.06

 Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 104.06

Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuri uyu wa 08 Werurwe 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga y’u Rwanda 104.06.

Kuri uyu wa gatatu, umugabane w’iki kigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 104.06, uvuye ku mafaranga 104.04 wariho kuwa kabiri, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.02.

Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, agaciro k’umugabane kamaze kuzamukaho amafaranga 4.06; Bivuze ko uwaguze imigabane muri iki kigega imaze kuzamukaho amafaranga 4.06.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga.

Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.

Ubu ubuyobozi bwa RNIT buteganya ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye mu kigega ‘Iterambere Fund’ izaba iri ku mafaranga 9.8%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira bucuriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish